CNRU yasuye za clubs UNESCO mu mashuri yo mu ntara yo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba
Kuva taliki 23-26 z’ukwezi kwa munani, Umuyobozi w’Uburezi muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO Bwana Kalisa Callixte hamwe n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru Madame Mukankusi Philomene basuye amashuri yo muri gice cy’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’igihugu ari mu runana rw’Amashuri yimakaza amahame ya UNESCO. Urwo rugendo rwari rugamije gukurikirana ibyagezweho nyuma yaho babasuriye muri 2015 ndetse no kuganirira abasore n’inkumi ibirebana na gahunda nshya Perezida wa Repubulika azagenderaho muri iyi manda kuva amaze kurahira taliki 18/08/2017. Hasuwe ibigo umunani tuganira n’abanyeshuri bose bari kumwe na bamwe mu barezi babo. Twasuye Lycee Ruhengeri, Groupe Scolaire Kampana, G.S Marie Reine Rwaza, College Adventiste Rwankeri, G.S Rambura Filles, Ecole Secondaire Regina Pacis, G.S Umubano II na G. S Notre Dame d’Afrique.
 
Aba ni abanyeshuri ba APICUR Ruhengeri bakurikirana ibiganiro bagezwagaho.
 
Madamu Mukankusi Philomene, ushinzwe itumanaho muri Komisiyo y’igihugu Ikorana na UNESCO yabahaye ikiganiro kuri gahunda Perezida wa Repubulika azagenderaho muri iyi myaka irindwi iri imbere. Yatangiye ababwira byinshi byagezweho muri manda ishize cyane cyane mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera, nkuko inkingi enye za leta ziri.Yasabye urwo rubyiruko kubungabunga byinshi byiza twagezeho kuko aribyo tuzubakiraho ibyo duteganya gukora mu myaka irindwi iri imbere dufatanije na Perezida wa Repubulika twitoreye.
 
Nkuko byagaragaye kuva muri 1994, muri iyi myaka irindwi hazibandwa cyane gushimangira no kubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda kugira ngo hatagira icyaza kubuhungabanya.Hazibandwa kandi gushimangira demokarasi ibereye abanyarwanda, igamije inyungu z’abanyarwanda hashingiwe ku mateka y’abanyarwanda; demokarasi iha abaturage uburenganzira bwo kwitorera ababayobora, bakagira n’uruhare mu bibakorerwa.
Ikindi kizashyirwa imbere ni iterambere kuko imiyoborere myiza iganisha kw’iterambere n’ahazaza heza. Mu myaka 7 ishize, imiyoborere myiza niyo
 
Abanyeshuri n’abarimu ba G.S Kampanga bakurikira Bwana Kalisa Callixte asobanura uburyo uburezi bufite ireme ariryo shingiro rya byose yatugejeje ku mutekano usesuye w’abantu n’ibyabo.
 
Hazubakwa ubushobozi bw’inzego za leta, guteza imbere imibereho y’abanyarwanda, no guharanira guteza imbere isura nziza y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.
Mu rwego rw’ubukungu, hazatezwa imbere iterambere mu by’ubukungu rishingiye kw’ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere.
Mu rwego rw’imibereho myiza, leta izaharanira kugeza imibereho ishimishije kuri buri munyarwanda kugira ngo azavemo umuturage ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, mu burezi bufite ireme n’ubwisungane mu kwivuza.
Mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera hazakomeza gutezwa imbere imibereho myiza ndetse hashyirweho inzego z ‘ubutabera zihamye kandi zegerezwe abaturage ibi byose hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
 
MU BUKUNGU
 
Aha ni mw’ishuri ry’abadiventiste rya Rwankeri aho twahuje umuco w’amahoro no gusigasira ibyagezweho.
 
Mu rwego rw’ubukungu, mu myaka irindwi ishize, u Rwanda rwateje imbere urwego rw’ubuhinzi nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, ruteza imbere inganda, ubukorikori, ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo n’izindi serivisi zose bikaba byarateje imbere ubukungu bw’igihugu.
 
