CNRU yashyikirije FAWE GIRLS’ SCHOOL mudasobwa

Uyu muhango wabaye tariki ya mbere Mata 2015 kw’ishuri rya FAWE aho Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yashyikirije Umuyobozi wa Komite y’Ababyeyi, Umuyobozi w’Ishuri n’Umuhuzabikorwa wa Fawe mu Rwanda.

Izo mudasobwa 45 n’ibigendana na zo (UPS 45, antivirus na software zijyamo) byaguzwe ku nkunga ya UNESCO mu mushinga wayo wa “Participation Programme”.


Aha ni mu cyumba cya mudasobwa aho abana bimenyereza guzikoresha

Mbere yo gutanga izo mudasobwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Mukuru wa CNRU aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho bari kumwe na Perezida w’inama y’ababyeyi, Umuhuzabikorwa wa FAWE n’abandi bayobozi b’ishuri, basuye icyo cyumba baganira n’abana, birebera uburyo abo bana babyaza umusaruro izo mudasobobwa.


Umunyamabanga Mukuru wa CNRU n’Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi n’ikoranabuhanga baganira n’abana.


Prezida w’inama y’ababyeyi n’Umuhuzabikorwa wa FAWE mu Rwanda nabo batangariye ibyo abo bana bakora

Umunyeshuri wavuze mw’izina rya bagenzi be, yishimiye iyi mhano ije kubongerera ubushobozi kuko ishuri ryari risanzwe rifite mudasobwa 17 gusa, bigatuma basigara inyuma muri iyi si ya none yabaye nk’umudugudu.


Umunyeshuri wavuze mw’izina rya bagenzi be yasezeranije abari aho ko bazazibyaza umusaruro ushimishije

Umuyobozi w’ishuri rya FAWE, Mme Jolly Ladegonde MUKASE yashimiye Komisiyo ya UNESCO yemeye kandi igatanga umushinga wayo mw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Itumanaho. Yasezeranije abari aho ko inkunga bahawe batazayipfusha ubusa kandi bazayikoresha mu guteza imbere Igihugu. Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’abarimu habonetse uburyo bwo gukora ubushakashatsi no kugera ku bumenyi bugezweho kuko bizafasha abana kugera ku byo Igihugu kibatezeho.


Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO n’Umuyobozi w’ishuri Fawe Girls bakurikirana imbyino z’abana.


Abanyeshuri ba FAWE GIRLS SCHOOL barishimira hano ibyo byiza bagejejweho na UNESCO.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO Bwana Eliphaz BAHIZI yatangiye ashimira FAWE yakoze umushinga ugamije guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa na UNESCO yemeye kuwutera inkunga mu rwego rwo gushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa. Yakomeje asobanura UNESCO icyo aricyo ababwira ko yagiyeho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose ikaba ishinzwe uburezi, umuco, ubumenyi n’itumanaho. Yasobanuye kandi ko UNESCO ikura ingengo y’imari ku misanzu y’ibihugu biyigize akaba ariho hava amafaranga yo gutera inkunga imishinga itandukanye.


Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ageza ijambo ku bari aho.

Prezida w’inama y’ababyeyi mw’ijambo rye yashimiye UNESCO yabateye inkunga ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ndetse ashima n’ubuyobozi bwa FAWE bwateguye uwo mushinga neza. Yabwiye abarimu ko babonye ikindi gikoresho cy’ingenzi kizabafasha gutanga ubumenyi bukwiye kandi bugezweho, asaba abana bitegura gukora ibizamini kudata umwanya ahubwo bagatangirana n’umwaka badategereje igihembwe cya nyuma. Yijeje kandi ubuyobozi bw’ishuri ko we n’inama y’ababyeyi bazashaka uko babona “connection” ya “internet” yihuta. Yarangije asaba abana kuzitwara neza mu biruhuko.

Umuyobozi ushinzwe amashuri y’isumbuye n’imyuga mu karere ka Gasabo nawe wari muri uwo muhango yishimiye itangwa z’izo mudasobwa kuko ari uburyo bwo kongerera abana ubumenyi bugezweho ndetse zikazafasha n’abarimu gutegura amasomo. Yasabye abarimu kuzazibyaza umusaruro ukwiye. Yasabye abana kujya bakoresha kenshi izo mudasobwa kuko aribyo bituma bamenya kuzikoresha.


Umuyobozi ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga mu karere ka Gasabo

Yakomeje asaba FAWE gukora indi mishinga yo gushyikiriza UNESCO kuko bifasha igihugu kuzuza inshingano zacyo bityo amafaranga yagakoreshejwe muri ibyo akajya mu bindi bikorwa by’iterambere.
Itumanaho/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.