Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yasuye intebe y’abasizi
Ku gicamunsi cyo kuwa 29 Werurwe, intumwa za Komisiyo y’Igihugu ikorana na Unesco n’Akarere ka Huye zananaye impinga ya Kiruri yegamiye ibisi bya Kigasari zigiye kurambagiza intebe y’Abasizi.
 
Bwana KAJUGA Jerome ushinzwe Umuco, Imibereho y’imibanire n’imibereho y’Abantu muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO na Bwana Kayitare Constantin umukozi mu Karere ka Huye baherekejwe naTerance Muhirwa uzwi cyane mu biganiro by’amateka n’ubuvanganzo kuri Radio Salus bihereje inzira ihanamye igana i Kiruri mu Murenge wa Karama. Ni ibirometero nka makumyabili uturutse mu mujyi wa Butare. Abayobozi b’umurenge wa Karama bari babiteguye banararitse bamwe mu bana n’abuzukuru b’abasizi b’aho i Kiruri. Ku biro by’umurenge wa Karama bwana Bugingo Eugene na bwana Sindiheba JMV bari babategereje bakereye kujya kubaratira ibyiza by’iwabo. Twasanganijwe urugwiro na Gitifu w’Akagari Banzubaze Remy na bamwe mu bakomoka ku basizi b’i Kiruri.
 
Abanyakiruri batwakiranye urugwiro
 
Icyintu cyitwa “ intebe y’abasizi” gisa n’icyazimiye kandi ariyo dukesha isano dufitanye n’abakurambere n’amateka yose yaranze u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. Ubajije Abanyarwanda bavutse inyuma y’itanga ry’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa, ni ukuvuga abafite imyaka iri munsi ya 60 abagusubiza ijambo intebe y’abasizi ni mbarwa.
 
Ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli nibwo umugabekazi Nyiraruganzu II Nyirarumaga yatekereje gushyiraho inteko y’Abasizi bari bafite inshingano zo kubika amateka y’uruhererekane rw’abami n’ibyaranze ingoma zabo nk’intambara zo kwagura igihugu, bakabivuga mu mvugo nziza kandi ijimije ku buryo byabikwaga bityo n’abo babisigiye bakabisubiramo badasobwa kugeza igihe isi izashirira. Nibutse ko ibisigo bitari ibisingizo by’umwami gusa byashoboraga no kuba impanuro cyangwa inama ku bindi bibazo by’ubuzima busanzwe. Gusobwa igisigo nyabami byari icyaha gihanishwa kunyagwa cyangwa kwicwa kuko wabaga ugoretse amateka y’igihugu. Ni uko imiryango y’abasizi yabiragaga abana babo kandi ikabiha agaciro kuko uretse n’ubwenge byahaga ubirazwe byabahaga kugabana no i bwami cyangwa i butware.
Uko byavugwaga ku ngoma ya Ruganzu ahagana mu mwaka 1500 nyuma ya Yezu niko bivugwa none n’abasizi bacye cyane babisigaranye. Ni nako Musenyeri Alexis Kagame, Padiri Muzungu Bernardin n’abandi babikozeho ubushakashatsi bakabishyira mu nyandiko babyanditse. Iyo nteko y’Abasizi rero yayoborwaga n’Intebe y’Abasizi kandi ikagira icyicaro kizwi mu gihugu.
 
Iya nyuma yatetse i Kiruri mu muryango w’Abasinga baho uvugwamo Mpogazi ya Bagorozi, Ngogane, Nzabonariba na Sekarama ka Mpumba bamwe mu bantu bakuze biboneye n’amaso. Umusaza Rusagara Damiyani twajyanye yo aramwibuka n’ubwo yari akiri umwana. Padiri Muzungu Bernardin we amuvuga nk’umuzi dore ko ari na mwene wabo.
 
Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO rero yifuje kugera ku matongo yabo dore ko abenshi mu bana babo bamazwe na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Bamwe mu bana n’ abuzukuru babo bacitse ku icumu baracyahatuye kandi baracyibitseho iyo nganzo y’abakurambere. Mu mpinga ya Kiruri aho batwakiriye,twari twicaye mu nsi y’ingara z’umunyinya, twitegeye Ibisi bya Huye na Kigasari, ureba umurenge wa Mata ya Nyaruguru hakurya yawe ku buryo wahamagarayo.
 
Twaribwiranye twese abari aho dore ko tutari na benshi, umuntu akavuga ibisekuru bye. Ariko icyashimishije ni uko abenshi mubari aho bagarukiraga kuri Mpogazi ya Bagorozi. Mu batwakiriye navuga Kanteteri Lewokadiya na Kadage Kalabudiyani bene Munyazesa wa Segatwa ka Mpogazi ya Bagorozi. Hari rebo na bishywa na baramu babo barimo Abanyakarama, Abenenyamuhanga, Ababanda n’abandi kandi ugasanga nabo batoroshye ku nganzo. Twasabye bamwe mu buzukuru ba Mpogazi kudusogongeza ku nganzo ariko baraturemba kuko ngo batari biteguye igitaramo cy’abasizi nk’uko bajyaga bagikora bahimbawe. Ikindi nk’uko Kadage na Firimini babitubwiye, igitaramo nk’iki kigira uko gikorwa. Nta gusiga gusa nta rugata ruteretse hagati aho. Ibyo twarabyumvise tubizeza ko tuzagaruka tugategurana neza igitaramo cyacu twabyiteguye kandi twatumiye. Twababwiye ko natwe twari tuje kubasura no kumenyana nk’inshuti z’abasizi kandi tubabwira ko umuryango w’ibasizi n’inshuti zabo muri iki gihugu ari mugari. Sibo bonyine rero kandi ngira ngo uyu niwo mwanya wo kubabwira ko tubafashe mu mugongo.
 
Leokadiya na Kadage badusogongeje ku nganzo
 
Intebe y’abasizi rero si inkuru cyangwa inzozi, iriho twe twarayibonye kandi ba nyirayo bemera ko bagifite inshingano zo kuyirinda. Inzego zose bireba zifite inshingano zo gusigasira uyu murage wa Nyirarumaga. By’umwihariko aha hantu hakenyeye urwibutso rw’intebe y’Abasizi. Akarere ka Huye kafashe iya mbere ariko uwiyita umusizi wese iki gikorwa cyo gushaka gakondo y’abasizi kiramureba. Minisiteri y’umuco na siporo, RALC, FARG, n’abandi tubaye tubararitse muri iki gitaramo.
 
Kajuga Jerome, Umuyobozi ushinzwe Umuco, Imibereho y’imibanire n’imibereho y’Abantu muri CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.