Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO n’abanyacyubahiro batandukanye bakoze umuganda i Mayange
Umuganda wo mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri, Komisiyo y’Igihugu Ikorana na Unesco, yawukoreye mu murenge wa Mayange ahakozwe umuhanda uva ahubatswe ishuri ry’abaturage rya Mahange (Mayange Community Learning Center), ishuri ryubatswe ku bufatanye bwa Komisiyo y’U Rwanda Ikorana na UNESCO(CNRU) n’akarere ka Bugesera ku nkunga ya Komisiyo ya Koreya Ikorana na UNESCO. Abakozi ba komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO bifatanije muri uwo muganda na prezidante w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Bugesera n’abandi bakozi ku karere, inzego z’umutekano(polisi n’ingabo z’igihugu) ndetse n’abaturage benshi bo mu murenge wa Mayange.
 
Prezidante w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, Madame Donatilla Mukabalisa hamwe n’umunyamabanga mukuru wa Komisiyo ikorana na UNESCO n’abandi bayobozi banyuranye.
 
Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Bugesera mw’ijambo ry’ikaze,yatangiye yifuriza prezida w’inteko ishingamategeko imirimo myiza nyuma yahoo atorewe kuyobora inteko muri manda y’imyaka 5 iri imbere. Yibukije abaturage ba Mayange ko leta y’uRwanda yahisemo kugarura ubunyarwanda no kubanisha abanyarwanda. Ukwezi k’uKwakira kukaba kwaragenwe nk’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge aho buri wese yisuzuma ngo arebe uko buhagaze mu murwango. Yakomeje kandi akangurira abaturage gutera ibiti no kubungabunga ibyatewe birinda ko akarere kazongera kugira ibihe by’izuba bikabije. Yibukije n’’abakora kwa muganga guha agaciro ijwi ry’umurwayi batanga service nziza ku babagana.
 
Abaturage ba Mayange batanga ikaze ku bayobozi batandukanye bifatanije nabo mu muganda wo mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri
 
Albert Mutesa, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na Unesco, yasobanuye amavu n’amavuko y’ishuri ry’abaturage rya Mayange ryubatswe ku nkunga ya Komisiyo ikorana na Unesco ya Koreya basanzwe bafitanye umubano w’igihe kirekire. Iri shuri(Community Learnig Center) rigizwe n’ibice bitatu:
1. ishuri ry’incuke kigizwe n’ibyumba 3: icy’abana bato kuva ku myaka 3 kugeza kuri ine, icy’abana bafite imyaka 4-5 n’icy’abana bafite kuva ku myaka 5 kugeza kuri 6.
2. Icy’umba cy’ishuri kigishirizwamo abatazi gusoma no kwandika(abakuze)
3. Icy’umba cyo kwigiramo ubumenyi ngiro, hakaba hazatangirwamo, kw’ikubitiro, amahugurwa y’ubudozi.
Iryo shuri kandi rifite inyubako y’ubuyobozi ndetse n’ubwiherero bwiza ariko mu gihe butabonye amazi ahagije bwajya butera indwara ababukoresha cyane igitsina gore.
 
Iyi nzu irimo kubakwa niyo irimo irerero naho iyi isa niyarangiye irimo aho kwigishiriza gusoma no kwandika naho kwigira imyuga
 
Umunyamabanga mukuru wa komisiyo ikorana na UNESCO yakomeje ashimira akarere ku bufatanye bwiza bwabarabze ndetse asaba abaturage kuzabungabunga ibi bikorwa biteganijwe ko bazashyikirizwa kuri 23 Ukwakira 2018.
 
Iyi nzu igaragara hano ni iy’ubuyobozi bw’iri shuri . Iyi misarani isaba amazi n’isuku nyinshi niyo Izakoreshwa n’abahiga, incuke n’abakuru
 
Prezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangiye ijambo rye avugako ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ari isoko bavomamwo imbaraga zibajyana mu cyerekezo bakeneye kujyamo. Bishop John Rucyahana yagize ati:”mwigarukeho, mwisuzume, murebe ngo ubumwe n’ubwiyunge bumeze bute mu muryango wacu? Mugaragaze kandi murwanye ingengabitekerezo ya jenoside. Kuki mwakomeza gukurura ibidafite umumaro? Amazuru nta soko agifite!” Yasabye abantu kuvugisha ukuri kuko kutavugisha ukuri bidindiza.
 
Uhereye I bumoso, Bishop John Rucyahana, hagati wambaye ingofero Mutesa Albert, Prezida wa njyanama y’akarere na prezidante w’inteko Mukabarisa Donatilla.
 
Prezidante w’inteko Madam Mukabalisa Donatilla wifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Mayange yashimiye abaturage muri rusange n’aba Mayange kuburyo bw’umwihariko ku kizere babagiriye babatorera kubahagararira mu nteko ishinga amategeko ndetse anabasezeranya ko bazababera intumwa nziza. Yagarutse ku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no ku nsanganyamatsiko igira iti:”Duharanire ubumwe n’ubwiyunge mu muryango.”
 
Mukabalisa Donatilla yasobanuye ko ubumwe bw’igihe kirekire bushingira ku muryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana. Impamvu y’iyi nsanganyamatsiko akaba ari ihohoterwa rikomeye rigaragara mungo rikorerwa abana cyangwa ababyeyi ubwabo bagahora bashihurana, bityo abana bagakurira mu mutekano muke. Ibyo rero bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire, yaba bo ubwabo ndetse no mu mibanire yabo n’abandi.
 
Prezidante w’inteko Mukabalisa Donatilla ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuganda mu murenge wa Mayange.
 
Kuri uyu muganda abagize inteko nshingamategeko bagiye kwifatanya n’abaturage babatoye mu duce dutandukanye tw’igihugu. Nibwo bwa mbere abagize inteko basohoka kuva batorewe manda nshya y’imyaka 5 mu kwezi gushize.
 
Philomene Mukankusi
Umuybozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.