Icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga ku burezi bufite ireme

Abarimu bazubahiriza gutegura amasomo

 
Ku munsi wa kane w’icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga ku burezi bufite ireme, itsinda rya ministeri y’uburezi rikorera mu karere ka Rwamagana rifatanije n’Ingabo, Polisi y’igihugu, abayobozi bashinzwe uburezi ku karere no ku murenge, basuye ibigo bitatu birimo G S Gahengeri, G S Ruhita Nyina wa Jambo na E P Nyamirama.
Muri ibi bigo byose, kimwe no mu bindi bigo twasuye usanga ikibazo ari rusange n’ubwo nanone hari umwihariko w’ibibazo kuri buri kigo. Gusa mu mashuri yose ntabwo abarimu bategura buri somo ndetse n’abayobozi b’ibigo ntabwo babagenzura ku buryo buhagije.
 
Aha ni mw’ishuri ribanza rya Nyamirama aho intumwa za ministere zizaza uyu mureziaho yateguriye isomo agiye kwigisha
 
Ikindi kibazo gikomeye twahasanze ni ikibazo cy’abana basiba kugeza ku bana basaga 20.Iki kibazo kiri mu mashuri hafi ya yose abanza ariko cyane cyane muri iki kigo cy’amashuri.
 
Ahabanza ni abana basibye muri shift ya mugitondo, abandi ni abasibye ku gicamunsi mw’ishuri rimwe kandi n’ahandi mu yandi ni uko.
 
Muri G S ya Gahengeri, hari ibibazo bitandukanye: laptops 21 zaribwe ikirego gitangwa kuri Police, abarimu ntibasobanukiwe syllabus nshya n’ibiyigize n’uburyo isomo n’intego zaryo ritegurwa kandi byaragaragaye ko abana batazi gukora utuntu duto nko gupimisha imetero.
 
Aha basanze abana biga imibare mu mwaka wa Kane babasabye gupimisha imetero birabananira
 
Ibibazo nkibi nibyo usanga mu mashuri atandukanye, kuko hari aho usanga umwana ageze mu mwaka wa kane cyangwa wa gatanu atazi gusoma, kwandika se kandi ababyeyi n’igihugu ariko batanga ibikenewe byose ngo hagerwe ku burezi bufite ireme.
Cyakora abayobozi b’ishuri n’abayobozi b’amasomo muri ibyo bigo biyemeje gukora ibishoboka byose birimo gukurikirana abarimu kugirango barebe ko bategura amasomo yabo ndetse n’abarimu biyemerera kujya babikora uko biteganijwe. Ubuyobozi bw’ishuri bufatanije n’ababyeyi ngo bazakurikirana ikoreshwa rya mudasobwa mu myigire y’abana kuko henshi usanga zihari ariko ari umurimbo.
 

Abanyeshuri barasaba ko ibikoresho bya ICT byabagezwaho kandi aho byageze bigakoreshwa uko bikwiye

 
Ubu busabe ni ubugaragara mu mashuri atandukanye ya 9YBE atari yagezwamo za mudasobwa zo kwigiraho ndetse naho ziri ariko zidakoreshwa n’abanyeshuri kuburyo buhoraho nko mw’ishuri rikuru rya Muhazi (ES Muhazi) mu kiganiro itsinda rya ministeri y’Uburezi ryagiranye n’abakobwa n’abahungu biga kuri iri ishuri. E S Muhazi. Iri shuri rifite computer za positive 100 ariko ibyumba bibiri zirimo nta ntebe zihagije bifite ndetse ntan’imeza zihagije zihari kuburyo usanga computer zigerekeranye ku meza nkeya zihari. Ibyo rero bituma zidakoreshwa nkuko bikwiye.
 
Iyi photo y’ibumoso iragaragaza abana batugezaho ibibazo byabo, naho iy’iburyo ikerekana uburyo nta meza zihagije muri smart class.
 
