Inama y’Inteko rusange ya CNRU ya 2016-2017 yarateranye
Inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO-CNRU yarateranye ku wa gatatu taliki 11 Mutarama 2017 iyobowe na Visi Perezida wayo Dr Gasingirwa Marie Christine.
 
Wabaye umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho muri iki gice cya mberecy’umwaka w’ingengo y’imari 2016-2017.
 
Abitabiriye Inama y’Inteko Rusange kuwa 11.01.2017
 
Nyuma yo kuganira kubyagezweho birimo amadosiye atandukanye yaturutse muri UNESCO akagezwa kubo agenewe ngo bayakurikirane, ibikorwa bitandukanye byagaragazaga ibyo CNRU yagezeho n’ibiganiro yagejeje ku banyarwanda binyuze mu biganiro kuri TVR, mu binyamakuru yaba icya CNRU (CNRU Magazine) cyangwa mu binyamakuru bitandukanye, inama mpuzamahanga zateguwe yaba mu rwego rw’uburezi cyangwa rw’ubumenyi, ibyakozwe mu rwego rwo kwandikisha zimwe mu nzibutso za jenoside yakorewe abatutsi mu murage w’isi n’ibindi,
Hatanzwe ibiganiro bibiri mu byari byatanzwe ubwo hizihizwaga umunsi wa filozofiya kuwa 13.12.2016
 
Dr Isaie uyobora ARPHI na Lt Col Gerard Nyirimanzi batanga ibiganiro mu nteko rusange ya CNRU
Ibyo biganiro 2 byatanzwe ku munsi mpuzamahanga 2016 wa Filozofiya ni ibi:
• Approche cosmologique de l’environnement, regard philosophique par Prof. Isaie Nzeyimana, rector of NSPA
• Le sacre dans la nature et respect de l’environnement par nos ancêtres par Lt Colonel Gerard Nyirimanzi
 
Abagize Inteko Rusange ya CNRU bakurikira ibiganiro kuri filozofiya
 
Nyuma yo kuganira ku ngingo zose zari ku murongo w’ibyigwa, abagize Inteko Rusange batanze imyanzuro n’ibyifuzo bikurikira:
I. IMYANZURO IREBANA N’UBUREZI
A. Imyanzuro irebana no kuzamura ireme ry’uburezi
 
Kongera ireme mu burezi birasaba ko umubare w’abarimu babyigiye (qualified) bigisha mu mashuri yisumbuye
1. Wava kuri 67% ukagera kuri 100% no kugabanya ubucucike mu mashuri abanza.
2. Kubaka “Laboratories” no kuzishyiramo ibikoresho byangombwa;
3. Amahugurwa ahoraho mu rurimi rw’icyongereza ku barimu cyane cyane abize mu gifaransa;
4. Abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’abarimu guhanga udushya, bakora imfashanyigisho bifashishije ibintu bitandukanye basanga aho ishuri riherereye;
5. Gusakaza Ikoranabuhanga mu burezi hashyirwamo “smart classrooms”;
6. Gukangurira abanyeshuri umuco w’ibiganiro mpaka no gusoma.
 
Abayobozi batandukanye muri Komiyo y’igihugu ikorana na UNESCO bari bitabiriye inama
 
B. Imyanzuro irebana n’isomo rya filozofiya
 
Hashingiwe ko Filozofiya ari ubumenyi bw’imiterere y’ibiriho, isano iri hagati y’ubwenge n’ibiriho n’ishingiro ry’ubundi bumenyi, imico n’imibanire y’abantu n’iy’imiryango, Inteko rusange irasaba Leta:
1. Ko ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, isomo rya Filozofiya ryashyirwa muri programme z’amashuri yisumbuye (mu myaka isoza amashuri yisumbuye) no mu mashuri makuru (ibyiciro byombi).
2. Kwemerera Amashuri Makuru abishaka gushyiraho “faculty” ya filozofiya.
 
II. IMYANZURO IREBANA NA GAHUNDA YA “HANGA UMURIMO”
 
1. Abanyeshuri ba za Kaminuza bakwiye gukangurirwa bakiri ku mashuri kujya mu mahugurwa y’igihe kigufi (amezi 3 – 6) ategurwa na WDA mu rwego rwo gushobora kwihangira umurimo, bagakorerwa gahunda zihariye (Kaminuza zifatanyije na WDA);
2. Leta ikwiye gushyiraho uburyo bworohereza (incentives) abikorera kwakira abimenyereza umwuga;
3. Hakwiye kwifashishwa imishinga n’ibikorwa by’indashyikirwa byahinduye imibereho ya ba nyirabyo n’iy’abaturage muri rusange mu gukora ubukangurambaga;
4. Ikiganiro Akazi ni Akazi cya Radio Rwanda gikwiye kongererwa umwanya kuko gikangurira abaturage kwiteza imbere badashingiye ku gishoro kinini, n’akazi gahambaye (Nta kazi kumunyagara);
5. Mu ishuri, abarezi bakwiye gukundisha no kumenyereza abana imirimo y’amaboko;
6. Ababyeyi nabo bagomba gukundisha abana umurimo bakiri bato babagenera imirimo ijyanye n’imyaka yabo igihe bari mu biruhuko.
 
III. IMYANZURO IREBANA N’ITANGAZAMAKURU N’ITUMANAHO
 
Kubera ibibazo biterwa n’ibihererekanywa bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro, cinema, imiziki n’ibindi bitambuka mu bitangazamakuru bitandukanye abana n’urubyiruko rwacu rukurikirana rutarateguwe, kandi nta murongo uzwi cyangwa ugaragara ibi byose bigenderaho ndetse n’ababyeyi batabona umwanya uhagije wo gukurikirana abana babo,
1. Kaminuza zikwiye gukora ubushakashatsi bugaragaza uko ikibazo giteye haba mu bana cyangwa mu bantu bakuru;
2. MINEDUC-MYICT-MINISPOC-MIGEPROFE zikwiye gukora ubukangurambaga bugamije imikoreshereze iboneye y’imbuga nkoranyambaga;
3. MINEDUC-MYICT-MINISPOC-MIGEPROFE bikwiye gutegura inama mpuzamahanga (symposium) y’impuguke yakwiga kuri iki kibazo kuko ari ndengamipaka
4. Ministere y’uburezi ikwiye gushaka uko yatangiza isomo rya “Media Literacy” mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza.
5. MIGEPROFE ikwiye gukangurira ababyeyi kurushaho kwegera abana, kubaganiriza no gukurikirana ibyo bareba yaba ku mbuga nkoranyambaga, TV n’ahandi kuko hari byinshi bitandukanye n’uburere bwifurizwa abana b’u Rwanda.
IV. IMYANZURO IREBANA N’UBUMENYI N’IKORANABUHANGA
 
1. CNRU yasabwe gushaka raporo n’imyanzuro y’inama ya 27 ya TWAS yateguwe n’Iki Kigo kubufatanye na UNESCO na Guverinoma y’U Rwanda (MINEDUC) yabereye muri Kigali Convention Centre, ikitabirwa n’impuguke mu bumenyi nyinshi ziturutse hirya no hino kw’Isi. no kuyigeza ku bagize Inteko rusange.
2. RDB na REMA kumvishwa akamaro ko gukora “Periodic Review report of the Volcanoes Biosphere Reserve (VBR)”, no kuyigeza ku gihe kuri UNESCO nkuko byasabwe.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.