2018 WORLD SCIENCE DAY CELEBRATION

MINISTERE Y’UBUREZI IGIYE GUKUBA KABIRI UMUBARE W’ABAKOBWA BIGA UBUMENYI
Ministeri y’uburezi igiye kurushaho kongera imbaraga mu kuzamura umubare w’abakobwa bakurikirana amashami y’ubumenyi, bakava ku mubare wa 16% bariho bakagera kuri 30% mu 2024. Ibi biragaragarira no mu bihembo 24 byatanzwe, kuko 4 byonyine nibyo byahawe abakobwa.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi kuwa gatanu taliki 9 Ugushyingo ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi ubundi wizihizwa taliki 10 Ugushyingo buri mwaka. Uyu muhango ukaba warabereye mw’ishuri rikuru ry’Ubuhinzi,Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo(CAVEM), ahahoze hitwa ISAE Busogo, mu karere ka Musanze.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,Isaac MUNYAKAZI, ageza ijambo kubitabiriye umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi.

Ministre Munyakazi yatangaje ko leta yahaye amahirwe angana abana bose bariga, ubu ikaba ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mukuzamura umubare w’abanyeshuri biga ibya siyansi ariko ikibanda cyane ku bana b’abakobwa kuko umubare wabo ukiri hasi muri aya mashami y’ubumenyi, ibi bikazagerwaho binyuze mu bukangurambaga.
Kuri uyu munsi kandi, abanyeshuri bahize abandi mu masomo y’ubumenyi mu by’ ubugenge(physique),imibare(maths),ibinyabuzima(biologie),ubutabire(chimie), ikoranabuha nga (science et technologie) no gukora imishinga y’ikoranabuhanga igamiije koroshya ubuzima bw’abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe na mudasobwa zigendanwa, flash disk, inkoranyamagambo(dictionnaire) y’ibijyanye n’amashami bizemo,n’ibikapo byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri. Bakaba barahawe ibyo bikoresho ukurikije ko babaye abambere, abakabiri cyangwa abagatatu ku rwego rw’igihugu

Abana bahize abandi mu masomo yayose ya science ndetse no gukora ibikoresho bifite umumaro mu koroshya ubuzima bw’abanyarwanda barahembwe.

Dr Ninawamwiza Laetitia uyobora CAVEM-ISAE Busogo, yakanguriye abakobwa kwitinyuka kuko nabo bashoboye, bagafatanya na basaza babo guharanira ubumenyi bugamije amahoro.
Kuri uwo munsi kandi hakozwe imurika ry’ibikorwa by’abanyeshuri bashoboye kubyaza umusaruro ubumenyi bize,bakora ibikorwa bitandukanye birimo imashini zizamura amazi mu migezi bakabasha kuhira imyaka, amaturagiro ahendutse, amatafari akozwe mu mucanga, gravier n’isima kandi akomeye, ifumbire y’imborera hifashishijwe iminyorogoto,amakara akozwe mw’ibumba n’ibibabi by’ibiti ashobora kwaka amasaha 6,…
Umunsi mpuzamahanga wa siyansi 2018 wizihijwe mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti:’’Duharanire ubumenyi bugamije iterambere n’amahoro: dufata ubumenyi nk’uburenganzira bwa muntu hagamijwe ubumwe butajegajega n’imibereho myiza y’abaturage.

Aha Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Uburezi Munyakazi Isaac arasobanurirwa uko iminyorogoto ifasha mu kubona ifumbire y’imborera ku buryo bwihuse

Uyu munsi wateguwe ku bufatanye bwa Ministeri y’Uburezi, Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO(CNRU), Ikigo cy’Igihugu cy’Ibizamini (REB), Komisiyo ya Science n’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rishinzwe Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo(ex-ISAE Busogo)



Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
N’Itangazamakuru/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.