Muri iyi myaka irindwi, hazakomezwa :
Guhanga imirimo mishya ibyara inyungu hagamijwe guteza imbere ubukungu no kurwanya ubukene ;
 
Muri G.S Marie Reine Rwaza abana bakurikiranye ubwitonzi uburyo uburezi bufite ireme ari ububafasha gukemura ibibazo byabo n’iby’Igihugu muri rusange
 
-guteza imbere inganda, kohereza ibintu mu mahanga no guteza imbere ibikorwa remezo bikenewe mu koroshya ubuhahirane hagati y’uduce dutandukanye
tw’ Igihugu ndetse n’ibihugu duhana imbibe ;
-Imyubakire, iterambere ry’icyaro, hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda ;
-guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi;
Kuzamura no guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi, guhunika imyaka ku buryo bwa kijyambere; gukoresha mu buryo burambye umutungo kamere w’Igihugu no kubungabunga ibidukikije;
 
Ibi byose ntibyashoboka hadatejwe imbere uburezi bufite ireme, ubuzima bwiza binyuze mu bwisungane mu kwivuza, hagenwe ingamba zo gukumira no kwirinda indwara; ubukangurambaga kuri gahunda yo kuboneza urubyaro buzagezwa ku baturarwanda muri rusange n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko; gushyiraho ingamba zo gufasha abatishoboye no kurandura ubukene bukabije. Ibi kandi bizagerwaho habaye ubufatanye busesuye bw’inzego zose yaba iza leta, izabikorera, abaterankunga ndetse n’abagenerwabikorwa.
 
Abanyeshuri bo muri College Adventiste Rwankeri barakurikirana ibizakorwa muri uru rugendo rw’imyaka 7 iri imbere
 
MU MIBEREHO MYIZA
 
Muri uru rwego, hatangijwe gahunda y’uburezi kuri bose, hashyirwaho Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ndetse n’amashuri y’imyuga. Ibyumba bishya by’amashuri byarubatswe ndetse n’ibisanzwe biravugururwa. Integanyanyigisho mu byiciro by’amashuri byose yaravuguruwe hashingiye ku bumenyingiro ahuzwa n’imiterere y’isoko ry’umurimo.
Mu rwego rw’ubuzima hagiyeho gahunda nyinshi zirimo ubwisungane mu kwivuza, umubare w’abaforomo n’abaganga wariyongereye ndetse hashyirwaho n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu.
 
Impfu z’abana batagejeje ku myaka itanu ndetse n’izabagore bapfa babyara zaragabanutse ku buryo bushimishije (76-50/1000 ku bana na 476-210/100.000 ku bagore). Abantu bose babana n’ubwandu bwa SIDA bose bashyizwe ku miti (anti-retroviral). Abantu bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyarobariyongereye ndetse hashyirwaho n’ikigega kizafasha ababyeyi guhembwa umushahara wose mu gihe bazaba bari mu kiruhuko cyo kubyara.
 
Abakobwa bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rambura (G.S Rambura filles) bakurikira Bwana Kalisa Callixte
 
Mu rwego rw’imibereho nyirizina, hatanzwe inka 273.331 muri gahunda ya girinka; nyakatsi yaciwe mu gihugu; gahunda ya VIP ishyirwa mu bikorwa mu mirenge yose y’Igihugu. Abantu badashoboye gukora n’abo mu zabukuru badafite kivurira bafashwa bavuye ku ngo 9,692 bagera ku ngo bihumbi 85.899, gahunda ya VUP yakoresheje miliyari 25 zageze ku bantu 366.558 ndetse icyizere cyo kubaho kiva ku myaka 62 kigera kuri 67 mu gihe cy’imyaka 6 gusa(2010-2016).
 
