CNRU yasuye za clubs UNESCO mu mashuri yo mu ntara y‘Amajyepfo

Kuva taliki 09 Kugeza kuya 14 Gicurasi 2016, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi, Urunana rw’Amashuri yimakaza amahame ya UNESCO, Clubs UNESCO n’Urubyiruko, ari kumwe n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, bakoreye urugendo mu ntara y’amajyepfo, basura Clubs UNESCO ziri mu bigo bikorana na UNESCO. Intego nkuko byakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y‘Iburengerazuba kwari uguhugurira urwo rubyiruko “umuco w’amahoro“, uburyo bwo gutara no gutangaza inkuru kuko bibafasha mu mahuriro barimo y’itangazamakuru (club media) ndetse no mu buryo bwo gutanga amakuru afatika ajyanye n’ibibera aho baherereye muri rusange n’ibibera ku ishuri by’umwihariko. Bahawe kandi ikiganiro ku mikorere ya Clubs UNESCO no ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) zihera muri 2016 zikazarangira muri 2030.

1.CENTRE SCOLAIRE AMIZERO

Centre Scolaire Amizero ni ikigo cy’amashuri y’incuke n’abanza giherereye mu karere ka Ruhango. Iki kigo kigizwe muri rusange n’abana 644 barimo abakobwa 328 n’abahungu 316. Gifite clubs zitandukanye zirimo izo kurengera ibidukikije, iy‘ubumwe n’ubwiyunge, iy‘itorero na muzika, iya Drowin, iya Tuseme, Club Anti-SIDA, iya communication n’iyo kwizigama. Club yo kwizigama ni club yashyizwemo imbaraga ku buryo uyu mwaka harimo abana ijana na mirongo itanu (150), bakaba bafite ibihumbi bisaga ijana kuri compte(+100,000frw). Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ayo abana bari barizigamye umwaka ushize barayabahaye kuburyo hari umwana bahaye amafaranga ibihumbi mirongo ine ( 40.000frw) yari yarizigamye. Abarangije umwaka wa gatandatu nabo bahawe ayabo mbere y’uko bagenda mu yisumbuye.
Kubera ko abanyeshuri twasanze bakiri bato, twahisemo kuganira n’abarimu tubaganiriza ku muco w’amahuro n’uburyo bahuza ibyo bigisha abana n’umuco w’amahoro.


Umuyobozi ushinzwe uburezi muri CNRU araganira n’abarimu ku buryo bwo guhuza amasomo n’umuco w‘amahoro

Abarezi bo kuri Centre Scolaire Amizero twabasabye gutoza abana umuco w’ubworoherane no gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo binyuze mu nzira y’ibiganiro.Twabibukije ko uburezi bufite ireme ari ubusubiza ibibazo umwana yibazaga. Ireme ry’uburezi ni inkingi y‘ Umuco w’amahoro kuko rihuzwa n’ubuzima busanzwe umwana abayemo bwa buri munsi, ireme ry’uburezi risubiza ibibazo umwana afite cyangwa yibaza.

2. G.S INDANGABUREZI

G.S Indangaburezi ifite abana igihumbi n’ijana na mirongo itanu na babiri (1 152) bagizwe n’abahungu 664 n’abakobwa 488. Abanyeshuri 1031 baba mu kigo naho 121 biga bataha. Icyiciro rusange kirimo abanyeshuri 40, abandi bose bari mu mashami atandukanye ajyanye n’ibya tekiniki ari ku kigo. Muri yo hari “Electricité, Electronique, Informatique, Electronique et Telecommunication, ICT, Construction, Comptabilite et Gestion Informatique“.


Abanyeshuri ba G.S Indangaburezi barakurikira ikiganiro ku muco w’amahoro n’iterambere rirambye.

