Abavuzi gakondo bavura umwijima wa hepatite B na C barahuguwe
Kuri centre St Francois d’Assise I Gikondo niho hahuriye abavuzi gakongo baturutse mu duce twose tw’igihugu bafite umwihariko wo kuvura indwara z’umwijima wa Hepatite B na C. Bahuriye mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’abandi bafatanya bikorwa b’Ihuriro nyarwanda ry’abavuzi ba gakondo (AGA Rwanda Network) n’abafatanyabikorwa baryo barimo abahagarariye Minisiteri y’ubuzima, Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, RBC (Rwanda Biomedical Center), NILDA na Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO ndetse n’uhagarariye Ishyirahamwe nyarwanda rirwanya indwara z’umwijima.
 
Abavuzi gakondo bavura indwara y’umwijima bahugurwa ku mikorere y’iyo mvubura.
 
Muri iyo nama, abavuzi basaga mirongo itandatu baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu bahuguwe ku buryo inyama y’umwijima ikora ndetse n’uko irwara, bagezwaho amoko atanu y’uburwayi bw’umwijima arimo ayikiza, ashobora kuvurwa ndetse n’adakira usibye kubona imiti yo gupfupfahaza.
Umwijima niyo mvubura nini y’umubiri. Uherereye mu gace ko hejuru y’inda, munsi y’ibihaba na mugabuzi mu gace k’iburyo. Umwijima usa n’ikigina gitukura, uvubura indurwe ifasha umubiri kununuza ibinure. Umwijima ufite inshingano zitandukanye mu mubiri w’umuntu:
- Gusohora imyanda no kurinda umubiri ngo utazahazwa n’uburozi bwawinjiyemo;
- Ni uruganda rutunganya ibyo umuntu arya;
- Uha imbaraga umubiri,
- Ufasha umubiri mu kurwanya indwara ;
- Ufasha kuyungurura amaraso no kuyatunganya uyakuramo alcool, ugaca intege imisemburo iyarimo, imiti tunywa n’ibindi.
 
Umwijima niyo mvubura nini, iherereye munsi y’imbavu mu ruhande rw’iburyo.
 
Uburwayi butandukanye bw’umwijima bushobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo virusi, uburozi buriwe cyangwa buturutse ku miti tunywa, imisemburo ya alcool,… Umwijima ni inyama yihagararaho, ikaba yararwaye ndetse yarashegeshwe kugera kuri 2/3 ariko ugakomeza gukora kandi utagaragaza ibimenyetso byo kurwara.
Hepatite mu ndimi z’amahanga n’uburwayi bwose bufata umwijima bukawutera kubyimba. Murizo harimo cancer n’ibibyimba ndetse n’inzoga nyinshi kandi za buri gihe. Hari ubwoko butanu bwa Hépatite aribwo A, B, C, D, E. Utu dukoko two mu bwoko bwa virusi dufata mu buryo butandukanye, tukororokera mu mwijima kandi bikazagaragara bitinze. Hépatite B, C na D akenshi zandurira mu maraso naho hépatite A na E biterwa n’umwanda. Hépatite D akenshi iba ari hepatite B iba yahinduye isura. Hepatite B yandura cyane kuruta hepatite C na SIDA Kuko ishobora gukomeza kubaho kugeza ku minsi irindwi itari mu mubiri w’umuntu.
Hari hépatite bita iy’imiti (médicamenteuse) kuko ahanini iterwa n’imiti myinshi umuntu aba yafashe. Hari hepatite bita iy’inzoga (alcoolique) ikarwarwa n’abantu banywa inzoga nyinshi kandi ku buryo buhoraho. Hari n’uburwayi bw’umwijima bita « hepatomegalie » burangwa no kubyimba k’umwijima bitewe n’uko amaraso adatembera neza biturutse ku bundi burwayi nka malariya, umutima se,…
 
