IKICIRO CYA KABIRI CYA BRIDGE RWANDA KIZAKORERA MU TURERE TUBIRI
Intumwa za Komisiyo y’igihugu ya Koreya zikubutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine, rwari rugamije kureba uburyo ikiciro cyakabiri cy’umushinga wa “Bridge Rwanda Project” ugamije kubaka ikigo cyo kwigisha abantu kwandika gusoma no kubara, imyuga ku rwego ruciriritse ndetse n’irerero ry’abana b’incuke wakomereza no mu tundi turere tw’u Rwanda nkuko kw’ikubitiro byakozwe mu Karere ka Bugesera. Uyu mushinga ukaba ushyirwa mu bikorwa kubufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu ya Koreya y’Amagepfo na Komisiyo y’uRwanda Ikoranana UNESCO.
 
Intumwa za Komisiyo y’Igihugu cya Koreya y’Amagepfo hamwe n’abakozi b’Ubunyamabanga bwa Komisiyo y’Igihugu Ikoranana UNESCO (CNRU), uwakane uturutse I bumosoni Bwana Mutesa Albert, Umunyamabanga Mukuru.
 
Nyuma y’ibiganiro, baherekejwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburezi, Urubyiruko, Clubs UNESCO n’Amashuri agize Urunana rwimakaza amahame ya UNESCO KALISA Callixte ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, basuye ishuri Urumuri Community Learning Center ryubatswe mu murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera mu kiciro cyambere cy’uyu mushinga. Aba bashyitsi bishimiye uko ishuri ryubatse ariko bemerako ryaririkwiye kongererwa imbaraga kuko ryubatse ahantu hisanzuye ukabona amazu ari make hasa nahambaye ubusa.
 
Aha ni muri Centre Communautaire URUMURI hagaragara ko hakiri ahantu hanini ho kubyaza umusaruro (ho kubakwa) kuko arihagari cyane.
 
Aba bashyitsi bavuye Mayange muri Bugesera baganiriye n’abayobozi batandukanye muri Ministeri y’Uburezi barimo Umuyobozi Mukuru muri Ministeri ushinzwe Politike y’Uburezi n’Igenamigambi ( DG of Education Policy and Planning) ndetse na Dr Theodore Habimana ushinzwe Ibipimo n’imirongo ngenderwaho mu mashuri y’imyuga (in charge of standards and guidelines in TVETS) bagamije gusobanukirwa niba ibyo bakora byuzuzanya n’ibikorwa mu mashuri y’imyuga kuko Komisiyo y’Igihuguya Koreya yifuza umwihariko wo kwigisha abacikishije amashuri abanza n’abatazi gusoma, kubara no kwandika(informal educatin).
 
Mme Rose BAGUMA, Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Uburezi i bumoso, na Dr HABIMANA Theodore ushinzwe Ibipimo n’imirongo ngenderwaho mu Mashuri y’Imyuga.
 
Aba bashyitsi kandi bafashe n’umwanya wo gusura Akarere ka Huye nka hamwe muhashobora kuzubakwa kimwe muri ibyo bigo, baganira n’Umuyobozi w’uburezi ku karere ndetse n’Umujyanama wa Komite Nyobozi. Nyuma y’izo ngendo zose,bagarutse ku Bunyamabanga bwa Komisiyo baganira ku mahirwe n’imbogamizi babonye muri uwo mushinga.
 
Prof Moon Suk Hong na Kim Boyoung (hagati), baganira n’Ushinwe Uburezindetse n’Umujyanama wa Nyobozi y’Akarere ka Huye ubanza i bumoso
 
Bemeranyije ko hakubakwa Centres ebyiri mu gihe umushinga waba ubonye inkunga. Mu myaka ibiri yambere bakongerera ingufu centre yubatswe Bugesera mu kongera amazu n’ibikoresho kuburyo abayigana bakwiga ubwubatsi n’iby’amazi aho kuba ubudozi gusa nkuko bimeze ubu.
Iki kiciro cya kabiri cy’umushinga wa Bridge Rwanda giteganijwe kuzatangira muri 2020, umushinga uzamara imyaka itanu utwaye miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo itanu by’amadolari y’abanyamerika, buri mwaka bakajya bohereza ibihumbi Magana abiri, ibihumbi mirongo itanu by’amadolari bigatangwa na Komisiyo y’Igihugu cy’u Rwanda Ikorana na UNESCO.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.