Ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu ndorerwamo ya filozofiya

Ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu ndorerwamo ya filozofiya

 
Taliki 13 Ukuboza u Rwanda rwifatanije n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa filozofiya, umunsi wizihijwe mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti «ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu ndorerwamo ya filozofiya».
 
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO wafunguye iyo nama ku mugaragaro yagaragaje ko amahoro mu batuye isi atashoboka hatabayeho ubworoherane hagati y’abatuye isi n’ibindi byose biri kw’isi dutuyeho. Yagize ati ‘’nkuko ibidukikije bihuza abantu batuye isi n’urusobe rw’ibinyabuzima biri kw’isi dutuyeho, ubworoherane iyo bubuze hagati y’ibyo byose niho hakomoka imihindagurikire y’ibihe nayo igira ingaruka kw’isi n’ibiyiriho byose. Dusabwa rero gutekereza kucyayigira nziza ku nyungu zacu n’abazadukomokaho ! ‘’
 
Umuyobozi ushinzwe itumanaho Mme Mukankusi niwe wahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa CNRU
 
Mme Mukankusi Philomene yakomeje abashimira ku musanzu w’ibitekerezo biteguye gutanga ku kibazo cy’ingutu cyugarije isi nk’icyo ngicyo.
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo :
• Uko Ubumenyi bw’Isi n’isanzure bwumva ikibazo cy’ibidukikije,
• Uko Filozofiya na Tewolojiya bibona ikibazo cy’Ibidukikije,
• Ubumenyi bw’ikiza n’ikibazo cy’ibidukikije,
• Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ingamba za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije,
• Abakurambere bacu baziririzaga ibinyabuzima bakanarinda ibidukikije.
 
Ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abagize Association ARPHI y’abafilozofe mu Rwanda
 
Perezida wa ARPHI Dr Isaie yasobanuye icyo «cosmologie» aricyo n’uburyo yatangiye iri hagati y’ubumenyi (Science) na filozofiya ikaba yarareberaga ibintu hamwe itabitandukanije, umuntu akaba hagati yabyo byose ngo abitegeke. «Cosmologie» ikaba inzu ngari y’abantu n’ibiri kw’isi byose kandi bifite aho bihurira. Ikibazo gikomeye kikaba uburyo ibiri kw’isi byose byabana mu bwubahane na muntu wahawe kubitegeka no kubihindura.
 
Yagarutse ku mitekerereze itandukanye yaranze abafilozofe mu bihe bitandukanye, ari abatekerezaga ko ibintu byose bifite nyirabyo ariwe Mana, abatekerezaga ko byose bifite isano. Mu ntangiriro kandi abahanga babaga bafite ubumenyi muri byose nyuma bagenda batandukana umuntu akagira ishami ry’ihariye aba afitemo ubumenyi bukataje. Iryo gabanganya ry’ibintu n’ubumenyi nibyo byazanye ibibazo kuko ibiri kw’isi byari bitangiye gufatwa no kwigwa mu buryo butandukanye.
Muri iki gihe ku bintu byose harebwa uduce duto cyane (particule). Isanzure riratandukanye nkuko abahanga babifata mu gihe kera bafataga isanzure nk’ikintu kimwe.
 
Abarimu n’abanyeshuri bo muri UCK na philosophecum Kabwayi bari bitabiriye uwo munsi
 
Lt Col Gerard Nyirimanzi ushinzwe amateka muri Minisiteri y’Ingabo yagaragaje uko abanyarwanda babonaga isanzure. Abanyarwanda bemeraga ko isi n’ibiyiriho bifite nyirabyo ariwe Mana noneho bakagira inshingano yo kubyubaha no kubirinda nkuko bubaha nyirabyo.
 
Umuntu rero nk’uwabihawe ngo bimutunge, mu myumvire y’abanyarwanda, yirindaga kubyangiza kuko iyo kimwe cyangiritse bigira ingaruka no ku bindi. Habanzaga Imana, hagakurikira Umwami, hakaza Umugabo, inyuma yabo hakaza Umugore n’Umwana mbere y’uko haza Ibintu. Umwami nk’uwari uwa kabiri ku Mana yari yarashyizeho imiziro n’imiziririzo bigamije kurengera no kubungabunga urwo rusobe rw’abatuye isi kuko byose byagiraga aho bihuriye.
Hariho filozofiya yo kubaha ibintu, urugero ni inyamaswa wasangaga buri bwoko bufite inyamaswa iburanga:
• Abega bakaranwa n’igikeri,
• Abazigaba bakarangwa n’inyamanza,
• Abahindiro umusambi,
• Abagesera ingwe,… kandi buri bwoko bukubaha inyamaswa iranga ubundi.
Ibiti nabyo byari uko bakurikije umwanya bifite mu mihango yo guterekera, kubandwa se, kuvura n’ibindi. Iyi miziririzo yatumaga bitangizwa na muntu uko yishakiye. Lt Col Gerard Nyirimanzi yarangije agaragaza ko ibibazo by’ibidukikije abantu bibaza ubu abanyarwanda bari barabiboneye umuti kera babiziririza.
Nyuma y’ibi biganiro hakaba harifujwe ko isomo rya filozofiya ryakongera kwigishwa mu byiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye nka bumwe mu buryo butoza abana kumenya gutekereza ku bibazo bitandukanye byugarije isi.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru / CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.