Inama rusange ya 23 ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO
Taliki 13 Mutarama 2018 hateranye inama rusange isanzwe ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ihuza ubunyamabanga bukuru bw’iyo Komisiyo n’abayobozi batandukanye bahagarariye za minisiteri, ibigo by’ubushakashatsi na za kaminuza bagize inteko rusange ya Komisiyo.
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo Ikorana na UNESCO agaragaza ibyakozwe mu bihembwe bibiri bya mbere by’umwaka w’ingengo y’imari 2017-2018
 
Muri iyi nama, abayitabiriye barebeye hamwe ndetse bagira iyabo imyanzuro yari ivuye mu nama za sukomisiyo zitandukanye 5 arizo: Sukomisiyo y’Umuco, Itumanaho n’Itangazamakuru, Sukomisiyo y’Ubumenyi bw’Imibereho n’Imibanire y’abantu, Sukomisiyo y’Urubyiruko, Sukomisiyo y’Uburezi na Sukomisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.
 
Abayobozi bashinzwe Umuco n’Uburezi bagaragaza ibyavuye muri za sukomisiyo bayobora.
 
Ingingo nyamukuru yari kuri gahunda y’inama yari ukwemeza imishinga irindwi izoherezwa muri UNESCO mu rwego rwo kuyisabira inkunga muri porogaramu ya PP (Participation Programme). Iyi gahunda igenera buri mushinga wemewe inkunga iri munsi y’amadolari ya America ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000US$).
Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi porogaramu yakiriye imishinga mirongo ine n’itandatu (46) yagombaga gutoranywamo imishinga irindwi yonyine izoherezwa muri UNESCO. Ibyo bikaba bitari byoroshye kuko hari imishinga 2 muri iyo yasaga niyamaze kwemezwa harimo n’umushinga w’inkoranya (dictionnaire) y’ikinyarwanda wari waratoranijwe mu myaka 2 ishize, uterwa inkunga ariko iza kuba nkeya, maze kuberako UNESCO yemeraga ireme ryawo yiyemeza kuwongera indi nkunga ngo ubashe kurangira.
 
Aba ni bamwe mu bagize Inama Rusange ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO bitabiriye inama.
 
Imishinga ya PP (Participation Programme) yoherezwa buri myaka ibiri kandi ahanini iyo u Rwanda rwagiye rwohereza mu myaka ishize ikaba yose yaragiye iterwa inkunga. Iyo mishinga itangwa n’abantu ku giti cyabo, imiryango, ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa. Iyo yemewe yose, iba ifite igiciro cya amadollars asaga ibihumbi ijana na mirongo itanu aba yinjiye mu gihugu.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.