Abanyeshuri bo muri G.S Indangaburezi nabo bibumbira muri clubs zitandukanye zigamije kurwanya ihohoterwa, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, club y‘ itangazamakuru, iya discipline, iyo kubungabunga ibidukikije, anti-violence club n’ibindi. Ibyo byose bikubaka imitekerereze yabo kandi bikabafasha kugira uruhare mw’iterambere ry’igihugu muri rusange.

3. G.S Notre Dame de Lourdes Byimana

G.S Notres Dame de Lourdes Byimana ni Ishuri ry’Abihaye Imana ryigisha abakobwa gusa. Riherereye mu karere ka Ruhango. Iri shuri ribumbiye abana bahiga mu ma clubs atandukanye arimo club UNESCO, Media club,Peace and Justice Club, Environment Language, Science Club


Abanyeshuri bo mu Byimana Notre Dame de Lourdes bakurikirananye ibiganiro n‘ubwitonzi bwinshi

Nyuma y’ibiganiro,abana bafashe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo. Umwana umwe yabajije impamvu yo guhuza ubutaka no gusimbuza ibihingwa ngandurarugo ibihingwa ngengabukungu maze tumusobanurira inyungu ziri mu guhuza ubutaka arizo guhingisha imashini ahantu harambuye, tumugaragariza uburyo imyaka ivangavanze itera neza bityo umusaruro ukaba muke, uburyo abafasha mu by’ubuhinzi babasha kugera ku bantu bose vuba kandi mu buryo bworoheje (abakangurambaga mu by’ubuhinzi n’aba agronomes) kandi hagakoreshwa bake kuko abantu baba bari hamwe...Twasabye abanyeshuri kudatsimbarara ku myumvire y’ababyeyi ahubwo bakabafasha guhinduka.

Bagarutse ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko banenga uburyo abarihisha mu mudoka bazwi ku izina rya“convoyeur“ bagiye gusimbuzwa ikoranabuhanga muri za “bus“. Aha twabasobanuriye ko akazi ka “convoyeur“ gakorwa n’abasore n’abakobwa bafite imbaraga kandi ugasanga ahanini ntacyo kabagezaho gifatika. Umuti w’ubushomeri twabasobanuriye ko ari imyuga kuko Leta Mubyeyi yatangaga akazi ku bantu bose itakibaho kuko bitashoboka. Ikindi twabakanguriye ni ukugira umuco wo kwizigama, bagatangirira ku mafaranga make ariko ko nyuma y’igihe usanga umuntu afite amafaranga menshi akaba yakora umushinga uciriritse ushobora kumuteza imbere.

4.College Adventiste de Gitwe

Koleji y’Abadventiste ya Gitwe mu karere ka Ruhango yigamo abana baturutse hirya no hino mu gihugu. Ifite abanyeshuri 300. Nta clubs nyinshi zirimo ariko iz’ingenzi nka Club ya Environnement, Club Media, izindi zijyanye n’amasomo biga ndetse n’izirebana n’iyobokamana zirahari kandi zirakora neza.
Kimwe n’ahandi hose twanyuze, twabaganirije ku muco w’amahoro, ibijyanye no gutara no gutangaza inkuru ndetse n’intego z’iterambere rirambye n’imikorere ya club UNESCO. Ibyo byose bigamije kuzamura abaturage basobanukiwe, bashoboye kandi bazi uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro.


Aha ni muri College Adventiste y‘i Gitwe, ibiganiro byabereye mu rusengero rw’iryo shuri

Aba bana bafite umwanya uhagije wo kwita kuri aya ma clubs kuko bo biga Ingunga imwe, bakaba bafite amasaha yose y’igicamunsi yo gukora imirimo y’indi itarimo amasomo.
Batwemereye ko ibyo twabahuguyemo bagiye kubishyira mu bikorwa kandi bazagira uruhare rwabo mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo batabonye ayo mahungurwa.

