Komisiyo y’Igihugu Ikorana Na UNESCO yahawe umuyobozi mushya
Bwana MUTESA Albert niwe wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU). Bwana Mutesa Albert, si mushya muri icyo kigo kuko yari asanzwe akuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga. Asimbuye kuri uwo mwanya bwana BAHIZI Eliphaz wari umaze imyaka 20 ayobora icyo kigo, akaba abu yarageze mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
 
Uhereye I bumoso, Bwana MUTESA Albert na BAHIZI Eliphaz asimbuye ku bunyamabanga bukuru bwa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU) bakora ihererekanya-bubasha.
 
Umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’abo bayobozi bombi wabereye muri Ministere y’Uburezi kuri uyu wa gatanu taliki 23 Gashyantare 2018, uyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Hon. Dr Mutimura Eugene.
 
Bwana BAHIZI Eliphaz ahereza Bwana MUTESA Albert inyandiko y’ihererekanya-bubasha ku buyobozi bwa CNRU
 
Mw’ijambo rye, Bwana MUTESA Albert yashimiye uwo yari asimbuye ku mirimo ikomeye yakoze muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ndetse ashimangira ko azabyubakiraho mu kurangiza inshingano ahawe. Yasabye kandi ubufatanye bw’abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho kugirango abashe kugera ku ntego zo guteza imbere ikigo n’abakozi ayoboye.
 
Minisitiri w’Uburezi nawe yashimiye umuyobozi wa CNRU ucyuye igihe imirimo myiza yakoreye Igihugu ndetse amusaba ko yakomeza kuba hafi Ikigo kuburyo bajya bamwifashisha mu gihe bibaye ngombwa kubera ubunararibonye bwe.
 
Hagati ni Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene n’Abanyamabanga ba Leta muri iyo minisiteri
 
Uwo muhango w’ihererekanya bubasha wabereye rimwe n’uw’abandi bayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi birimo ikigo cya REB na WDA-RP.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.