Muri iyi myaka irindwi iri imbere, u Rwanda ruzaharanira kubaka umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi n’imibereho myiza kandi ufite umuryango uhamye. Muri urwo rwego hazashingirwa ku ngingo zikurikira:
 
1. Hazashyirwa imbere uburezi bufite ireme bushyigikira ubukungu bushingiye k’ubumenyi, aha hakazibandwa cyane guteza imbere amashuri y’incuke n’ay’abana bafite ubumuga bwihariye ndetse hakazakomezwa guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose. Hazaharanirwa kandi guteza imbere ubushobozi bw’abarimu n’imibereho yabo.
2. Hazashyirwa imbere kunoza imitangire myiza ya serivisi mu nzego z’ubuzima mu gukangurira abantu imirire iboneye ku bana bato n’abagore batwite, hakomeze kongerwa umubare w’abaganga basanzwe, inzobere n’abaforomo ndetse hatezwe imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.
3. Hazubakwa urwego rw’ubuzima ruzibanda cyane cyane gutoza abantu kwirinda indwara, kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere mu byiciro byose by’ubuzima ariko by’umwihariko mu rubyiruko
4. Hazashyirwaho ingamba zo kurengera abatagira kivurira, kuzamura imibereho yabo no kurandura ubukene, batoza abanyarwanda kwigira. Ku bufatanye n’abikorera, imiryango ishamikiye kuri leta ndetse n’ishamikiye ku madini, hazabaho kurwanya ubukene bukabije no gufasha abatagira kivurira.
5. Hazashyirwa imbaraga mu gutoza abanyarwanda kwigira, guha agaciro umugore n’umwana nk’ishingiro ry’iterambere ry’umuco wacu n’Igihugu muri rusange. Muri urwo rwego hazabaho kurwanya ihohoterwa ryose rikorerwa abana n’abagore ndetse hashyirweho ingamba zituma abana bose barererwa mu muryango, bahabwe urukundo rukenewe ku mikurire yabo myiza kandi abana n’abagore bakangurirwe kugira uruhare rugaragara mw’iterambere ry’igihugu.
 
Muri G.S muri Notre Dame d’Afrique ku Nyundo, Madamu Philomene aganirira abana kuri gahunda ya Pezida y’imyaka 7
 
IMIYOBORERE MYIZA N’UBUTABERA
Imiyoborere myiza n’ubutabera ni inkingi ya mwamba y’igihugu gikomeye kandi gitekanye. Byombi kandi bikaba ishingiro ry’iterambere ry’igihugu n’abagituye. Ni muri urwo rwego abayobozi b’Igihugu cyacu bahora baharanira kubaka Igihugu kitarangwamo akarengane, giteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera bubereye abanyarwanda.
Muri urwo rwego hari byinshi byagezweho mu myaka yashize bizashingirwaho muri iyi irindwi iri imbere. Ubumwe mu banyarwanda no guteza imbere indangagaciro z’umuco wacu bihagaze neza, ubushobozi bw’inzego z’umutekano bwariyongereye ku buryo abanyarwanda bishimira uko barinzwe; Ibyo kandi si abanyarwanda gusa babibona kuko n’amahanga afata u Rwanda nk’igihugu cya mbere gitekanye muri Afrika ndetse n’icya gatanu kw’isi.
Mu mibanire n’ibindi bihugu u Rwanda rwanogeje umubano n’ibihugu bari basanzwe babanye ariko hatsurwa n’umubano n’ibindi bihugu batari bafitanye umubano (consulats, Ambassades) ndetse hatangwa n’ingabo na polisi bo kugarura amahoro n’ umutekano w’abaturage aho batabifite.
Rwandair yongerewe ubushobozi yagura ingendo zayo muri Africa no hanze y’uwo mugabane.
Abanyarwanda baba hanze bashyiriweho gahundaya“ngwino urebe” ndetse niya “Rwanda day”.
Mu rwego rw’ubutabera, hakozwe ibishoboka byose ngo ubutabera bwegerezwe abaturage (Inteko z’abunzi, Inteko z’abaturage, ibiro by’Ubutabera), ibyo byose bikaba bigaragazwa n’uko abaturage bishimira ibikorwa (76.7%). Ikoranabuhanga naryo ryariyambajwe ku buryo u Rwanda rwahawe igihembo muri Afrika (continental public award). Kubera ibyo ibirarane by’imanza byagabanutseho 70% kuva 2011-2016.
Ubushobozi bw’inzego kugera ku nshingano zazo: u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere kw’isi birwanya ruswa. Gahunda yo kwegereza abantu ubuyobozi yarushijeho gushinga imizi, ingengo y’imari ikaba ikoresherezwa ku rwego rw’Akarere. Ibyiciro byihariye by’abantu byarushijeho kugira uruhare rufatika mw’iterambere (abagore, urubyiruko, abikorera, ababana n’ubumuga, amahuriro ashingiye ku madini, abari mw’itangazamakuru, koperative)
 
