Inteko rusange idasanzwe ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO
Taliki 22 Werurwe 2018, Inteko Rusange ya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU) yarateranye iyobowe na Vice President wayo Dr. Christine Gasingirwa, iteranira muri Hotel Hilltop I Remera mu mugi wa Kigali.
Ingingo nyamukuru kwari ukumenyesha abayigize ko Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yahinduriwe ubuyobozi ikaba yarahawe Umunyamabanga Mukuru mushya ariwe Bwana MUTESA Albert wamenyesheje abari bitabiriye inama ko umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya Bwana Bahizi Eliphazi, ucyuye igihe n’Umunyamabanga Mukuru mushya wabereye muri Minisiteri y’Uburezi mu mpera za Gashyantare 2018.
 
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO arasobanura uko umuhango w’ihererekanyabubasha wagenze
 
Nyuma y‘ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru wa CNRU wababwiye uko umuhango wagenze ndetse akabasaba ubufatanye kugirango Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ikomeze kuzuza inshingano zayo, Bwana Bahizi Eliphaz nawe yafashe ijambo ashimira Inteko Rusange ya Komisiyo uburyo bakoranye neza mu myaka 20 yamaze ayiyoboye ndetse yizeza abari aho ko nigihe cyose bamukenera yatanga umusanzu we w’ibitekerezo nk’inararibonye n’inzobere mu bya UNESCO kugirango CNRU ikomeze itere imbere.
 
Umuyobozi Wungirije w’Inteko Rusange ya CNRU Dr. Christine Gasingirwa aganira n’Umunyamabanga Mukuru mushya wa CNRU Bwana Albert Mutesa, uri iburyo bwe.
 
Abari bitabiriye inama kandi bamurikiwe umushinga Komisiyo y’Igihugu cya Koreya y’Epfo Ikorana na UNESCO (KNCU) iriguteramo inkunga u Rwanda yubaka ikigo cy’amasomo n’amahugurwa y’abaturage (Community Learning Centre) mu Bugesera, ikigo kizaba kirimo aho bigishiriza abantu bakuru gusoma no kwandika, irerero, n’aho kwigira imyuga. Icyo kigo ubu kikaba cyaratangiwe kubakwa.
 
Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe ashima imikoranire myiza yaranze inteko rusanze n’ubunyamabanga bukuru bwa CNRU.
 
Muri iyi nama kandi abayobozi muri Komisiyo bashinzwe Uburezi, Umuco, n’Itumanaho bagaragaje ibikorwa bari bamazemo iminsi n’imyanzuro yabivuyemo.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.