Inama ya kabiri y’inteko rusange ya CNRU ya 2014-2015 yarateranye
Inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yarateranye ku wa gatanu taliki 19 Kamena 2015 iyobowe n’uwungirije Perezida w’inteko rusange Dr Gasingirwa Marie Christine. Wabaye umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2014-2015 ndetse n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015- 2016.
Uwayoboye inama ni Dr Gasingirwa Marie Christine,uwa kabiri uturutse I buryo
 
Muri byinshi byagezweho hari:
• Kugeza dosiye za UNESCO ku bo zigenewe no kubikurikirana;
• Ubushakashatsi ku gishanga cya Nyabugogo bwatewe inkunga na UNESCO bukagaragaza ko amazi yo muri kiriya gishanga ari mabi atarakwiye gukoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose, yaba mu kuhira imyaka, mu kuyakaraba, mu kuyakoresha mu rugo, mu kuroba ifi ziyabamo kuko basanze afite imyanda myinshi n’ubutare bwatera Cancer ku bayakoresha. Ubwo bushakashatsi bwaratangajwe kandi kuri televiziyo y’igihugu ndetse hakaba haranatangajwe ko incamake y’ibyabuvuyemo igiye gushyikirizwa inzego bireba kugira ngo habe hafatwa imyanzuro yarinda abanyarwanda kugwa mu ruzi barwita ikiziba.
Abagize inteko rusange bungurana inama ku cyakorwa ngo barengere ubuzima bw’Abanyarwanda
 
Abagize inteko rusange bamenyeshejwe kandi imishinga yatewe inkunga na UNESCO irimo :
• Ibikoresho by’ikoranabuhanga byahawe FAWE Girls School/Gisozi,
• Umushinga wo gushyira zimwe mu inzibutso za jenoside mu murage w’isi,
• Umushinga wa Bugarama Islamic School w’ibikoresho bya TVET,
• Umushinga wo gukangurira urubyiruko umuco wo gusoma,
• Umushinga wo gutera inkunga umwanditsi w’amateka Innocent Nizeyimana ku gitabo cyitwa “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo”, igice cya mbere.
Bamwe mu bakozi n’abagize inama ya CNRU mu bari bitabiriye inama y’inteko rusange
 
Iyi nama yemeje imyanzuro yavuye muri za sukomisiyo z’Urubyiruko, Uburezi, Ubumenyi n’ikoranabuhanga, Ubumenyi n’Imibanire y’abantu n’iy’Umuco, Itumanaho n’Itangazamakuru kandi isaba ko yazashyikirizwa inzego bireba.
Inteko rusange yifuje ko ibikorwa bya CNRU byarushaho gusakazwa bikagaragara mw’itangazamakuru.
 
Abagize Inteko Rusange bamaze kumva iby’iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga w’ubusizi, basanze ari ubuvanganzo nyarwanda bufite umwihariko udasanzwe ku isi, mu rwego rwo kububungabunga ngo butazimira banzura ko uwo munsi wajya wizihizwa mu nzego nyinshi zitandukanye ndetse hakabaho n’amarushanwa mu bigo by’amashuri.
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
N’Itangazamakuru muri CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.