Inama y’abayobozi b’ibigo by’amashuri byibumbiye mu runana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO (ASPNETS)
Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bibumbiye mu runana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi 2. Intego y’iyi nama kwari ukugirango, nk’abantu baba aho uburezi butangirwa, babana n’abana, ababyeyi b’abana n’abarimu umunsi ku wundi, batange umusanzu wabo ujyanye n’babona ireme ry’uburezi ryashimangirwa.
 
Abayobozi b’ibigo bari bitabiriye iyi nama ku buryo bwo gushimangira ireme ry’uburezi
 
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye biganisha ku bibazo uburezi bw’amashuri yo mu Rwanda, abanza n’ayisumbuye, agomba guhangana nabyo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi rikava ku gipimo ririho ubu rikajya ku kindi. Barebeye hamwe kandi uruhare rw’urubyiruko mu gushyira mu bikorwa gahunda ya leta 2017-2024 muri rusange, by’umwihariko bibanda ku rubyiruko rukiri mu mashuri. Nyuma y’ibiganiro, habayeho kungurana ibitekerezo mu matsinda.
 
Prof Immaculee Mukashema ariho asobanurira abari mu matsinda icyo basaabwa
 
Basanze ipfundo ry’ireme ry’uburezi riri hagati y’ababyeyi, abarezi na leta. Bashingiye kuri izo nzego zirebwa n’uburezi bw’abana b’u Rwanda batanze imyanzuro itandukanye ariko ibareba nk’abarezi ni iyi:
Biyemeje kurushaho kunoza akazi bashinzwe, baba mu bigo kenshi kandi bakoresha neza umutungo w’ibigo bayobora, banoza imicungire y’ibigo muri rusange kandi bakundisha abana ishuri.
 
Guhagurukira rimwe bakarwanya icyorezo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’u Rwanda harimo n’urwiga ndetse n’inda z’imburagihe mu bangavu.
Gutegura urubyiruko ruri mu mashuri kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza no kubategura kuba umusemburo w’impinduka nziza mu miryango yabo.
Urunana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO rwashinzwe n’Ishami ry’Umuryango wabibumbye wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu w’1953 ruhabwa intego yo guteza imbere uburezi bugamije amahoro, ubwisanzure, ubutabera n’iterambere rya muntu.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.