Ibizibandwaho muri iyi myaka irindwi ni ibi:
 
1. Ubumwe mu banyarwanda
 
Hazakomezwa gushimangira ubumwe mu banyarwanda hagamijwe kubaka igihugu gikomeye kandi gitekanye. Muri urwo rwego:
-Hazashyirwa imbaraga mu guteza imbere indangagaciro z’abanyarwanda, z’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo, kurwanya akarengane no kutihanganira ruswa mu muryango nyarwanda, mu mashuri no mu rubyiruko;
 
Muri G.S Rambura filles, abarimu bakurikiranye ibiganiro kuri gahunda ya Perezida y’imyaka irindwi.
 
-Hazatezwa imbere ubumwe n’ubwiyunge hashingiwe cyane kuri “ndi umunyarwanda”, “abarinzi b’igihango” hagamijwe gusiba mu mitima y’abanyarwanda inzangano zitagira shinge na rugero babibwemo n’abakoroni n’abandi bashyize imbere inyungu zabo bwite, bigeza u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi.
-Hazashyirwa imbaraga muri gahunda zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda n’ahandi ku isi.
-Hazakomezwa gushimangirwa gahunda y’uburinganire igamije guha abanyarwanda amahirwe angana hashingiwe ku muco w’ubufatanye no gufasha abatishoboye (groupes vulnerables).
-Hazubakwa itorero ry’igihugu ndetse buri Ntara igire ikicaro cyaryo hagamijwe kurushaho guhindura imyumvire y’abanyarwanda no kwihutisha iterambere.
 
2. Umutekano n’ubusugire bw’igihugu
 
Tuzaharanira kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano zikomeye zizagira
 
Mu rwunge rw’amashuri Notre Dame D’Afrique aho abanyeshuri bakurikirana ikiganiro kuri gahunda ya leta (2017-2024)
 
uruhare mu kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere ry’igihugu. Aha:
-hazashimangirwa ubushobozi bw’inzego z’umutekano zose ari iza polisi, ingabo z’igihugu na NSS;
-Hazashimangirwa umutekano w’abantu n’ibintu kubufatanye n’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano;
-Hazongerwa uruhare rw’ingabo z’u Rwanda n’urw’izindi nzego z’umutekano mw’iterambere ry’Igihugu cyane cyane mu guhanga imigi iciriritse, inganda no mu mishanga y’ubworozi n’ubuhinzi;
-hazatezwa imbere ubufatanye mu by’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guhangana n’ibyaha ndengamipaka nk’icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha byo mw’ikoranabuhanga;
-Hazashimangirwa indangagaciro z’umuco wacu harimo umuco wo kuba indashyikirwa mu byo dukora, gukunda igihugu, duharanira ko igihugu cyacu cyubahwa mu ruhando mpuzamahanga.
 
3. Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane
 
Tuzaharanira gutsura no kunoza umubano n’amahanga hagamijwe iterambere ry’u Rwanda na Afrika muri rusange
-Tuzakomeza guteza imbere ububanyi n’amahanga hagamijwe gukurura ishoramari, ubukerarugendo no kwagura isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda;
-Imbaraga nyinshi zizashyirwa muri diaspora nyarwanda hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, guhuza inshuti z’u Rwanda no kwagura ibikorwa bibakorerwa;
 
Mu rwunge rw’amashuri Umubano II (9 YBE), ku Gisenyi, abanyeshuri bo mu cyiciro rusange nabo bagejejweho gahunda ya Perezida
 
-Gushyiraho ingamba z’ubukangurambaga bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite tuvomye mu muco wacu ndetse tukigira no kubandi (bahuye nabyo mbere yacu) ngo twiteze imbere;
-Tuzaharanira ubumwe n’iterambere rya Africa dushingiye kubutwererane, n’ubuhahirane ngo Africa ibashe kwigira no kugira umwanya uyikwiye mu ruhando mpuzamahanga;
-Tuzongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Africa duharanirako abanyarwanda bakomeza kuba indashyikirwa;
 
4. Ubutabera
 
-Tuzakomeza guteza imbere urwego rw’amategeko hagamijwe kwihutisha gahunda y’iterambere ry’igihugu no kubaka inzego zifite ubushobozi;
-Tuzashyiraho amategeko agezweho kandi ajyanye n’igihe ateza imbere imibanire myiza mu miryango no mu banyarwanda muri rusange;
-Hazongerwa imbaraga mu kurwanya ruswa no guhana by’intangarugero abazafatirwa muri ibyo byaha. Tuzarwanya akarengane kandi imanza zicibwe ku gihe;
-Hazatezwa imbere umuco wo gushakira imiti ibibazo mu miryango, mu bunzi ndetse no mu nzego z’ubutabera zabegerejwe;
 
5. Kongerera inzego ubushobozi
 
-hazashyirwaho imishinga iboneye igakorerwa inyigo mbere yo gushyirwa mu bikorwa, hagashyirwaho ingamba zo gucunga iyo mishanga, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo no kureba ko yageze neza ku ntego zayo;
-Hazongererwa ubushobozi inzego zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta ndetse no kureba uburyo inzego zigera ku ntego zayo;
6. Imikorere y’amatsinda yihariye n’imibanire n’inzego za leta
Tuzateza imbere umuco w’ubufatanye n’imibanire myiza mu banyarwanda ngo tugere kukwigira nyakuri no ku iterambere rirambye.
- Abagore n’urubyiruko bazashishikarizwa kongera uruhare rwabo mw’iterambere n’imiyoborere y’igihugu, guhanga imirimo no gufatanya n’abandi banyarwanda kuzamura abadashoboye kugirango tugendere hamwe twese mw’iterambere;
- Hazakomeza kubakwa ingufu z’amakoperative, itangazamakuru n’urwego rw’abikorera hubakwa ubufatanye buhamye bwakwihutisha iterambere;
- Gukomeza gutoza abanyarwanda umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubufatanye mu banyarwanda no kwishikamo ibisubizo byo guhangana n’ibibazo duhura nabyo;
 
Aha ni muri Regina Pacis aho abanyeshuri bakurikirana ikiganiro kuri gahunda ya Perezida y’imyaka 7
 
- Hazashimangirwa gahunda y’igihugu y’urugerero mw’Itorero ry’Igihugu hagamijwe kwubaka mu rubyiruko rw’u Rwanda umuco wo kwigira no gukora cyane. Ibi bizabafasha kwiyubakamo icyizere bibategurire kwishakira ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.
Muri ibi bigo uko ari umunani, Bwana KALISA Callixte, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi, Urunana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO, Clubs UNESCO n’Urubyiruko, yasobanuriye abanyeshuri uruhare rwa buri munyarwanda muri rusange by’umwihariko aruhare rw’urubyiruko muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi. Muri gahunda y’imyaka irindwi, hazibandwa ku ireme ry’uburezi.
 
