Ibiganiro ku muco w’amahoro muri notre Dame De Citeaux
Ku wa mbere taliki 18 Nyakanga 2016, umuyobozi ushinzwe uburezi muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO Bwana Kalisa Callixte n’umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru Mme Mukankusi Philomene baganiriye n’Inyange zo muri Lycée Notre Dame de Citeaux ku muco w’amahoro n’iterambere rirambye.
Nkuko byagiye bikorwa n’ahandi mu mashuri, Bwana Kalisa Callixte yabaganiriye ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) uko ari umunani, ababwira icyo zari zigamije n’uburyo zagezweho, hamwe mu buryo bushimishizje nko mu Rwanda; ahandi mu buryo bubayabaye. Izitarabashijwe kugerwaho akaba arizo zaje muz’ibanze igihe hashyirwagaho iziterambere rirambye (SDGs) usanga muri rusange zigamije guca ubusumbane bukabije buri hagati y’ibihugu bikennye n’ibikize ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
 
Umuyobozi ushinzwe uburezi atanga ikiganiro ku ngamba z’iterambere rirambye n’uruhare rwabo
 
Bwana Kalisa yakomeje ababwira ko mu gihe cyo guhigura iyo mihigo isi yihaye aribo bazaba ari abayobozi maze abasaba gutangira kwitegura no gutegura abo bazaba bayobora muri icyo gihe. Yabibukije ko guhiga biha umuntu igishushanyo cyaho ari n’aho ashaka kugera bityo bikamuha intego n’icyerekezo cyiza. Abasaba kugendana n’igihugu no kumenya gahunda zose za Leta kuko, bakimenyereza gutunganya ibyo bisabwa mu cyiciro barimo nk’urubyiruko kuko bizabafasha kwinjira mu nshingano zabo neza barangije amashuri.
 
Inyange za Notre Dame de Citeaux bashishikajwe no kumenya uko bazayobora u Rwanda muri 2030
 
Mu kiganiro ku muco w’amahoro, umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, Mme Philomene Mukankusi, yagarutse ku muco w’amahoro n’intego yawo yo gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro. Yahuje kandi umuco w’amahoro n’ubuzima bwa buri munsi abasobanurira uburyo iyo ubungabunze ibidukikije, ukarwanya imirire mibi, abana bata ishuri, ubukene, ukarwanya impfu z’ababyeyi bapfa batanga ubuzima n’abana bapfa batarageza ku myaka itanu,… uba uharanira kandi wimakaza umuco w’amahoro kuko uba ukumira amakimbirane. Ibi byose akaba ari zimwe mu ngamba zashyizweho n’ubuyobozi bw’uRwanda kugira ngo amakimbirane n’intambara bibe amateka mu Rwanda rwacu, bityo intambwe nziza tumaze gutera tugana kw’iterambere n’imibereho myiza ibe intambwe idasubira inyuma.
 
Aba bana b’abakobwa twabibukije ko bafite inshigano ikomeye yo gusigasira no kurinda ibyo uRwanda rumaze kugeraho ari nako bakomeza guharanira kuruteza imbere kurusha uko barusanze ngo bazarage iki gihugu abazabakomokaho ari kiza kurusha uko bagisanze.
 
Mw’ijambo ryo gusoza, umunyeshuri uhagarariye abandi(doyenne) yadushimiye ubumenyi butandukanye(culture générale) twabagejejeho ndetse adusezeranya ko ntawe uzabafataho ijambo cyangwa ngo abashore mu ngeso mbi ashingiye ko abarusha ubutunzi kandi ko bazaharanira kuba abakire kugira ngo bagire ubwo bwigenge butangwa n’ifaranga.
 
Philomene Mukankusi
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/ CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.