Inteko rusange ya 40 ya UNESCO yateranye kuwa 12-27 Ukuboza 2019
“Uburezi ni inkingi ya mwamba izafasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye (2030) ry’Umuryango w’Abibumbye”. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Bwana Antonio Guterres i Paris ku kicaro cy’ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Uburezi, Ubumenyi, Umuco, Itumanaho n’Itangazamakuru, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko rusange y’uyu muryango yateranye kuva taliki 12 kugeza kuri 27 Ugushyingo 2019. Bwana Antonio Guterres yongeyeho ko 1/5 cy’urubyiruko ari abashomeri, abandi bafite ikibazo cyo kwiga cyangwa ubumenyi butanoze. Yagarutse no ku zindi mbogamizi zibangamiye igice kinini cy’urubyiruko rw’abakobwa zirimo kubyara imburagihe, bakaba ababyeyi nabo bagikeneye kurerwa, intambara n’andi makimbirane, gutotezwa kuri Internet n’imbuga nkoranyambaga kuburyo abana basaga ibihumbi 67 bapfa biyahuye buru mwaka.
 
Abagize delegation y’u Rwanda, uhereye imbere ibumoso Ministre w’Uburezi, Dr.Eugene Mutimura, Umunyabanga muri Ambassade y’u Rwanda i Paris, Yves Muneza n’Umunyamabanga Mukuru wa CNRU, Albert Mutesa inyuma.
 
Inteko rusange ya UNESCO nirwo rwego rukuru rw’uyu muryango kuko arirwo rutanga icyerekezo cy’imyaka ine cy’umuryango, rukagena gahunda, ingengo y’imari n’iby’ingenzi bizibandwaho mu gihe cy’imyaka 2. Ni narwo rwego rutorerwamo Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango buri myaka ine, ndetse rukemeza n’abagize biro z’indi nzego na gahunda nkuru z’umuryango. Inteko rusange ihuza bamwe mu bakuru b’ibihugu batumiwe n’abandi bayobozi bakuru bahagarariye ibihugu byabo muri iyo nama.
Biteganywa ko buri muyobozi uhagarariye igihugu agira umwanya wo kugeza ijambo ku nteko rusange, agatanga ubutumwa n’ishusho y’igihugu cye mu ndorerwamo y’amashami agize uyu muryango (Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Itumanaho). Ni muri urwo rwego Ministre w’Uburezi, Dr. Eugene MUTIMURA wayoboye intumwa z’u Rwanda muri iyo nama yagejeje ijambo ku nteko rusange ya UNESCO, ku itariki 14/12/2019.
 
Ministre w’Uburezi mu Rwanda Dr. Eugene Mutimura ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya UNESCO
 
Nyakubahwa Ministre Mutimura yagize ati: “Mu Rwanda duhamya ko uburezi ari uburenganzira bwa muntu buha abakobwa n’abasore, abagore n’abagabo ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mw’iterambere ry’igihugu. Uburezi akaba ari inkingi ya mwamba yo kugera ku intego igihugu kihaye yo guhindura ubukungu bwacyo bugashingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga”.
Yasobanuye ko ku bufatanye na UNESCO n’abandi baterankunga mu burezi, u Rwanda rwashoboye kugera ku ntego y’ikinyagihumbi (MDGs) yarigamije uburezi kuri bose hashyirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12 YBE). Hanashyizweho politike nyinshi zigamije ireme ry’uburezi, harimo izishyiraho gahunda y’imyigire n’imyigishirize ishingiye kubushobozi (CBC) n’iyo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri; iha buri mwana mudasobwa (OLPC) mu mashuri abanza na “SMART classrooms” mu yisumbuye.
 
Mu Rwanda, amashuri y’imyuga (TVET) ni imwe mu nzira yo kubonera urubyiruko imirimo. Mu 2024, u Rwanda ruteganya ko 60% by’abanyeshuri bazaba biga amashuri y’imyuga, naho 40% bagakurikira ubumenyi rusange. Urubyiruko rurangije amashuri y’imyuga rukomeje kuba kw’isonga mu guhanga udushya, kuko nk’ikarita ikoreshwa mu kwishyura tike y’urugendo mu modoka zitwara abantu benshi (bus) mu Rwanda, yakozwe n’itsinda ry’abanyeshuri barangije mu mashuri y’imyuga. Ubu buryo bwatangiye no kwifashishwa mu bindi bihugu bya Africa nko muri Cameroun.
 
Mu rwego rwo guhanahana abanyeshuri, ubumenyi n’abarimu, Ministre Eugene Mutimura yasobanuye ko u Rwanda rwafunguriye amarembo kaminuza zizwi cyane ku rwego rw’isi, zifungura amashami yazo mu Rwanda: Carnegie Melon University-Africa (CMU-A), AIMS-Africa (ishuri rikuru ryigisha ubumenyi mu by’imibare n’izindi sayanse). Ministre w’Uburezi mu Rwanda yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu biri muri UNESCO, agamije uruhererekane ry’ubumenyi, abarimu n’abanyeshuri nk’uko bigaragara mu ngamba z’uburezi za Afrika mu cyerekezo 2016-2025. U Rwanda rukaba ruha amahirwe angana uburezi bw’abakobwa n’abahungu, kandi rukaba rudaheza n’abandi bose barugana bifuza uburezi bwiza. Inteko rusange ya UNESCO muri 2019, ibaye ku nshuro ya 40, yibanze ku ntego ya kane y’iterambere rirambye (SDG4). Iyi ntego UNESCO yashinzwe gukurikirana, ishingiye ku burezi bufite ireme (quality), budaheza (inclusive) ndetse no kwiga guhoraho (Life Long Learning).
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO mu cyumba gikuru cy’ Inteko Rusange
 
U Rwanda rwahagarariwe muri iyo nama na Ministre w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, Ambassaderi w’u Rwanda i Paris akaba n’Intumwa ihoraho muri UNESCO, Nyakubahwa Ngarambe Francois, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Bwana Albert Mutesa n’Umugenzuzi Mukuru w’Amashuri, Bwana Benjamin Kageruka wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo (Inama) y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC).

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.