Mme UMUBANO Florence wa Minisante arasobanura aho itegeko rizagenga abavuzi gakondo rigeze ryigwa
 
Umwijima ushobora guterwa n’uburwayi bugera kw’icumi : amarozi aturutse ku miti, amazi menshi munda (cirrhose hépatique), uburwayi bufata agasabo k’indurwe (dyskinésie biliaire), utubyimba duto ariko dukura (calcul biliaire), colique biliaire itera iyi mvubura kuvubura acide, Insuffisance pancréatique: uburwayi bwerekeranye no kunanirwa gukora kw’iyi mvubura). Hepatibe B iterwa na virus Hp B virus. Yandurira mu maraso n’andi matembabuzi yose : amacandwe, amasohoro, amarira, inkari, amatembabuzi ava cyangwa usanga mu gitsina cy’umugore,…
Ibimenyetso bya hepatite B ni ibi :
- Intege nke,
- Umuriro,
- Kudashaka kurya,
- Imisemburo myinshi,
- Amaso n’inkari by’umuhondo
- Guciragura, kuruka…
Uburyo bwo kwirinda Hepatite B ni uguterwa urukingo rw’iyi ndwara. Nubwo igira urukingo ariko ntigira umuti uyivura. Ku bantu ijana bayanduye, kuri mirongo icyenda na batanu iba yamaze kwikiza nyuma y’amezi atandatu. Kuri batanu basigaye, bahabwa imiti yo gupfupfahaza kandi nayo ihenze cyane. Mbese ni ukwigizayo umunsi wo gupfa. Hepatite C yo nubwo itagira urukingo ariko imiti yayo iraboneka mu Rwanda ariko ihenze cyane.
 
Abayobozi bavuye mu bigo bitandukanye bishinzwe ubuzima, ubushakashatsi ndetse n’umuco bitabiriye iyo nama.
 
Muri rusange abavuzi gakondo basabwe kugira isuku ihagije kuko byagaragaye ko hari indwara z’umwijima ziterwa n’umwanda. Basabwe kandi kwirinda kuvura bakoresheje ibyuma bitema baca nk’indasago n’ibindi byatuma n’abavuzi ubwabo bandura cyangwa bakanduza n’abarwayi ibyo batari barwaye.
Abari mu nama bemeranije ko mbere yo kuvura umwijima uwo ariwo wose, abavuzi gakondo bajya basaba abarwayi kujya kwisuzumisha kwa muganga, bityo bakamenya indwara bagiye kuvura ndetse n’umuti wabo icyo uvura. Basabwa kandi kongera kubasubiza kwa muganga kugira ngo bamenye neza ko umuti bahawe wabavuye.
Mu rwego rwo kubafasha kumenya igipimo cy’imiti batanga, guteza imbere no kuzamura abakora umwuga w’ubuvuzi gakondo, hemejwe ko hagiye kwihutishwa ishyirwaho rya network ihuriza hamwe Minisiteri y’ubuzima, NILDA, AGA Rwanda, RBC, RBS, MinisIterI y’Uburezi , REMA, INES Ruhengeri, RDB na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO. Iri huriro ryihaye intego yo gushyira imbere amahugurwa n’ubushakashatsi kugira ngo ubuvuzi gakondo mu Rwanda bugere ku ntambwe ishimishije. Muri urwo rwego bakazagenda bahuriza hamwe abavuzi gakondo bavura indwara imwe (specialisation) kugira ngo higwe ku buryo bwihariye ku miti yabo.
Abavuzi gakondo bamenyeshejwe ko umushinga w’ itegeko rizagenga ubuvuzi gakondo ririmo gutegurwa ndetse ko ababahagarariye baritanzeho ibitekerezo kandi rizabaha umurongo uhamye wo gukoreramo. Hagati aho, abavuzi gakondo basabwe guca akajagari kagaragara mu murimo wabo ndetse basabwa kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuvuzi.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.