IBISI BYA HUYE BYATANGIRIJWEMO SIPORO YO MU MISOZI MIREMIRE
Ibisi bya Huye ni umusozi uherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’amajyepfo, ufite ubutumburuke busaga metero 2400. Uyu musozi ukaba ariwo watoranijwe na ministere y’umuco na siporo gutangirizwamo gahunda ya sporo ya bose(sport for all) na siporo yo mu misozi miremire iyobowe na Mountain Sports Club IBISUMIZI.
 
Ku bufatanye n’akarere ka Huye, Mountain Sports Club IBISUMIZI yavukiye muri ako Karere ikaba yariyitiriye ingabo za Ruganzu II Ndoli zitwaga IBISUMIZI zahangamuye Nyagakecuru wategekaga ingoma y’abenengwe yari iganje muri ibyo bisi bya Huye ahagana mu mwaka w’1600 nyuma ya Yezu. Ku wa gatandatu taliki 13 Ukuboza 2014 ministere y’umuco na sporo, yatangije sporo yo guterera no kumanuka uwo musozi nka bumwe mu buryo bugamije kunanura imitsi no kubungabunga ubuzima ku ruhande rumwe, no kumenyekanisha amateka y’uwo mugore udasanzwe ugaragaza uburinganire mu Rwanda rwo hambere ndetse n’ubutwari n’ubwenge bw’intambara budasanzwe ( extraordinaire tactique militaire) bw’umwami Ruganzu II Ndoli, waguye U Rwanda ahereye ku busa mu gihe rwari rwarigaruriwe n’u Bunyabungo rwuzuye ingoma z’abahinza bigometse ku ngoma Nyiginya.
 
Aba ni ku nzu ndangamurage y’u Rwanda aho abari bitabiriye iyo sporo baganira na ministre w’umuco na sporo bitegura kwerekeza I Sovu aho bazamukiye bagana mu mpinga ya Huye.
 
Mw’ijambo rye mu mpinga y’ibisi bya Huye, ministre Habineza Joseph yakanguriye abari aho kwitabira gukora sporo ku buryo buhoraho kuko sporo ari ingenzi mu mibereho y’abanyu. Mu ijambo rye, Minisitiri Habineza yashimiye Club Ibisumizi yateguye iki gikorwa, maze yibutsa abari aho ko siporo ari ngombwa mu buzima.Yagize ati « bivugwa ko umuntu mukuru agomba gukora siporo nibura amasaha abiri n’iminota 30 mu cyumweru. Ugereranije ni nk’iminota 40 buri munsi». Yakomeje agira ati « iyo ukora siporo ntusaza, iyo ukora siporo uhora mu mutwe ukeye. Ni cyo gituma dushaka ko buri Munyarwanda akora siporo. Abanyarwanda bose nibakora siporo, ya paradizo duhora tuvuga tuzaba twayigezeho».Yongeyeho kandi ko sporo idufasha kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izo mu busaza nka Hypertension, Diabete, Rubagimpande ndetse avuga ko ari bumwe mu buryo bwo gukoresha umwanya neza umuntu atawutaye mu matiku.
 
Ministre wa sporo n’Umuco aramutsa abaturage bari bitabiriye kuzamuka ibisi bya Huye
 
Uwaruhagarariye akarere ka Huye muri ibi bikorwa yasobanuye ko bateganya gutunganya neza iyi site kugirango ishyirwe ku rutonde rw’utundi duce nyaburanga dusurwea muri biriya bice by’intara y’amajyepfo.
Usibye mu mpinga z’uwo musozi wa Huye hari amatongo ya Nyagakecuru, abitabiriye urwo rugendo basobanuriwe amateka akubiye kuri uwo musozi arimo ku Kabakobwa, aho abakobwa bo muri ako gace hahuriraga, bagiye guca imyeyo no kwiga bimwe mu byarangaga umuco w’abanyarwanda. Aho hose niko bagendaga basobanurirwa amateka yaho.
 
Bwana Kajuga Jerome, prezida w’Ibisumizi, asobanurira ministre wa sporo n’abamuherekeje amateka yo ku Kabakobwa
 
Aba ni abitabiriye uru rugendo rurerure rujya kwa Nyagakecuru, bamwe bitwaje utubando.
 
