ESE IMYIGISHIRIZE Y’ABAREZI YARAVUGURUWE KUVA UBUKANGURAMBAGA KU BUREZI BUFITE IREME BWATANGIRA?

ESE IMYIGISHIRIZE Y’ABAREZI YARAVUGURUWE KUVA UBUKANGURAMBAGA KU BUREZI BUFITE IREME BWATANGIRA?
Ikiciro cya kane cy’ubukangurambaga ku burezi bufite ireme cyatangiye kuri uyu wa mbere taliki 28 Mutarama 2019, kikazibanda cyane ku myigire n’imyigishirize y’abana mu mashuri abanza. Intego ni ukureba niba abarimu haricyo bahinduye nyuma yaho ubu bukangurambaga ku burezi bufite ireme butangiye. Kuri iyi nshuro ya kane, ubukangurambaga buzagera mu mashuri 1020. Amashuri 34 niyo ateganijwe gusurwa muri buri karere k’igihugu.
Mu karere ka Rulindo, itsinda rya Ministeri y’Uburezi, rifatanije n’Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere, bamaze gusura amashuri 8 mu gihe cy’iminsi 2. Muri ayo mashuri hafi ya yose usanga abarimu badategura ibidanago(documents pedagogiques) byose nk’uko bitegetswe ndetse ahenshi ugasanga babikora nk’iminsi ibiri cyangwa itatu cyangwa mu cyumweru, ku masomo amwe kandi byagombye gukorwa buri munsi kandi kuri buri somo.

Aha, abagize Itsinda rya Mineduc ryakoze ubukangurambaga rirasuzuma imyuzurize y’ibidanago mw’ishuri.
Ikindi kitaweho muri ubu bukangurambaga ni ukureba imyigire y’abana hibanzwe cyane kureba niba ubumenyi bafite buhwanye n’amashuri bigamo kuko byakunze kugaragara ko abana bimuka bakarangiza amashuri abanza batazi gusoma, kwandika no kubara. Ni muri urwo rwego mu mashuri yose hagiye harebwa imyandikire y’abanyeshuri ndetse byaba na ngombwa bakareba niba abo bana ubumenyi bwabo buhuye n’amashuri barimo

Madamu Rita Mutabazi, Umuyobozi(Principal) wa IPRC Tumba uyoboye itsinda rya Mineduc mu karere ka Rulindo hamwe n’ushinzwe uburezi mu murenge barasuzuma imyandikire y’abana.
Ku kibazo cyo kumenya niba ubumenyi bafite buhwanye n’amashuri bagezemo, ibibazo basanze ari ingutu cyane mu bana bari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bitegura gukora ikizamini cya leta kandi ubumenyi ari buke.

Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.