Inama ya kabiri isanzwe y’Inteko Rusange ya CNRU ya 2016-2017 yarateranye
Inama isanzwe y’inteko Rusange ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO isanzwe yarateranye ku wa gatanu taliki 16 Kamena 2017 iyobowe na Visi Perezida wayo Dr Gasingirwa Marie Christine.
Wabaye umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho muri iki gice cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari 2016-2017.
 
Abitabiriye Inama y’Inteko Rusange kuwa 16.06.2017
 
Nyuma yo kuganira ku ngingo zose zari ku murongo w’ibyigwa, abagize Inteko Rusange batanze imyanzuro n’ibyifuzo bikurikira:
 
- Imyanzuro, ibyifuzo n’ibyemezo bifatwa n’Inteko Rusange, bimwe biba byanabanje kwemezwa muri za sukomisiyo byajya bihita byemezwa bigasinyawaho bigatangwa aho bigomba kujya hategerejwe ko bizemezwa mu nama rusange ikurikira ngo bibone gutangwa kuko hacamo igihe kirekire (amezi 6).
 
- Bifuje kandi ko imyanzuro yajya ishyirwa mu mbonerahamwe (matrix), ikagaragaza umwanzuro wafashwe, ushinzwe kuwukurikirana n’igihe agomba kuwukirikiranamo. Ibyo bizoroshya kwisuzuma harebwa igipimo cy’ibyagezweho. Inzego zitandukanye zihagarariwe mu Nteko Rusange yajya ikurikiranwa n’uhagarariye ikigo cyangwa urwego, aho zidahagarariwe Ubunyamabanga bwa CNRU bukaba ari bwo bukurikirana. Mu kubyohereza bijye biherekezwa n’ubusobanuro mu ncamake (concept note). Ibi bikazatangirana n’inama y’inteko rusange itaha.
Hakurikiyeho raporo yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru ku byakozwe by’ingenzi kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2017.
 
Mu rwego rwo Kwibuka23 Bwana Innocent NZEYIMANA, umwe mu batewe inkunga mu mishinga ya UNESCO/PP 2015-2016, yari yatumiwe, ngo atange ikiganiro ku mateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugera kuri Repubulika ya 2. Yagaragaje ukuntu Abanyarwanda bagiye babibwamo amacakubiri kugeza aho byageze ku ndunduro ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
 
Umunyamabanga Mukuru wa CNRU yagejeje nanone ku Nteko rusange ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018 byateguwe hashingiwe ku mushinga w’ingengo y’imari MINEDUC yemereye CNRU ingana na miliyoni magana atatu mu mafaranga y’u Rwanda (300.000.000FRW).
 
Abagize Inteko Rusange ya CNRU bakurikira ibiganiro ku mateka y’abanyarwanda n’ubumwe bwabarangaga mbere y’umwaduko w’abakoloni.
 
Imyanzuro y’ingenzi yavuye muri za sukomisiyo n’abazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo nkuko yemejwe n’Inteko Rusange:
 
Icyemezo/Icyifuzo Uzabikurikirana Igihe byaba byakozwe
01 Urubyiruko rukwiye gufatwa nk’abafatanyabikorwa ba Leta aho kuba abagenerwabikorwa Uhagarariye MYICT muri Komisiyo kubigezayo muri raporo ye Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
02 Hakenewe umwanya w’umukozi uhoraho ushinzwe urubyiruko ku mbonerahamwe y’imirimo y’Umurenge CNRU kubigeza kuri MINALOC mu nyandiko Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
03 Akarere gakwiye gushyira mu mihigo yako ya buri mwaka kubungabunga ahantu nyaburanga/ ndangamurange byibura hamwe buri mwaka CNRU kubigeza kuri MINALOC mu nyandiko Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
04 MINEDUC irasabwa kugeza mu mashuri yose yisumbuye “smart classroom Uhagarariye MINEDUC muri Komisiyo kubigezayo muri raporo ye Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
05 Ababyeyi bagomba kugira uruhare rugaragara mu myigire y’abana babo no kubatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda, kirazira no gukorera hamwe. Uhagarariye MINEDUC muri Komisiyo kubigezayo muri raporo ye Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
06 Isomo rya “Ethics” rikwiye kongerwa mu masomo atangwa mu mashuri yisumbuye Uhagarariye MINEDUC muri Komisiyo kubigezayo muri raporo ye Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
07 Inzu y’ibohero izwi nka “1930” ikwiye kujya mu murage ndangamateka ntisenywe nubwo yakorerwamo ibindi ahubwo ikavugururwa uko iteye Uhagarariye INMR n’uhagarariye MINISPOC muri Komisiyo kubigeza kuri iyo Minisiteri muri raporo zabo Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
08 Sukomisiyo y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga ifatanije n’Ubunyamabanga bwa CNRU basabwe gutegura Inama yo ku rwego rw’Igihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga ya UNESCO kuri “Future Earth Initiative” ziteganijwe kubera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa 8/ 2017. Ubunyamabanga buhoraho na Sukomisiyo S&T kuzitegura Bitarenze ukwezi kwa 7/2017
09 Hakenewe kuvugurura itegeko rishyiraho Komite MAB ku rwego rw’Igihugu no gushyiraho Iteka rya Minisitiri w’Intebe riteganijwe muri iryo tegeko Uhagarariye MINIRENA muri Komisiyo kubiyigezaho muri raporo ye Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
10 Kwihutisha gukora no kumenyekanisha urutonde rw’ahantu ndangaburanga na ndangamurage mu Rwanda Uhagarariye MINISPOC muri Komisiyo kubiyigezaho muri raporo ye Nyuma yo kwemeza no gusinya iyi nyandikomvugo
11 Guhugura abashinzwe aho hantu mu turere INMR +CNRU+MINISPOC Bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.
 
Mu bindi, abagize Inteko Rusange bifuje kuzasura Museum ku bidukikije iri i Karongi basaba Ubunyamabanga Bukuru n’Umuyobozi Mukuru wa INMR kuzabitegura mu minsi ya vuba.
 
Mukankusi Philomene
Umuyobozi w’Itangazamakuru n’Itumanaho

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.