Ireme ry’uburezi mu Rwanda ryitabweho
Kuva taliki 4 kugeza kuri 5 Kamena 2015, mu karere ka Musanze hateraniye inama nyungurana bitekerezo kw’ireme ry’uburezi mu Rwanda n’uburyo bwo guteza imbere uburezi muri rusange. Iyo nama yateraniye kuri Centre Pastoral de Fatima ihuza abayobozi b’ibigo by’amashuri bibumbiye mu runana rw’amashuri akorana na UNESCO (ASPNET mu magambo ahinnye y’icyongereza). Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO mw’ishami ryayo rishinzwe uburezi, iyiha intego yo kwongerera abitabiriye ubushobozi ku bijyanye n’ireme ry’uburezi .
 
Aba ni bamwe mu bayobozi b’amashuri agize ASPNET bari bitabiriye iyo nama nyungurana bitekerezo
 
Muri iyo minsi ibiri bunguranye ibitekerezo ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zaherwaho hatangwa uburezi bufite ireme.(Les valeurs de la culture Rwandaise à la base d’une éducation de qualité.), Inkingi z’uburezi bufite ireme.(Les piliers d’une éducation de qualité.) ; Icyakorwa ngo amashuli ari mu runana rukorana na UNESCO agire uruhare rugaragara mu gukangurira abana arera intego z’ikinyagihumbi zigamije iterambere ? (Comment aborder les objectifs du millénaire pour le développement dans le système des écoles associées de l’UNESCO). ; Uruhare rwa Clubs z’itangazamakuru mu mashuli mu gusangiza amakuru abandi.(Le rôle des clubs Media dans le partage de l’information).
 
Fr Rusanganwa Protais wa TTC Mururu na Sr NAYITURIKI Helene, wa Lycée Notre Dame de Cîteaux batanga ibiganiro
 
Iyo myanzuro ni iyi ikurikira :
1. Kubakira uburezi bufite ireme ku muco w’Igihugu cyacu. Abarezi, Ababyeyi Inzego z’ibanze bagomba kugira uruhare mu biganiro byigisha indanga gaciro na kirazira abana bo mu mashuli. Muri komite y’ ababyeyi hongerwemo ushinzwe umuco.
2. Inzego zibifitiye ububasha (REB, WDA, KIE) n’Ababyeyi bafite amashuli gushyiraho umukozi ubifitiye ubushobozi, wo gutega amatwi abana , kuko byagaragaye ko turera abana bafite ibibazo binyuranye.
3. Inzego zibishinzwe gushyiraho abajyanama b’uburezi. Bagahugurirwa gukurikirana uburezi n’ uburere bw’ umwana muri buri mudugudu.
4. Uburezi n’uburere bw’umwana w’umunyarwanda buhabwe agaciro kangana, mu mihigoy’ inzego zibanze nk’ako indi mihigo ihabwa mu rwego rw’Ubuzima, ubukungu, Imibereho myiza,n’ imiyoborere, kugira ngo tugere kw’ireme ry’uburezi nyabwo.
5. Hagenwa umwanya kuri buri kigo cy’ ishuli wo kuganiriza abana mu rwego rw’ umuco, hagashakwa n’ ababifitemo ubunararibonye.
6. Kwigisha buri somo tugaragariza abana icyo rizabamarira mu buzima busanzwe.
7. Abarezi kwigisha buri somo duhereye ku bumenyi bw’ abana( Leaner centered).
8. Ku bufatanye bw’abarezi bose, kugaruka ku nkingi z’ikinyagihumbi (Millennium development goal pillars) kenshi bishoboka mu mashuli.
9. Gutoza abana umuco wo kwizigamira no kumenya gufata ibyemezo bikwiye ku buzima bw’ ahazaza bubareba.
10. Buri kigo cyose cy’ishuli cyashyiraho Komite y’ itangazamakuru(Editorial).committee).
11. Club zose zigomba kugira igena migambi.
12. Ministere y’ uburezi yakwihutisha amahugurwa y’ abalimu mbere yo gushyira mu bikorwa porogramu nshyashya.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.