Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yibutse abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri 1994
Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa cy’abantu bose, abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Kwibuka abatutsi bakorewe jenoside bihoraho mu mitima y’ababuze ababo ariko byumwihariko bikorwa muri rusange ku rwego rw’Igihugu no mu mahanga mu cyumweru cy’icyunamo gitangira taliki ya 7 kugera kuya 13 Mata buri mwaka.
Iyi gahunda yo kwibuka igizwe kandi n’iminsi ijana itangirana n’icyumweru cy’icyunamo ikageza tariki 3 Nyakanga, iminsi ihwanye n’igihe jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yamaze kugeza ubwo ihagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi.
 
Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO mu biganiro byo kwibuka abavandimwe n’inshuti bahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994
 
Muri uyu mwaka ubwo twibukaga ku nshuro ya 24 abacu bahitanwe na jenoside yabakorerwaga, ibiganiro byo kwibuka byabereye mu midugudu aho abantu batuye ariko na none bibera mu bigo bya leta aho abantu bakorera ku bafite akazi. Ni muri urwo rwego abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO bagize umwanya wo kugezwaho amabwiriza yo kwibuka, duhabwa ibiganiro bitandukanye birimo: ikiganiro ku mwihariko wa jenoside n’itandukaniro rya jenoside n’ibindi byaha, ikiganiro ku biranga jenoside yakorewe abatutsi no kubungabunga ibimenyetso byayo ndetse n’ikiganiro ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi.
 
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Bwana Mutesa Albert ageza ku bakozi ayoboye amabwiriza yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24.
Amabwiriza yo kwibuka yashyizweho na Komisiyo yo Kurwanya Jenoside (CNLG) agaragaza ko igikorwa cyo kwibuka kitegurwa, kikagenerwa ingengo y’imari, abantu bazatanga ibiganiro bagahugurwa nk’uko Umnyamabanga wa Komisiyo yabigejeje kubari bitabiriye ibyo biganiro. Komisiyo yo kurwanya jenoside yagennye kandi uko ibikorwa cyo kwibuka bizakorwa cyane ko ibiganiro bitangiza icyunamo kw’italiki ya 7 Mata byabereye mu midugudu noneho iby’iminsi ikurikiyeho bikabera mu bigo bya leta. Mutesa Albert yagaragaje kandi ko buri kiganiro gihabwa umwanya wo kungurana ibitekerezo hifashishijwe ibibazo byateguwe na CNLG.
Umuyobozi ushinzwe Umuco n’Ubumenyi bw’Imibanire y’Abantu, Bwana Kajuga Jerome yatanze ikiganiro kumwihariko wa jenoside, ayitandukanya n’ubundi bwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.
 
Bwana Kajuga atanga ikiganiro kw’itandukaniro rya jenoside n’ubundi bwicanyi
 
Kajuga kandi yasobanuye ko jenoside yemezwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) cyangwa n’izindi nzego washyizeho. Akaba ari muri urwo rwego Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda rwemeje bidasubirwaho ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 ari jenoside kuko yateguwe, hagakorwa urutonde rw’abatutsi bazicwa naho batuye, hagakoreshwa itangazamakuru rya Leta mugukangurira abantu kwica abandi, hagakwirakwizwa intwaro mu gihugu cyose ndetse n’imitwe y’insoresore igatozwa gisilikale.
 
Mu kiganiro cya kabiri Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, Madamu Philomene Mukankusi yagaragaje impamvu nyamukuru yo kubungabunga ibimenyetso byaba ibifatika n’ibidafatika, kuko bigira umumaro mukwigisha abakiri bato amateka, bigakoreshwa mu gukumira no kurwanya ipfobya rya jenoside, mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kuvura ihungabana kubabuze ababo kuko inzibutso zibagarurira ikizere cyo kuba barabasubije ubumuntu bambuwe babashyingura mu cyubahiro ndetse bigafasha no mu bushakashatsi
 
Ku munsi wa gatatu, abakorera bushake bo muri Komisiyo ya UNESCO mu Budage no muri Koreya y’Epfo batanze ikiganiro kuri jenoside yakorewe abayahudi (1941-1945) na jenoside yakorewe abanyarumeniya (1992-1995) tuzigereranya niyo mu Rwanda. Twasanze iyo mu Rwanda yarakoranywe ubukana n’ubugome bukabije ugereranije n’uko abantu bishwe, umubare uteye ubwoba w’abishwe mu minsi 100 gusa, kuko abayikoze bari abavandimwe, baziranye hafi cyane ku buryo bitaribyoroshye kubona aho uhungira hatazwi. Yakoranywe ubunyamaswa kuko habayemo no kurya ibice bimwe by’ingingo z’abantu.
 
Bwana Kalisa Callixte atanga ikiganiro
 
Kalisa Callixte ushinzwe Uburezi n’Urubyiruko yagarutse ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi agaragaza ibyakozwe mu rwego rwa politike, ubutabera, ububanyi n’amahanga, imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu rwego rw’imiyoborere.
Ni byinshi byakozwe muri izo nzego zitandukanye mu rwego rwo kongera kubaka umuryango nyarwanda. Habayeho gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihuriweho n’amashyaka yose atarakoze jenoside, guverinoma abanyarwanda bose bibonamwo; hashyirwaho inama ifasha kugena umurongo igihugu cyagenderaho, u Rwanda rutekereza ku nkiko gacaca nk’imwe mu nzira zishoboka zo guca imanza zari kuzafata imyaka isaga 120 mu Nkiko Gacaca, inkiko zafashije abacitse kw’icumu kuvuga agahinda kose babayemwo no kubohoka ndetse no gusubiza icyubahiro abavandimwe, ababyeyi n’inshuti bishwe bunyamaswa n’abaturanyi babo. U Rwanda rwavomye mu muco warwo ruhangana n’ingaruka zidasanzwe za jenoside. Rwashyizeho amategeko yo guhana abajenosidaire ndetse hatezwa imbere ububanyi n’amahanga kugirango jenoside yemerwe ariko n’amahanga yemere guhana abakoze jenoside batuye mu bihugu byabo.
 
Umunyamabanga Mukuru ayobora ibiganiro
Mubiganiro byabaye , byagaragaye ko jenoside y’abatutsi yakoranywe ubugome budasanzwe cyane ko umwana yicaga umubyeyi, umubyeyi akica umwana; abantu barya abandi, abana n’abagore bicwa urw’agashinyaguro. Abakurikiye ibiganiro bashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI, by’umwihariko Prezida Kagame waruyoboye izo ngabo ndetse wateye n’intambwe ikomeye yo kunga abanyarwanda.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.