Edified Generation Rwanda
Edified Generation Rwanda ni umuryango uhuza abasore n’inkumi baturuka mu miryango ikennye barangije amashuri yisumbuye bishyurirwa n’umuryango Imbuto Fundation. Nyuma yo kurangiza aya mashuri abo bana basanze ineza bagiriwe nabo bagomba kuyigeza ku bandi nabo bo mu miryango itishoboye kugirango batavutswa amahirwe yo kwiga n’amikoro make. Ni muri urwo rwego bashinze uyu muryango bagamije kubonera bamwe mu bana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baturuka mu miryango y’amikoro make ibikoresho by’ishuri ndetse bakishyurira n’abana 2 cyangwa 3 amafaranga y’ishuri.
 
Edified Generation Rwanda, abana bafasha n’abateye inkunga igikorwa cyo guhemba abatsinze neza
 
Uyu muhango wo gushyikiriza abana batsinze ibihembo no gutanga ibikoresho byo mu mwaka w’amashuri utaha byabereye muri Hotel Olimpike Kimironko witabirwa n’abanyamuryango ba Edified Generation Rwanda, ababyeyi b’abana bari bufashwe n’abaterankunga barimo Imbuto Foundation, World Vision, BK, Sport Game Rwanda, Rwanda Cooperative Agency, Aegis Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, uhagarariye UNESCO mu Rwanda, Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO na Ministeri y’Uburezi.
 
Bamwe mu bitabiriye uwo muhango barimo Dr Christine Gasingirwa, Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga (uwa 2 uturutse ibumoso)
 
Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abana, wizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umwana usoma niwe uzavamo umuturage mwiza ejo hazaza”( A child who reads will be an adult who think”). Umunyamabanga wungirije mu Karere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza yasabye abo bana gukunda gusoma no kubitoza n’abandi aho batuye. Yavuze ko kera abantu bandikishaka cyangwa bakajya gusomesha amabaruwa ariko Leta y’ubumwe yabiciye bigahinduka amateka ikoresheje gahunda y’uburezi kuri bose. Yarangije yizeza Edified Generation Rwanda ubufatanye mu byo bazashobora byose.
 
Komisiyo y’igihugu Ikorana na UNESCO yari ihagarariwe n’Abayobozi babiri: Ushinzwe umuco n’ Ushinzwe itumanaho.
 
Umunyamabanga Mukuru wa Imbuto Foundation Mme Sandrine Umutoni yishimiye ko amafaranga yatanzwe kuri bariya bana atapfuye ubusa ndetse n’amahugurwa bagiye bahabwa ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bitapfuye ubusa. Yagaragaje ko kugira ngo umuntu afunguke kandi akomeze gutera imbere agomba gukunda gusoma no kwandika. Akangurira abana n’urubyiruko rwari aho gukurana uwo muco mwiza. Yarangije ashimira Edified Generation Rwanda n’ababateye inkunga yo gutegura uwo munsi.
 
Mme Sandrine UMUTONI, Umunyamabanga Mukuru wa Imbuto Foundation aha abo bana impanuro
 
Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Mme Christine Gasingirwa yashimiye abo bana igitekerezo cyiza bagize cyo gufasha bagenzi babo no kugaragaza indangagaciro y’ubumuntu kuri bagenzi babo.
Mme Gasinzigwa Christine yibukije ababyeyi baraho ko umwana adakwiye kuba mu muhanda kandi umuntu umwe, ku ndangagaciro afite, ashobora guhindura isi. Yibukije ababyeyi ko umuryango ari ryo shuri ryambere kandi umwana w’uyu munsi ariwe mubyeyi w’ejo, abasaba rero guha abana uburere buboneye kandi bubereye umwana w’umunyarwanda kuko ntawe utanga icyo adafite.
 
Mme Christine Gasingirwa abagezaho ijambo nyamukuru ry’uwo munsi mw’izina rya Minisitiri w’Uburezi
 
Yarangije asaba abo bana kuzarangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda kuko ubumenyi butagira uburere nta mumaro bugirira nyirabwo, umuryango n’Igihugu muri rusange. Yabasabye kandi kuzarangwa mu buzima bwabo bwose no gukunda gusoma kuko mu bitabo ariho tuvoma ubumenyi ndetse bikaduha no kwigira kubyo abandi bagezeho.
 
Umwe mu bagize Edified Generation Rwanda aragaragaza ibikoresho abo bana bashyikirijwe
 
Mu bikoresho bahawe harimwo igikapu cyo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, amakaye atandukanye akenerwa n’umwana mu kiciro arimo, amakaramu n’ibindi bikoresho bw’isuku. Byose byatanzwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO-CNRU.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushizwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.