KOMISIYO Y’IGIHUGU IKORANA NA UNESCO HAMWE NA RPC BIBUTSE KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

KWIBUKA 25 TWIYUBAKA

KOMISIYO Y’IGIHUGU IKORANA NA UNESCO HAMWE NA RPC BIBUTSE KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
BAHITANYWE NA JENOSIDE
Kuri uyu wakane taliki 11 Mata, Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU), ifatanije na Rwanda Printary Company (RPC) bibutse abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cya CNRU, ahateraniye abakozi 40 b’iyo Komisiyo n’abikigo RPC. Babanje gufata umunota wo kuzirikana no kunamira abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse bahabwa n’ikiganiro ku “ubumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye.”


Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo Ikorana na UNESCO Bwana MUTESA Albert atanga ikaze ku bakozi ba Rwanda Printary Company, atangiza n’ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 25.

Albert Mutesa yagize ati: “Iki gihe ni igihe gikomeye kuri twe abanyarwanda. Ni igihe twibuka abacu twambuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, tukabunamira nubwo tubahoza ku mutima. Ni igihe kandi tuzirikana kucyateye Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango n’abakiri bato bamenye ayo mateka, tukareba inzira ndende twanyuzemo naho tugeze ubu. Ibi bidufasha gufata ingamba zo guharanira ko Jenoside itazongera ukundi ndetse tugafatiramo n’ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Kalisa Callixte, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO watanze iki kiganiro, yafashije abitabiriye ikiganiro gusubiza amaso inyuma bakareba inzira ndende abanyarwanda banyuzemo bashingiye ku mahitamo yabo yo kongera kubanisha umuryango nyarwanda.

Bwana Callixte Kalisa (hagati y’abayobozi ba CNRU na RPC) ageza ikiganiro kubitabiriye uyu muhango wo kwibuka.
Iki kiganiro cyari cyubakiye ku nkingi 3: Uruhare rw’ubutabera mu kubaka umuryango nyarwanda, amahitamo y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Nyuma y’ikiganiro, Niyotwagira Firmin, warokokeye muri uyu mugi wa Kigali, yasangije abari aho inzira ndende yanyuze, inshuro nyinshi yarebye urupfu mu maso mbere yo kugera mu gace karimo Inkotanyi akabona gukira.

Niyotwagira Firmin avuga uburyo yavuye Kimihurura hafi y’Abaseliziyani akagera mu gace Inkotanyi zarimo kw’icumbi rya Ambasaderi w’Abanyamerika
Nyuma y’ubuhamya hifujwe ko abakozi ba Rwanda Printary Company n’aba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO bazahuriza ubuhamya mu gitabo kimwe, abakuru bagaragaza ibyo babonye kuva muri za 1959, 63, 67, 73 ndetse no muri 1990 kugeza 94 jenoside yakorewe abatutsi ihagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Mugusoza ibiganiro, Bwana Ruhinda Pius, umuyobozi wa Rwanda Printary Company yashimye icyo gitekerezo kuko kiganisha mu kubungabunga amateka ya Jenoside. Yishimiye ko leta yamaze guharurira urubyiruko umuhanda urambuye uganisha ku bumwe bw’abanyarwanda, asaba buri wese, cyane abakiri bato gusigasira ibyagezweho.
Ubu abanyarwanda turi mu minsi ijana yo kwibuka abacu bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi, igihe dusura inzibutso dukwiye kuremera abacitse kw’icumu batishoboye.

Philomene Mukankusi
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.