Mu mpinga y’ibisi bya Huye, abahageze bashoboye kwibonera iriba rya Nyagakecuru. Niho yashoraga inka ze. Iri riba ngo rikaba rigizwe n’amazi y’urwunyunyu atuma inka zirinda vuba bigatuma zirushaho no kororoka. Aha niho abaminutse uyu musozi bahuriye baganirirwa ku mateka y’iryo riba.
 
Ngiryo iriba rya Nyagakecuru mu mpinga z’ibisi bya Huye.
 
Uvuye aho ku iriba, ahantu ugera ugasanga hahabanye n’aho uturutse hatereraga cyane, ugwa ahantu hashashe ubona haba heza no gukambika ukarara kandi hitaruye. Iyo werekeje amaso epfo, ubona wirengeye umugi wa Butare imbere yawe ushashe nk’itaba imbere yawe. Aho iyo uhavuye ugenda werekeje ahashinzwe umunara wa Radiyo uhuriweho na antenne z’itumanaho ryose ry’u Rwanda. Aho niho hari hashinzwe amahema yagombaga kuruhukirwamo n’abahangaye uwo musozi.
 
Ministre wa siporo Habineza Joseph n’umuyobozi mukuru w’Ingoro z’Umurage z’u Rwanda Umuliisa Alphone n’abandi mu myitoza ngororangingo.
 
Inyuma y’aya mahema ni mu itongo rya Nyagakecuru ahakorewo umuhango wo gutera igiti cy’umuvumu, kigaragaza ko hatakiri itongo ahubwo hagiye guhinduka urugo nyabagendwa hagatangira kubyazwa umusaruro mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco. Muri make uwo munsi kwa Nygakecuru hahinduriwe amateka.
 
Ku itongo rya Nyagakecuru hatewe igiti cy’umuvumu, bishaka kuvuga ko hatakiri itongo, ahubwo habaye urugo rugendwa.
 
Mbere y’uko ibisi bya Huye bigaruzwa umuheto na Ruganzu II Ndoli, byari biherereye mu gihugu cy’abenengwe, Ingoma-Ngabe yabo ikaba Nyamibande. Bategekaga. Igihugu cyabo cyitwaga U Bungwe, cyari kibumbye u Busanza bw’amajyepfo (Komini Maraba, Mbazi, Ruhashya, Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare, ubu akaba ari mu Karere ka Huye, u Bufundu (Komini Kinyamakara, Nyamagabe, Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro), ubu akaba ari mu Karere Ka Nyamagabe. Ingoma yabo yafataga na Nyaruguru(Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare na Mubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro), ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Yageraga kandi n’aho bitaga Bashumba-Nyakare (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare), ubu ni mu Karere ka Gisagara ndetse n’intara y’u Buyenzi (komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro ). Ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe.
 
Ubwo Ruganzu II Ndoli yabundukaga, u Rwanda rwari rwarigaruriwe n’Ubunyabungo ndetse n’abandi bahinza bose barigometse.Yaje gutera igihugu cy’Abenengwe, ariko Nyagakecuru amubera ibamba! Bivugwa ko Nyagakecuru yari afite urugo rugoswe n’ibitovu ndetse akagira n’inzoka y’uruziramire itatumaga hari uwegera urwo rugo. Ruganzu yagerageje kumutera inshuro eshatu zose arananirwa, nyuma aza kumwigira andi mayeri. Yamugize inshuti amugabira ihene zaduka muri bya bitovu zirabirya ,urugo rusigara rurangaye . Ikindi kivugwa ni uko inzoka, uruziramire rutarya ihene kandi ngo bitanaturana kuko ihene zirunukira. Aho urugo rusenyukiye rero, Ruganzu yateye Nyagakecuru bimworoheye aramutsinda maze yigarurira atyo Ingoma y’Abenengwe.
Nyagakecuru BENGINZAGE yari umugore wa Samukende, akaba na nyina wa Rubuga umwami w’u Bungwe.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru
Muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.