"CLUBS UNESCO 15" ZAHAWE INKUNGA Y’IBIKORESHO BYA MUDASOBWA.

Umwe mubayobozi b’ishuri ashyikirizwa ibikoresho

Uyu muhango wabereye i Remera ku kicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri 15 afite "Clubs UNESCO" yashyikirijwe ibikoresho birimo mudasobwa (ordinateur na imprimante). Mu ijambo rye Bwana Bahizi Eliphazi, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yavuze ko intego za "Clubs UNESCO " harimo gusakaza ibitekerezo bya UNESCO mu gihugu, ,gushishikariza abanyamuryango bazo n’abandi bantu kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kwigisha abanyamuryango gukunda igihugu no kugendera ku mahame ya demokarasi, kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane .

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO itanze iyi nkunga nyuma yaho "Clubs UNESCO " zayisabye kugira ngo zishobore kugera ku nshingano zazo. Bwana BAHIZI Eliphaz yatangaje ko mu mikoro make bafite bazakomeza gufasha "Clubs UNESCO "kwiyubaka no kubaka abanyamaryango bazo kandi iki gikorwa kikazajya kiba buri mwaka.

Abayobozi b’igibo by’amashuri yahawe ibikoresho

Mu gusoza ijambo rye yasabye abahawe inkunga kuyifata neza. Abahawe inkunga bayishimiye bavuga ko izabafasha mu mirimo yerekeye itumanaho hagati ya za "clubs UNESCO" haba mu gihugu ndetse no ku isi. Padiri Lambert Karinijabo, Umuyobozi wa Collège du Christ – Roi i Nyanza yavuze ko “ Izi mudasobwa zizadufasha cyane cyane gukwirakwiza ubumenyi mu buryo bubangutse kandi bufasha kugera ku bantu benshi mu gihe gito kuko burya uguhaye mudasobwa aba aguhaye igikoresho gikomeye cy’ubumenyi. Ubwo rero abana bazazifashisha mu gutegura inyandiko zitandukanye hanyuma hamwe na interineti bazikoreshe mu guhana amakuru n’andi ma clubs ya UNESCO ari hirya no hino ku isi ”.

MUSANGABATWARE Clément
Rwanda NATCOM CI


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.