Ibiganiro ku ruhare rwa clubs UNESCO mu kwimakaza umuco w’amahoro

Kuva taliki 14 kugeza ku ya 19 Werurwe, Umuyobozi w’Ishami ry‘ Uburezi, Urubyiruko n‘Amashuri yimakaza amahame ya UNESCO, hamwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Itangazamakuru bakoze urugendo rugamije kwigisha no gukangurira abanyeshuri bibumbiye muri Clubs UNESCO ko inshingano bafite ari ukwimakaza umuco w’amahoro. Abatanze ibiganiro bagiye berekana uko buri gikorwa cyahuzwa no kubumbatira no gusakaza umuco w’amahoro: uburyo bunoze bwo gutara no gutangaza amakuru, Intego z’Icyinyagihumbi, Intego z’Iterambere Rirambye byimakaza umuco w’amahoro iyo bishyizwe mu bikorwa. Abahawe ibiganiro bakanguriwe kwihatira kumenya ibikorerwa muri za“clubs“ zose aho kugira ngo umuntu yifungire muri imwe.
Mu biganiro twagiranye n’abanyeshuri bo mu bigo birindwi twasuye, twabasabye gufungura amarembo bakagira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire y’abaturanye n’amashuri bigamo. Ibyo bigakorwa mu buryo bwa “sketches“ zajya zigezwa ku baturiye ishuri, abitabiriye umuganda bityo bagakina ku nsanganyamatsiko zikangurira abaturage guhindura imyumvire itajyanye n’iterambere, imibereho myiza y’abaturage na gahunda za Leta. Izo nsanganyamatsiko bashingiraho mu icyinamico zaba zijyanye n’imirire hagamijwe kurwanya bwaki, imibereho myiza hagamijwe kwirinda umwanda n’amavunja, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze, ubumwe n’ubwiyunge, gukorera hamwe, gusobanura no gukangurira abaturage gahunda za leta, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry‘abantu n’ibindi.

1.G.S. MARIE REINE RWAZA MU KARERE KA MUSANZE

Mu Rwunge rw’Amashuri Mariya Umwamikazi i Rwaza, twaganiriye n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za“clubs“ maze nyuma yo kuganira nabo kuri za nsanganyamatsiko, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.


Aba ni abanyeshuri bahagarariye clubs bo muri G S Marie Reine Rwaza bakurikirana ibiganiro.

Aha twasanze abana bakora ubushakashatsi kuri internet bakamanika ku kibaho nkuko bigaragara kuri aya mafoto.

Bakoze ubushakashatsi bujyanye n’ibidukikije, bamanika amakuru ku ngaruka zo guhumanya ikirere.

Muri G.S.Marie Reine Rwaza buri munyeshuri agomba kugira Clubs, Umuryango wa Kiliziya Gatolika na siporo abarizwamo. Umwarimu nawe bikaba uko: agira clubs UNESCO ashinzwe, umuryango wa Kiliziya Gatolika na sporo bizwi abarizwamo.

2. G.S. KAMPANGA MU KARERE KA MUSANZE

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga twaganiriye n’abanyeshuri bahagarariye abandi nabo tuganira kuri za nsanganyamatsiko. Twabibukije ko batagomba kwiga barambirije kuri Leta ahubwo bigira kuzibeshaho mu buzima bwabo. Twabibukije ko izi clubs zibafasha kuvumbura impano batari bazi kandi zabatunga mu buzima. Bamwe bakibonamo izo gusetsa muri za “sketches“, abandi izitangazamakuru, izo kuyobora n’izindi. Twasobanuriye abanyeshuri ko aribo bayobozi b’u Rwanda b‘ejo, bityo ko bagomba kumenya Intego z’Icyinyagihumbi n’Intego z’Iterambere Rirambye kuko arizo nkingi Politike na Gahunda bya Leta bishingiyeho.


Hano ni mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga (Kinigi) bakurikirana ibiganiro

3.COLLEGE APICUR MU KARERE KA MUSANZE

Muri College APICUR hakorera club UNESCO. Muri Clubs zihari, hari Club Anti –SIDA, Club Media, Debate club, Croix Rouge, Club yita ku Ibidukikije, Club irwanya Ibyaha(Anti Crime), irwanya Ibiza (Anti Catastrophes) n’izindi. Naho twaganirije abanyeshuri, bafata n’umwanya wo kubaza ibibazo. Nkuko twabikoze n’ahandi, twabashishikarije ubukangurambanga kuri gahunda za Leta, no gushishikariza abaturanyi kwiteza imbere by’umwihariko no guteza igihugu imbere muri rusange.


