Inama isanzwe y’Inteko Rusange ya Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU)

Kuwa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2013, Inama isanzwe y’Inteko rusange ya Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU) yarateranye iyobowe na Perezida wayo, Dr Fidèle Ndahayo.

1. Inteko rusange yemeje inyandikomvugo y’inama yayo yo kuwa 09 Ugushyingo 2012 imaze kuyikorera ubugororangingo, yishimira n’ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yayo.

2. Inteko rusange yagejejweho raporo za sukomisiyo z’impuguke arizo: Sukomisiyo y’uburezi, Sukomisiyo y’urubyiruko, Sukomisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, Sukomisiyo y’ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu na Sukomisiyo y’umuco, itumanaho n’itangazamakuru, irazemeza imaze kuzunguranaho ibitekerezo. Sukomisiyo y’ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu yasabwe kurangiza no kunononsora ubushakashatsi ku myigishirize ya “human & social sciences” mu mashuri yisumbuye na Kaminuza mu Rwanda kugira ngo iyo nyandiko n’imyanzuro izaba ikubiyemo bizashyikirizwe inzego bireba, cyane cyane Minisiteri y’uburezi.

3. Inteko rusange yishimiye ko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yo muri 2005 arebana no kubungabunga no no guteza imbere urusobe rw’umuco (2005 Convention on the protection and promotion of the diversity and cultural expression). Ibi bikaba bituma abanyarwanda bashobora noneho gutanga imishinga mu kigega mpuzamahanga cyo guteza imbere urusobe rw’umuco (IFCD-International fund for culture diversity).

Inteko yasabye Ubunyamabanga bukuru bwa CNRU kumenyekanisha iyo nkuru ku banyarwanda bose kugira ngo abafite imishinga ifatika muri urwo rwego, bayizane mbere y’itariki ntarengwa yo kuyakira ariyo 30/06/2013.

4. Inteko rusange yagejejweho integanyabikorwa n’ingengo y’imari bya CNRU by’umwaka wa 2013-2014, irabyemeza.

5. Mu bindi, Inteko rusange yamaganye yivuye inyuma itemwa ry’ “Ikimana” cya Rwagishya cyari mu mpinga ya Gasabo mu karere ka Gasabo, ahitwa mu gacaca ka Nyagisozi. Cyatemwe nyamara cyari ku rutonde rw’ibintu ndangamateka na ndangamurage bigomba kubungwabungwa!

Inteko yasabye ko ababikoze babihanirwa. Yasabye kandi Minisiteri ya siporo n’umuco kwihutisha itegeko rikingira ibintu n’ahantu ndangamurage na ndangamateka kugira ngo abagizi ba nabi nkaba bajye bahanwa.

Kigali kuwa 10/05/2013

Eliphaz BAHIZI

Umunyamabanga Mukuru


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.