Bwana KALISA Callixte yabajije abanyeshuri icyo bumva ku ijambo ireme, abanyeshuri bashubije ko ireme bivuze ikintu cy’agaciro. Yabasobanuriye ko ireme ry’Uburezi bisobanura uburezi busubiza ibibazo umuntu cyangwa umunyeshuri yibaza, ibibazo ahura nabyo muri sosiyete atuyemo (Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere, Igihugu, Umgabane w’Isi n’Isi muri rusange). Mu Ireme ry’Uburezi dusangamo uruhare rw’abantu n’inzego zitandukanye. Ntawavuga ireme ry’uburezi ngo asige Politike y’Uburezi, integanyanyigisho, imfashanyigisho zisubiza ibibazo Sosiyete ihura nabyo, ari nacyo gituma nyuma y’igihe runaka usanga integanyanyigisho zisubirwamo, imfashanyigisho zigatezwa imbere bijyanye n’igihe abantu bagezemo. Uruhare rw’ababyeyi n’abana na rwo ni ngombwa mu ireme ry’uburezi, ababyeyi bagomba gukundisha abana ishuri, kubakundisha umuco wo gusoma no kubaha umwanya wo gusubiramo ibyo bize n’uwo gukora imikoro ku ishuri baba babahaye. Abanyeshuri basabwe gukunda kwiga, bagakorera ku ntego. Abanyeshuri basabwe kujya bakora ubushakashatsi bifashishije amasomero (Libraries) n’ikoranabuhaga rishingiye kuri mudasobwa.
 
Bwana Kalisa Callixte arasobanura impamvu ireme ry’uburezi ari ingenzi mu burezi bw’u Rwanda
 
Bwana KALISA Callixte yasabye abanyeshuri gukorerahamwe, abereka n’ibyiza byo gukorerahamwe abaha urugero rw’abashakashatsi.Yabasobanuriye ko bakwiye kwiga bagamije ubumenyi aho gushimishwa no kubona urupapuro rurangiza amashuri rutagaragaza ibyo bashoboye ku isoko ry’umurimo.
 
Ubu turi mu isi ya “competition”, iyo wize neza ku isi hose wabona akazi. Gahunda y’Imyaka irindwi izagerwaho ari uko dufite Abayobozi beza mu nzego zose z’Igihugu, ba Ingénieurs, ba Docteurs mu buvuzi, Abacamanza, ba Ingénieurs Agronomes n’abandi ba techniciens bize neza, bafite ubumenyingiro n’indangagaciro na kirazira z’umuco w’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego gahunda y’imyaka irindwi iri mbere izagerwaho binyuze mu rubyiruko.
 
Bwana KALISA Callixte yakanguriye urubyiruko kwitabira amashuri y’imyuga bakaba ba Rwiyemezamirimo bagatanga akazi, bityo u Rwanda rugashobora kugera kuri “Made in RWANDA”. Umushoramari uje mu RWANDA akahasanga abakozi babishoboye.
Muri ibi bigo by’amashuri uko ari umunani, abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo. Bimwe muribyo ni ibi bikurikira:
 
Ibibazo
 
Lorenzo Christian
-Nibyo koko urubyiruko ni imbaraga z’igihugu.Twumva ko hashyizweho n’ibigega byo kubafasha nk’ingwate ngo babone inguzanyo. Ariko nubwo hari n’abize imyuga, hari icyo basabwa nk’ingwate! Ibi bikaba bituma urubyiruko rukomeza guhura n’ibibazo by’ubushomeri. Hazakorwa iki ngo ikibazo cy’ubushomeri kibonerwe umuti?
-Bugesera: kubaka ikibuga: Motor Engine niyo yatsindiye iryo soko! Ko ari abanyamahanga hazakorwa iki ngo abanyarwanda bahabwe akazi bityo iyo mirimo ifashe kugabanya ubukene?
-Hari ibigega byashyiriweho ngo gufasha urubyiruko kubona igishoro ariko ubushomeri bukomeje kuvugiriza mu rubyiruko kuko bakomeje kubaka ingwate kandi ari ntayo bafite, ubwo se bizagenda bite?
 
Ntwari Giovani
Mu myaka irindwi iri imbere mu bizamini bizakorwa haba harimo ikizamini cy’ikinyarwanda?
 