5. G.S Sainte Bernadette de Save

Iri shuri riyoborwa n’Ababikira rikaba rifite abanyeshuri magana inani (800) rikagira icyiciro cya rusange (Tronc Commun) n’amashami atandukanye arimo MCB, HEG, MEG. Kimwe cya gatatu cy’abo banyeshuri ni abahungu mu gihe 2/3 bigizwe n‘abakobwa. Iri shuri mbere rikaba ryarigishaga abakobwa gusa nyuma ubuyobozi bw’ishuri bugenda bushyiramo n‘abahungu.


Aha muri G.S Sainte Bernadette twaganiriye n‘abanyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri n‘abarimu

Aha twahagize ikiganiro cyiza cyane kuko wabonaga abana bafite ubushake bwo kumenya no gusobanukirwa bimwe mu bibazo biri hanze byugarije urubyiruko. Twabagaragarije uburyo bwo guhuza ibyo biga n’ubuzima bwa buri munsi kugira ngo bibafashe gukemura ibibazo by’umuryango nyarwanda ndetse n’Igihugu muri rusange. Ibi bibafasha gutekereza ku buryo bwimbitse no kubafasha kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza. Twabasabye kugira uruhare rugaragara mu gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere ry’abanyarwanda.

Batubajije ibijyanye no gukuramo inda zitateganijwe maze tubabwira ko leta ishyira imbere gukangurira abana b’abakobwa kuzitira bataronerwa birinda ubusambanyi kuko niyo inda yavamo ariko cancer y’inkondo y’umura ifata abana batangiye gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato, indwara y’umwijima nayo ikaba ishobora kwandura mur‘izo nzira. Nubwo rero inda yavamo ariko ubwo burwayi bwo uba wabwanduye.
Urwunge ry’Amashuri Mutagatifu Bernadetta rufite clubs zitandukanye zirimo ‘‘ Human rights club, Club Anti-Sida, Club Genie en herbe, Club Unité et Réconciliation, Club y‘Indimi(anglais), Media club, Club Environment, Maths and Physics, EAC club, Anti drugs club, Club Anti corruption, Club Umuco, Traditional dance club , Purpose Rwanda club, Club Anti-crime, Gender club, Fine arts club.

6. College Christ Roi

Padiri Charles Hakizimana uyobora Christ Roi atangiza ibiganiro yagarutse ku ntambara ya kabiri y’isi yatwaye abantu basaga miliyoni mirongo itandatu zirimo abayahudi miliyoni esheshatu zahitanywe na jenoside yabakorewe izwi cyane kw’izina rya “holocauste“ agaragaza ko ariyo mateka yabanjirije ishyirwaho ry’Umuryango w’Abibumbye na UNESCO. Padiri Hakizimana yabasobanuriye ko nk’urubyiruko ejo h’uRwanda hari mu maboko yabo. Aha akaba yarababwiraga ko bizabaturukaho gukomeza kubakira ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka izaza cyangwa kurusubiza inyuma.


Abanyeshuri ba Christ Roi hano barareba mu maso ngo buri umwe arebe ko yibona muri mugenzi we

Nkuko twabigenje ahandi twatanze ibiganiro ku muco w’amahoro, gutara no gutangaza inkuru, imikorere ya clubs UNESCO n’ingamba z’iterambere rirambye. Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Uwitwa Muhire ati kuki ibihugu bikize bikangurira ibindi ingamba runaka (kurengera ibidukikije) bikagaruka akaba aribyo bizirengaho? Uwo munyeshuri yagaragarijwe uko ibihugu bikomeye ku isi birimo ibihugu bitanu biri muri Conseil de“Sécurité“ bishyira imbere inyungu zabyo bwite kurusha inyungu rusange.
Muri rusange aho twanyuze hose bagaragaza ikibazo cy’imfasha nyigisho, abandi bakibaza uburyo UNESCO yaba imaze imyaka isaga 70 igiyeho kandi iryo hame shingiro ry’umuco w’amahoro rikaba ridakurikizwa kugeza n’ubu? Ibiganiro byagenze neza kandi ari abarimu ari n’abanyeshuri bose bari babyishimiye.

Kalisa Callixte, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi na Mukankusi Philomene, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.