Inteko Rusange ya CNRU ya 2019-2020 yarateranye
Ku wa 25/02/2020 Inteko Rusange ya CNRU yateraniye muri Hotel Lemigo kuva saa tatu (9h00) kugera saa cyenda (15h00); iyoborwa na Visi Perezida w’ Inteko Rusange, Madame GASINGIRWA M. Christine .
 
Ku murongo w’ibyigwa hariho:
 
1. Kwemeza inyandikomvugo y’inama iheruka yabaye ku wa 14/06/2019
 
2. Gutoranya mu mishanga 98 yakiriwe na CNRU, 7 izoherezwa muri UNESCO bitarenze tariki 28/02/2020
 
3. Ibikorwa bya CNRU byakozwe mu gihembwe cya mbere, icya kabiri ndetse n’icya gatatu 2020
 
4. Mu bindi: Imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya 40 ya UNESCO n’inama mpuzamahanga zitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru n’abandi bayobozi b’amashami ya CNRU.
 
Muri iyo Nteko rusange hafatiwe imyanzuro ikurikira:
 
• Abagize Inteko Rusange bemeje raporo y’inama iheruka yo ku wa 14/06/2019, nyuma yo kuyikorera ubugororangingo;
 
 
• Abagize Inteko Rusange bemeje ko buri umwe mu bagize Inteko Rusange, mu kigo cyangwa rwego ahagarariye, azajya akurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yafashwe n’Inteko Rusange irebana n’inshingano z’urwo rwego ahagarariye, bakazajya bamenyesha Inteko Rusange uko ishyirwa mu bikorwa;
 
• Hemejwe kandi ko Perezida w’Inteko Rusange azajya yibutsa abashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro;
 
• Banzuye kandi ko hajya habaho gahunda yo gukurikirana imishinga iterwa inkunga na UNESCO mu rwego rwo kureba icyo yamariye abanyarwanda, no kumenyekanisha ibyayivuyemo.
 
Bikorewe i Kigali, ku wa 26/02/2020

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.