Niyongira Eric
Mwavuze ku bintu by’ ”Udukiriro mu cyaro” kuki batwise batyo?
Faratiri:”nayombi”
 
Nzamura Danny
- Ruswa muri gahunda ya Girinka izacika gute?
- Ni izihe ngamba zafashwe zo kuzamura cyangwa gufasha abatagira kivurira (groupes vulnérables)
 
Iradukunda Lionnel
- Kuki twavuga ko umutungo w’igihugu ari abaturage kandi tugakangurira abantu kuboneza urubyaro?
 
Marie Josée Ishimwe
- Ese ko harimo gushorwa amafaranga menshi mu burezi kandi abarangije bakaba abashomeri, buriya si ukwangiza umutungo w’igihugu?
 
Ishimwe Danny
- Ko hashyizweho ikigega cya “imbuto foundation” giteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, muri iyi myaka irindwi haba hari ikizajyaho giteza imbere umwana w’umuhungu?
 
Abiduhaye Josias
- Ko hashyizweho gahunda ya one laptop per child, bamwe ikabageraho abandi ntibagereho, ubwo twebwe itarageraho bizagenda gute? Ntituzasigara inyuma mw’ikoranabuhanga?
 
Uwera Mami
- Habaho igikorwa cyo gukangurira abantu gukorana n’amabanki kandi tukaba twirirwa twumva amazu yatejwe cyamunara n’indi mitungo, ubwo iherezo rizaba irihe? Ikibazo ni ikihe?
-Mu burezi bw’ibanze usanga nta reme ry’uburezi rigaragaramo kuko n’abarimu ntibaba bahagije. Ubwo se abo bantu nibarangiza bazashobora guhangana kw’isoko ry’umurimo?
 
Mukeshimana Claire
-Mwavuze ko muri gahunda y’imyaka irindwi ya Prezida wa Repubulika (2017-2024) harimo guteza imbere ireme ry’uburezi? Ese bizashoboka nta mfashanyigisho ko twiga ntabitabo dufite?
 
Sylvie Axa
-Ese hari uburyo buteganywa mu rwego rw’ikoranabuhanga bwo kurushaho kubika inyandiko (documents) neza mu mashuri?
-Uburezi bufite ireme ni iki?
 
Uwonkunda Denise
Niba u Rwanda ari urwa mbere mu rwego rw’umutekano muri Afrika no kuwa 5 ku rwego rw’isi, hakorwa iki ngo ruve ku mwanya wa gatanu ruze kuwa kabiri?
 
Niyigena Violette
-Gahunda y’imishinga y’icyitegererezo ivugwa iteye ite?
-Ese umuturage awitekerereje wabona amafaranga (waba financé)?
 
Ingabire Devota
Uyu yatanze igitekerezo avuga ko nabo bagomba kwiyumvamo ubushobozi bakaba bagira icyo bakora igihugu kigatera imbere.
 
Michaella
-Ese abarangije bafite amanota make babamarira iki nk’urubyiruko? Bamwe batabashije kujya muri kaminuza?
 
Kayitankore Muhizi Eulade
Uyu ni umwarimu wa Maths, Physique na General Paper mw’ishuri ry’abadventiste rya Rwankeri.
Kayitankore yavuze ko amashuri ya leta afite icyo arusha ayigenga. Ati ayigenga hari ibibazo tugira cyane cyane ibibazo by’ibikoresho by’ibanze. Ati tugira ibitabo bike bitewe n’amikoro. Gahunda y’uburezi bufite ireme igendanye n’ubushobozi bw’abarimu ndetse no kuboneka kw’ibitabo. Ariko twe haboneka cyane iby’abarimu ugasanga ku banyeshuri ari ntabyo. Ibyo bikavuna abarimu kandi bikavuna n’abanyeshuri. Ati turabasaba ubuvugizi ngo Leta idufashe kubona ibitabo na bike! Ati nkuko hashyizweho gahunda ya “girinka Munyarwanda” habeho n’iya “gira igitabo Munyeshuri”; ibyo bibaye byatugwa neza!
Ibi bibazo tukaba twarabishubije mu buryo bushimishije.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho N’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.