Isabukuru y’imyaka 15 y’Umunsi Nyafurika w’Ubuvuzi Gakondo
Kuva muri 2003 Umugabane wa Afrika uhimbaza buri mwaka Umunsi nyafurika w’abavuzi gakondo uba kuwa 31 Kanama. Mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ubumenyi gakondo n’umurage ndangamuco w’abanyarwanda muri rusange, CNRU yatangiye ubukangurambaga bwihariye bw’uyu munsi ifatanyamo n’Ishyirahamwe ry’Abavuzi gakondo AGA RWANDA Network ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu nzego zinyuranye bagategura buri mwaka Umunsi Nyafurika w’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu. Uyu mwaka uwo munsi wizihirijwe kuri Petit stade I Remera.
 
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “KWINJIZA UBUVUZI GAKONDO MURI GAHUNDA Y’UBUZIMA: Ibyagezweho kugeza ubu. KWEMERA UMWANYA UBUVUZI GAKONDO BUFITE MU BUZIMA BW’ABANYAFURIKA”.
 
Mu bafatanyabikorwa b’ingenzi bitabiriye ibirori twavuga : Dr Theophile Dushime Umuyobozi Mukuru muri MINISANTE , Dr KABERA Justin wari uhagarariye NIRDA, Padiri Fabien HAGENIMANA , Umuyobozi wa Kaminuza INES RUHENGELI , Dr MUGANGA Raymond ukuriye ihuriro ry’Aba ‘pharmaciens’ akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda , Madame CYIZA Beatrice waturutse muri REMA na Bwana KAJUGA Jerome, Umuyobozi ushinzwe Umuco n’Ubumenyi bw’Imibereho n’Imibanire y’Abantu muri CNRU. Uyu munsi kandi wizihijwe n’abavuzi gakondo barenga 500 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu .
 
Umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abavuzi gakondo baturutse mu Karere ka Ruhango, gakurikirwa no kumurika ibiti bivura indwara zitandukanye bikorwa n’abavuzi gakondo.
 
Mu ijambo ry’ibanze Bwana GAFARANGA Daniel ukuriye Urugaga rw’abavuzi Gakondo mu Rwanda yagejeje ku bari aho ibyo abavuzi gakondo biyemeje, ibyo bamaze kugeraho n’inkunga bifuza ku bafatanyabikorwa batandukanye. Biyemeje:
• Kurinda ubuzima bw’ibimera bivura no kubungabunga ubuvuzi gakondo;
• Kugira akarima k’ibimera bivura mu gikari;
• Kwigisha abana babyiruka amazina y’ibiti bivura;
• Gufatanya no gukorana n’Abashakashatsi hagamijwe guteza imbere umwuga wabo
• Guhugura abavuzi gakondo no kubongerera ubumenyi bujyanye n’umwuga wabo.
 
Mu byo yasabye inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa harimo:
• MINISTANTE yasabwe ko itegeko rigenga ubuvuzi gakondo ryakwihutishwa, ayisaba ko yabafasha kubona icyangombwa cy’agateganyo kibemerera gukora bisanzuye, kandi ikaborohereza gukora ibarura rusange ry’abavuzi gakondo mu Rwanda hose nabo bakazatanga umusanzu wo kuba abakarani b’iryo barura.
• NIRDA yayisabwe kwihutisha amasezerano y’imikoranire, ikajya ibahugura mu buryo buhoraho, ikabafasha no gukora ingendoshuli imbere mu gihugu no mu bihugu byateye imbere mu buvuzi gakondo nk’Ubuhinde n’Ubushinwa.
• INES RUHENGERI yasabwe kwihutisha amahugurwa yabateguriye ndetse n’Ubufatanye bw’Abavuzi gakondo na Kaminuza y’u Rwanda bugashyirwa mu bikorwa.
• Inzego z’Ibanze n’inzego z’Umutekano zasabwe kworohereza kubona ubutaka bwatuburirwamo ibimera bivura no kurinda umutekano w’iyo mirima.
Bwana GAFARANGA Daniel yashimye byimazeyo uruhare Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO igira mu bukangurambaga burebana n’uyu munsi anashima inkunga yateye AGA mu itegurwa ry’uyu munsi igizwe n’imipira yambarwa Tshirt, banderoles, ndetse n’ n’ibinyobwa.
 
 
Abayobozi bose bitabiriye uwo muhango nabo bafashe ijambo bashimangira akamaro k’ububuvuzi gakondo, basaba ko butagomba gucika kuko bwunganira ubuvuzi busanzwe. Abavuzi gakondo basabwe gukunda umwuga wabo no kuwubahisha birinda gushyira inyungu imbere y’ubuzima bw’abantu, kugira isuku no guharanira ireme n’ ubuziranenge bw’imiti yabo kugira ngo nabo babashe kuvana inyungu mu byo bakora. Basabwe kandi gushaka ibyangombwa bibemerera gukora kugira ngo hatazagira ikibakoma mu nkokora, kandi basabwa gufatanya kugira ngo bahurize imbaraga hamwe bazibyaze umusaruro urambye. Abafaranyabikorwa bose biyemeje gushyira imbaraga hamwe mu rwego rw’amahugurwa n’ubukangurambaga kugira ngo Ubuvuzi gakondo bw’u Rwanda buzagere ku rwego rwo kunganira ubuvuzi busanzwe nk’uko mu bimeze mu bindi bihugu byateye imbere nk’Ubushinwa n’Ubuhinde.
MINISANTE yabasabye by’umwihariko gufata iya mbere bitabira ubwisungane mu kwivuza (Mituel de santé) kuko n’ubwo ari abavuzi gakondo hari indwara batabasha kuvura.
Itangazamakuru ryari ryitabiriye uwo munsi ku buryo bushimishije ndetse n’abavuzi gakondo bahabwa akanya ko gusiganuza, gushima no gutanga ibitekerezo.
 
Uyu ni Madame NYIRAHABINEZA Jane washimiraga Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Intore izirusha intambwe agaciro n’u bwisanzure yahaye Abavuzi gakondo.
 
Ibirori by’uwo munsi byatangiye saa yine (10h00) za mu gitondo bihumuza saa saba z’amanywa.
 
KAJUGA Jerome
Director of Culture and Social Human Sciences /CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.