Ibisi bya Huye, hamwe mu hantu ndangamateka ho gusurwa
Ibisi bya Huye, kwa Nyagakecuru, ni umusozi wirengeye ufite metero 2400 by’ubutumburuke, uhagararaho ukareba udusozi twa Maraba, Ruhashya, Save na Karama muri Huye na tumwe mu duce twa Nyaruguru munsi yawe. Usibye amateka, hari ishyamba ritanga umwuka n’amahumbezi utasanga ahandi. Kubera urwo ruhurirane rw’ubwiza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukerarugendo cyahatangije igikorwa cy’ubukangurambaga ku bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
 
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo wizihizwa taliki 27 Nzeli buri mwaka. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukerarugendo RDB cyatangije ubukangurambaga ku bukerarugendo bw’imbere mu gihugu hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’umuryango w’Abibumbye muri uyu mwaka wa 2016, insanganyamatsiko igira iti: “ubukerarugendo kuri bose”.Ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu bukaba bwariswe “tembera u Rwanda”. Intego akaba ari ukugira ngo abanyarwanda bakangurirwe gusura no kumenya ubwiza bw’igihugu cyabo bityo amafaranga ava mu bukerarugendo yeguturuka mu banyamahanga gusa cyangwa ngo bumve igihugu cyabo gitakwa na ba Kavantara bo batazi ubwiza bwacyo.
 
Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru uharebye uhitaruye. Hejuru murabona umunara wa Radiyo Rwanda
 
Ubu bukangurambaga bwatangiye taliki 30 Nzeli ubwo abayobozi batandukanye, abakozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubukerarugendo n’ abanyamakuru basuraga ijuru rya Kamonyi ku masuka ya Papa, mu karere ka Muhanga basura ku rugo rwa Kankazi Radegonde. Bahavuye bakomereje mu Ruhango bagera ku rutare rwa Kamegeri aho bavuye berekeza i Nyanza ku ku nzu ndangamurage y’ubukorikori n’ubugeni. Kuri uwo munsi wa mbere basuye n’inzu ndangamurage ya Huye (musée ethnographique) bakora n’igitaramo kuri Radiyo Salus(?).
Umunsi wa kabiri wahuriranye n’umunsi wo gukunda igihugu wo ku ya mbere Ukwakira haba inkomatane y’ibikorwa. Hatangiye umuganda utangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, umuganda wabaye mu gihugu hose, muri Huye witabirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Bernard Makuza.
 
Senateri Bernard Makuza asuhuza abaturage benshi bari bitabiriye umuganda
 
Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda, abayobozi batandukanye muri RDB mu karere ka Huye, abanyamakuru n’Ibisumizi Sports Club n’andi ma clubs ya sport I Butare batereye umusozi wa Huye berekeza mu bisi byawo kwa Nyagakecuru.
 
Abitabiriye Tembera u Rwanda basobanurirwaga ibijyanye n’uru rugendo mbere yo kuzamuka
 
Igikorwa cya sport yo mu misozi miremire cyo guterera ibisi bya Huye cyatangijwe na club Ibisumizi, yiyitiriye ingabo za Ruganzu II Ndoli watsinze Nyagakecuru n’utundi duce twari twarigaruriwe n’abatware batandukanye nyuma yahoo se Ruganzu I Cyamatare anesherejwe n’Abanyabungo akicwa we n’urugo rwe rwose. Nuko Umwami Ruganzu II Ndoli yubuye u Rwanda avuye I Karagwe aho yari yaragiye kubunda kwa nyirasenge Nyabunyana wari umugore w’umwami w’ I Karagwe k’Abahinda.
 
Mu mpinga y’uyu musozi hari umunara wa Radiyo Rwanda unoza itumanaho rya radiyo na telephone
 
Iyi club yagiyeho ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ijyaho ifite intego yo gukangurira Abanyehuye n’Abanyarwanda muri rusange n’abanyemari ku buryo bw’umwihariko ubwiza bw’ibisi bya Huye hagamijwe ko hasubizwa uko hari hameze hakaba hamwe mu hantu hateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
 
Iyi myobo niyo uruziramire rwarindaga urugo rwa Nyagakecuru rwabagamo naho iri ni iriba ryashokagamo inka
Muri ibi birori, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Mme Belise Kaliza yijeje Abanyehuye n’abandi bose bakwifuza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka ya Nyagakecuru ubufasha bw’ikigo ahagarariye.
 
Mme Belise Kaliza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB mu mpinga y’Ibisi bya Huye
 
Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ikaba yiteguye no gufasha abashinzwe umuco mu tundi turere kumenyekanisha uduce ndangamateka tugize uturere twabo nyuma y’amahugurwa bahawe n’umwanzuro bihaye wo gushakisha utwo duce mu turere baturukamo.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.