Cyakora iri shuri rifite connection ya internet ya 4G ariko idakoreshwa kuburyo buhagije kuko izi mudasobwa zidafite gahunda izwi yo kwigishirizwaho. Umwarimu niwe ushobora kugena ku giti cye kujyana abana muri smart class gukora ubushakashatsi ku kintu runaka. Naho ubundi ntagahundi ihari yo kuzigiraho andi masomo nk’ubutabire, ubugenge n’ibindi nkuko twabibwiwe n’abo banyeshuri. Twasanze kandi mudasobwa 21 zidakora kuko passwords zazo zarangije igihe.
Mu masomo iri shuri ngo rikoresha icyongereza ariko mu gihe kitari icy’amasomo hagakoreshwa ikinyarwanda. Ibyobo by’amazi akoreshwa byose ntibipfundikiye kuburyo burambye ndetse n’ibigega by’amazi yo mu kuzimu, birarangaye, abana babivomaho kuburyo ibyo byose byateza impanuka abana bakaba bagwamo.
 
Iki ni ikigega cy’amazi y’imvura kirangaye abana bavomamwo bakoresheje umugozi n’icy’amazi yakoreshejwe nacyo kidatanga umutekano.
 
Iki kigo gifite inyubako zihagije ariko kandi zimwe zikeneye gusanwa kuko usanga ahantu henshi isima yaramenaguritse kandi gishobora guheraho hangirika byinshi.
 
E.S Muhazi kandi ryahawe inyubako za laboratoire hashize imyaka isaga ibiri ariko kugeza ubu ntagikoresho nakimwe ishuri ryaguze cyo kwifashisha ngo abana bigireho mu gihe bategereje ibizazanwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB.
 

Ikibazo cy’ibitabo by’abanyeshuri kibangamiye imyigire yabo

 
Amashuri yose twasuye mu kiciro cyambere ndetse n’asurwa ubu mu cyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga kw’ireme ry’uburezi, ikibazo cy’ibitabo abana bigiramo gikomeje kuba ingorabahizi.
Iki ni kimwe mu bibazo byagarajwe mu mashuri ya G. S Gati riri mu murenge wa Gishari, akagari ka Gati ndetse no mu rwunge rw’amashuri (G S) rwa Ruhunda riherereye mu murenge wa Gishari mu kagari ka Binunga hombi mu karere ka Rwamagana.
 
Izi ni mudasobwa zidakoreshwa muri G S Ruhinda ndetse n’inama n’abarimu barebera hamwe ibibazo basanze mu kigo
 
Kimwe n’ahandi hose itsinda rya ministeri y’uburezi rigeze, imirimo ihakorwa ibimburirwa no gusobanurira ubuyobozi intego y’ubu bukangurambaga kw’ireme ry’uburezi mu mashuri,hanyuma hakabaho kugenzura ishuri mu myigishirize, ubucucike bw’abana mu mashuri,mwi’isuku mu gikoni no mu bwiherero, imikorere y’isomero, imikoreshereze ya za mudasobwa zahawe ishuri ngo abana bazigireho ari nako bimenyereza ikoranabuhanga. Hanyuma iryo tsinda rifata n’umwanya wo kuganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri kubijyanye n’ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateganijwe kubangavu.
 
Ku mikoreshereze ya za mudasobwa, Twasanze G S Gati ntabwoko na bumwe bwa mudasobwa ifite, yaba izo mu mashuri abanza XO laptops ndetse na positivo. G.S Ruhunda bafite ibyumba bibiri bya smart classrooms ariko bidafite ibikoresho byose kuko intebe zo kwicaraho ni nkeya ndetse n’ameza nayo ni imbarwa. Ntamuyoboro wa internet uhari, nta server nta na memory card. Abarimu barahuguwe ariko nabo ntacyizere bifitiye. Muri make, izo mudasobwa abana ntabwo bazikoresha.
Iki ni igikoni cyo muri G S Gati Abanyeshuri baganira ku kibazo cy’ibiyobyabwenge n’’inda zitateganijwe
 
Muri G.S Gati, ntabucucike bw’abana wasanga mu mashuri ariko icyo kibazo kigaragara mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhunda,kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu: abana bari hagati ya 60 na 65. Guhera mu wa kane kugeza mu wa gatandatu bari hagati ya 50-60. Mu myaka ya mbere y’ayisumbuye, abanyeshuri bari hagati ya 55-65. Ikibazo kandi cyagaragaye n’icyintebe nke mu mashuri kuko usanga abana bicara ari bane cyangwa batanu ku ntebe. Hose abarimu baravanga indimi kuko bigisha mu Kinyarwanda no mu Cyongereza kandi ntibategura amasomo mu buryo bwa kurukurumu nshya.
 
Philomene Mukankusi
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.