Abakozi b’uturere bashinzwe umuco na siporo bagiye guteza imbere uduce ndangamateka duherereye mu turere bakoreramwo.
Kugirango agace ndangamateka kabe kashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi, ni uko gaheshwa agaciro n’abaturage b‘igihugu gaherereyemo kandi bakakiyumvamo. Guteza imbere utwo duce cyangwa “site“ ndangamuco bijyana no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere (naturel), ndangamateka (historique) cyangwa ndangamuco (culturel). Ibi nabyo bigafasha kuzamura imibereho y’abaturage.
 
Gushyirisha uwo mutungo ku rutonde rw’isi bifasha igihugu kuwubungabunga cyane nko mu gihe hari icyangiritse kandi ntibibuze ubusugire bw’igihugu kuri uwo mutungo kuko igihugu kigumana uburenganzira bwo kuba cyakura uwo mutungo ku rutonde rw’isi igihe kibishakiye.
 
Ni muri urwo rwego Minisiteri ya sporo n’umuco ifatanije na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU) yateguye amahugurwa y’iminsi itatu ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yerekeranye n’umuco. Ayo mahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi b’uturere bashinzwe umuco na sporo hagamijwe ko bose bayumva kimwe bityo bagahagurukira kuyashyira mu bikorwa mu turere baturukamo.
 
Ku ikubitiro ayo mahugurwa yabereye muri “Monastère“ y’abafurere ba mutagatifu Benedigito i Gihindamuyaga kuva taliki 28 Mata kugeza kuri 30 Mata, agenerwa abakozi 15 bashinzwe umuco na siporo baturutse mu turere 15 two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy‘Uburengerazuba.
 





















Aha ni i Gihindamuyaga bakurikira itegeko ribuza kwinjiza ibintu ndangamateka mu buryo butemewe
 
Muri iyo minsi itatu abari mu mahugurwa baganiriye ku birebana n’amasezerano atandatu ajyanye no kurinda no kubungabunga umurage ndangamuco, ufatika n’udafatika.
 
Aya mahugurwa akaba aje akurikira andi yabaye muri Kamena 2011 agenewe abakozi b’uturere twose bashinzwe umuco ndetse n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’umuco na sporo n’ibigo biyishamikiyeho. Ibi byose bikaba bikorwa nyuma y’aho u Rwanda rushyiriye umukono ku masezerano mpuzamahanga yo mu mwaka wa 2003 yerekeranye n’umurage ndangamuco w’isi udafatika; bityo ruba rugiye mu mubare w’ibihugu birebwa n’amasezerano atatu y‘ingenzi yerekeranye n’umuco: ayo muri 1972, aya 2003 n’aya 2005.
 
Nyuma y’aya mahugurwa, abakozi b’uturere barasabwa gusura no gukora urutonde rw’uduce nyaburanga n’uduce ndangamateka duherereye mu turere barimo bityo tugashyirwa ku rutonde kandi bagashaka uko twatezwa imbere.
 
























Aha barungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo umurage wacu ufatika n’udafatika bi shyirwe ku rutonde rw’umirage w’isi.
 
Ku birebana n’amasezerano yo kurinda no kubungabunga umurage ndangamuco w’isi, uRwanda rwamaze gushyikiriza ikigo mpuzamahanga cy’umurage ndangamuco w’isi, urutonde rw‘ibanze ( liste indicative) rw’umurage ndangamuco w’igihugu, urutonde ruriho inzibutso ennye za jenoside arizo: urwibutso rwa Gisozi, urwa Nyamata, urwa Murambi n’urwa Bisesero.
 
Ku byerekeranye no kurinda umurage ndangamuco udafatika, nta rutonde rwari rwashyirwa ahagaragara n’ubwo hari imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu karere nk’u Burundi na RDC. Abari mu nama bababajwe n’uko kugeza ubu u Rwanda nta murage n’umwe rufite ku rutonde rw’umirage w’isi mu gihe rufite uduce twinshi ndangamateka n’ibindi bihugu byakwifuza kubungabunga, bityo biyemeza gukora ibishoboka byose ngo ibyo bihinduke.
 
Mu muhango wo gusoza, Umuyobozi Mukuru ushinzwe inzu ndangamurage z’u Rwanda yishimiye ayo mahugurwa ahurije hamwe abantu bangana kuriya ngo baganire ku murage w’u Rwanda n‘uko bawumenyekanisha. Yashimiye Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yayateguye avuga ko abantu iyo bashyize hamwe bagera kuri byinshi kandi anashimangira ko twataye igihe kinini mu gihe cyashize tukaba dusabwa kwihuta. Bwana Alphonse Umuliisa yavuze ko ubushake n’ubwisanzure bihari asaba abanyarwanda muri rusange n’abari aho by’umwihariko gutumbira imbere heza hashingiye ku mateka y’abanyarwanda abahuza, bagerageza kwaguka no gukora ibyiza.
 
























Umuyobozi w’akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza n’umuyobozi mukuru w’ingoro ngangamurage z’uRwanda mu muhango wo gusoza.
 
Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Niwemugeni Christine yagize ati:“twebwe ku nzego z’uturere ibi bintu ni bishya ahubwo mukomeze mutwegere. Yasobanuye ko ahantu nyaburanga ho hahari kandi henshi ariko hatazwi kandi hatabungabunzwe neza cyangwa ngo hahabwe agaciro. Aha yatanze urugero rw’ishuri rya mbere ryubatswe mu Rwanda riri muri ako Karere ariko akaba ari nta cyakozwe ngo rimenyekanishwe. Ati kugeza ubu ayo mateka arapfukiranye. Yavuze ko twakubakira ku muco tugateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no ku mutungo kamere. Yarangije yifuza ko inzego z’uturere zasobanurirwa iby’ayo mategeko bityo umuco ukarushaho kwinjizwa no kugaragara mw’igenamigambi ry’uturere.
 
Tubamenyeshe ko ku mirage ndangamuco 981 yanditse ku rutonde ndangamuco ku rwego rw’isi, 88 (7%) ni two twonyine duherereye muri Africa, u Rwanda rukaba nta murage ndangamuco n’umwe rufite kuri urwo rutonde.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’itangazamakuru, itumanaho n‘inyandiko.

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.