Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yizihije Umunsi w’Umurimo wa 2018
Uyu munsi wizihizwa buri taliki 01 Gicurasi buri mwaka wizihijwe mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti:”Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, twihutishe iterambere”.Uyu munsi uba umwanya mwiza ku bakozi n’abakoresha wo kuganira kubimaze kugerwaho mu mihigo itandukanye ya buri kigo ndetse n’igihugu muri rusange, kurebera hamwe uruhare rwa buri wese mu kunoza inshingano ze n’izikigo muri rusange.
 
Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO bari mu biganiro by’umunsi w’umurimo
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yatangije ibiganiro asobanura ko umunsi w’abakozi mu ntangiriro yawo wabaye umunsi w’imyigaragambyo abakozi basaba uburenganzira bwabo bwo kudakoreshwa amasaha y’umurengera nkuko byari bimeze icyo gihe. Nyuma waje kwizihizwa kw’isi yose nk’umunsi wo kwishimira ibyagezweho no kongera kwisuzuma kugirango batekereze kumbogamizi bahuye nazo mu kazi, zishakirwe umuti bityo umusaruro urusheho kwiyongera.
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’ Igihugu Ikorana na UNESCO atanga inama ku bbiganiro byari byatanzwe
 
Mu gihe cyo kungurana ibitekerezo, twasanze ari ngombwa kuvugurura amasezerano y’ubufatanye dufitanye na Komisiyo za UNESCO mu bihugu bitandukanye cyane nka Komisiyo ya UNESCO mu Budage bityo ntihabe ari abana babo baza gusa ahubwo hagashakishwa n’uburyo n’abacu bagenda bakajyayo kuko hari ubundi bumenyi bungukirayo.
Twasanze Kndi dukwiye nk’ababyeyi gutoza abana gukunda umurimo no guharanira gukora umurimo unoze.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.