Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yatanze ibikoresho ku ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya HVP Gatagara ishami rya rwamagana
Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yashyikirije ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, ibikoresho bitandukanye bigizwe n’imibumbe y’isi, mudasobwa, ibitabo byanditse muri braille” bishobora gusomwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, CD ziriho inkuru zitandukanye zikenerwa n’abanyeshuri bakurikira ishami ry’indimi, amakarita y’u Rwanda ariho uturere twose tw’u Rwanda n’imigezi yarwo byose byanditse mu rurimi babasha kumva n’ibindi bikoresho nkenerwa mu myigire yabo.
Ibyo bikoresho byose bikaba bifite agaciro karenze gato miliyoni cumi n’ebyiri (12,328,504frw) ahwanye n’amadolari y’abanyamerika ibihumbi cumin a bitanu(15,000 USD).
 
Umwe mu nzobere mu myigishirize y’abatabona wa HVP Gatagara areba ibikoresho bahawe
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO Bwana Eliphaz Bahizi yasobanuye ko ibyo bikoresho byaguzwe ku nkunga ya UNESCO itera inkunga imishinga iciririrtse (Participative Programme). Uyu mushinga wa HVP Gatagara ukaba waratoranijwe hashingiwe kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere uburezi bwihariye bugamije guteza imbere abana bafite ubumuga.
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO asobanura iby’iyi nkunga y’imfashanyigisho.
 
Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana yashimiye Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yahaye amahirwe umushinga bayigejejeho bityo bakaba babonye ibi bikoresho. Frere Ntirenganya uyobora icyo kigo yagize ati:”ibi bikoresho ni iby’ingenzi ku bana twigisha bafite ubumuga bwo kutabona kuko bagiye kuva muri “théorie” y’ibyo bigaga bagashobora no kubyiyumvisha mu buryo bufatika. Imfasha nyigisho twazihabwaga na REB ariko noneho tugakoresha andi mafaranga tuzishyira mu nyandiko aba bana bashobora gusoma. Abiga mw’ishami ry’indimi bo nta bitabo bagiraga ku nkuru biga ariko izi CD ku nkuru, ibi bitabo n’iyi “victor reader” ndizera ntashidikanya ko bizarushaho guteza imbere imitsindire y’aba bana n’ubundi isanzwe ari myiza.”
 
Bwana Bahizi Eliphaz ashyikiriza umuyobozi wa HVP Gatagara/Rwamagana “vector reader” ifasha abana gufata ibyo mwarimu yigisha bakaza kongera kubyumva mu gihe basubiramo amasomo.
 
Inkuru bahawe kuri CD no mu bitabo ni inkuru ahanini zanditswe n’abanditsi b’abanyafrika nka Chinua Achebe, Wole Soyinka n’abandi ... Bahawe na CD 14 z’inkuru 14, n’ibitabo byazo byanditse muri “braille”, abanyeshuri bakaba bashobora kubyisomera badafashe mu mutwe ibyo mwarimu abasomera mw’ishuri. Bahawe kandi “smart globe” ifite akantu ukoresha wagashyira ku gihugu kakubwira icyo gihugu icyo aricyo, bahabwa “globes” eshatu zanditseho mu buryo bwa “braille” umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akoraho agasoma izina ry’igihugu akozeho, mudasobwa 2 na “écouteurs” zizakoreshwa bumva za nkuru ziri ku ma CD, amakarita abiri y’u Rwanda imwe iriho uturere twose tw’Igihugu (carte administrative) n’indi iriho imigezi yo mu Rwanda, byose byanditseho mu buryo babasha kwisomera, n’ibindi bikoresho bitandukanye.
 
Nguwo umubumbe w’isi ukozaho akantu kabugenewe ukakubwira igihugu ukojejeho ubwawo.
 
HVP Gatagara ishami rya Rwamagana rifite umwihariko wo kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona uhereye mu mashuri abanza, icyiciro rusango n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Bafite abanyeshuri 178 n’abarimu 37. Bimwe mu bibazo byihariye bahura na byo n’ibyimfashanyigisho ahanini zituruka hanze, ibitabo babihabwa na REB ariko bigomba zose gushyirwa muri “braille”, aho kubika izo mfashanyigisho kuko igitabo kimwe gisanzwe gishobora kuvamo byinshi muri “braille”.
 
Philomène MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru / CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.