Abanyeshuri bahagarariye abandi muri clubs UNESCO bakurikiye ibiganiro mu bwitonzi.

4. COLLEGE ADVENTISTE DE RWANKERI MU KARERE KA NYABIHU

College Adventiste de Rwankeri ifite abanyeshuri 686, harimwo abakobwa 386 n’abahungu 300. Abarimu ni 19, abayobozi 10. Muri aba bose harimo abagore 4. College ya Rwankeri ifite clubs 9 harimo Club y’indimi, Croix Rouge, Anti Sida, Ubumwe n’Ubwiyunge, Peacemaker and Anti Crime,Umuco n’Ubutwari, Environnement et Activités Humanitaires ifasha abatishoboye, Club y’Ubukolikoli na Club Media. Aha twagize amahirwe yo kuganira n’abanyeshuri bose n’abarimu bose ndetse n’Abayobozi b’Ikigo.


Muri College Adventiste Rwankeri, ibiganiro twabihaye abanyeshuri, abarimu n’ubuyobozi bw‘ikigo

Clubs ikora cyane aha ngaha ni Club y’Ibidukikije no gufasha abakene. Iyi ngiyi ikaba yaramaze gufasha abana batishoboyebo mu mashuri abanza, babagurira amakaye n’amakaramu ndetse n’amasabune mu rwego rwo kubatoza kugira isuku. Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, bubakiye abaturage batishoboye uturima tw’igikoni ndetse babafashisha ibyo kurya n’amasabune. Bahawe ibiganiro ku nsanganyamatsiko zavuzwe haruguru, berekwa uko bajya bakora ubushakashatsi buganisha ku kwimakaza umuco w’amahoro, bakajya babumurikira abandi mu rwego rwo gusangira ibitekerezo no kugira ubumenyi mu bintu bitandukanye.

5. ECOLE SECONDAIRE REGINA PACIS MU KARERE KA MUSANZE

Iri shuri rigizwe gusa n’ikiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun). Rifite abana 242 barimo abakobwa 122 n’abahungu 120. Naho twagize amahirwe yo kuganira n’aba bana bari kumwe n’abayobozi babayobora ndetse babona umwanya uhagije wo kubaza ibibazo kuko wabonaga bafite inyota yo kumenya.


Aba ni abanyeshuri ba Regina Pacis mu biganiro wabonaga bakurikirana ubwitonzi

6. G.S. RAMBURA FILLES MU KARERE KA NYABIHU

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rambura y‘Abakobwa, hakorera Club UNESCO igizwe na Clubs zitandukanye zirimo Never Again, Anti Sida, Environnement,Scouts,Contre la prostitution, Anti Drugs, Communauté Catholique, AJEPLA, Clubs Media, Islam, Adventiste, Croix Rouge, Chants traditionnels, Sports. Abayobozi b’izo Clubs zose nibo twaganiriye kuri za nsanganyamatsiko twari twateguye.


Aha abanyeshuri bahagarariye abandi barakurikira ibiganiro

7. COLLEGE INYEMERAMIHIGO MU KARERE KA RUBAVU

Iri shuri rifite abanyeshuri bagera kuri 775 bagizwe n’abakobwa 287 n’abahungu 489. Mu bantu twabashije kuganira harimwo abanyeshuri bahagarariye abandi, abanyeshuri bahagarariye za clubs UNESCO, n’abanyeshuri bahagarariye amadini.


Aba ni abanyeshuri bahagarariye abandi muri College Inyemeramihigo mu gihe cy’ibiganiro

Irindi shuri twasuye ni G.S Notre Dame d’Afrique ariko ntitwashoboye kuganira n’abanyeshuri kuko Umuyobozi w’Ishuri atari ahari kandi adafata na telephone.

Muri ayo mashuri yose twabibukije ko aribo bayobozi b’ejo hazaza, tubasaba ko ibyo bakora byose bitagarukira mw’ishuri ahubwo bajya babigeza no kubaturanye n’ibigo bigamo kuko bifasha kuzamura imyumvire y’abaturage cyane ko muri 2030 abo bitwa abana bazaba aribo bayobozi. Twabasabye ko ubumenyi bwose bungukira muri izo club bajya babugeza no mu miryango yabo kuko bifasha guhindura imyumvire bikazoroshya umurimo wabo wo kuyobora abaturage basobanukiwe.
Abo bana basabye ibitabo byabafasha kurushaho gusobanukirwa na clubs babarizwamo ndetse basaba ko bajya basurwa kandi bagahugurwa kenshi.

MUKANKUSI Philomene
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.