BRIDGE RWANDA PROJECT IRAGANA KU MUSOZO

BRIDGE RWANDA PROJECT IRAGANA KU MUSOZO
Muri Palast Rock Hotel, mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa mbere taliki 25 Gashyantare hateraniye inama yiga ku micungire y’ishuri “Urumuri Community Learning Center,igihe rizaba ryashyikirijwe abagenerwa bikorwa baryo, abaturage b’umurenge wa Mayange.

Abitabiriye inama barakurikira ibiganiro ari nako batanga ubwunganizi

Atangiza iyo nama ku mugaragara, umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu karere ka Bugesera bwana Gashumba yashimiye Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ku buvugizi bwayo bwatumye bubakirwa, mu murenge wa Mayange, ishuri rigizwe n’ishuri ry’incuke, iryo kwigisha gusoma, kwandika no kubara, ndetse n’imyuga ku bacikishirije amashuri kandi batakibashije kujya mu mashuri asanzwe.Yagize ati:” iri shuri ryafashije ababyeyi kubona ahantu hizewe basiga abana babo bagiye mu mirimo isanzwe yo kubateza imbere, ritanga ubumenyi mu myuga ku rubyiruko zo mbaraga z’igihugu ndetse rifasha n’abatazi gusoma kubasha kwisomera ibaruwa cyangwa gusoma ibyapa kuburyo basezera ku bintu byo kugenda bayobagurika.” Ibi rero bikazafasha no kuzamura ireme ry’uburezi kuko byagaragaye ko abana banyuze mu mashuri y’incuke bakurikira vuba kandi bagafata vuba kurusha bagenzi babo batagize amahirwe yo kwiga amashuri y’incuke.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU), bwana MUTESA Albert yasobanuriye abitabiriye inama ko mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi, ministere y’Uburezi yahagurukiye guteza imbere amashuri y’incuke ndetse n’amashuri y’imyuga kugirango he kugira umunyarwanda n’umwe usigara mw’iterambere. Akaba ari mu rwego rwa gahunda y’iterambere rirambye (2016-2030) politiki y’uburezi ishyize imbere amashuri y’imyuga n’ay’incuke.

Kalisa Callixte, umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO agaragaza ibyo umushinga wagezeho n’imbogamizi wahuye nazo
Bwana Kalisa Callixte ushinzwe uburezi muri CNRU, akaba ari nawe wari ushinzwe uyu mushinga ku rwego rwa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, yasobanuye uburyo ubufatanye n’abanyakoreya bwatangiye ndetse agaruka by’umwihariko kuri uyu munshinga wa Bridge Rwanda Project. Yagaragaje inkunga yahawe CNRU n’ibyo yagezeho ndetse ashingira ku buhamywa bw’abagenerwabikorwa bemezako ariya mashuri hari aho yabakuye naho abasize. Bwana Kalisa Callixte yagaragaje kandi ibibazo biri muri uriya mushinga birimo inyubako zatangiye kumeneka isima yo hasi, ibikoresho byaguzwe bikaba bitarakirwa kugeza ubu kandi ubona bidashimishije(poor quality) n’ibindi. Yabasabye kugaragariza abari mu nama uburyo bateganya gucunga ririya shuri kuko umushinga wa Bridge Rwanda Project uriho ugera ku musozoza, nabo bemeza ko bazabikora cyane ko hari n’andi marerero bafite mu murenge kandi acungwa n’ababyeyi.

Umushinga wa Bridge Rwanda Project wasize wubatse amashuri 3 n’inzu y’ubuyozi

Iyo nama yari yahuje abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, abakozi bashinzwe uburezi ku karere, abagize komite y’ababyeyi y’Urumuri Community Learning Center n’abandi bafatanyabikorwa muri uwo mushinga.


Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
n’Itangazamakuru/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.