Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yasuye ishuri ry’itangazamakuru rya kaminuza y’u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU) aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri iyo Komisiyo basuye Ishuri Rikuru ry’Itangazamakuru rya Kaminuza y’ u Rwanda.
Intego y’urwo rugendo kwari ukureba aho iryo shuri rigeze ryiyubaka cyane ko kuva ryashingwa ryahawe inkunga zinyuranye na UNESCO mu mishinga yayo itandukanye.
 
Abayobozi b’Ishuri ry’Itangazamakuru bari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UNESCO
 
Umunyamabanga Mukuru yasuye studio ya Radiyo yatewe inkunga na UNESCO Nairobi ubu ikaba ikorerwamwo imenyereza-mwuga n’abanyeshuri biga itangazamakuru nkuko bigaragara ku mafoto.
 
Iyi niyo studio ya Radiyo yatewe inkunga na UNESCO. Abanyeshuri barimenyereza umwuga wabo.
 
Abanyeshuri basobanuriye Umunyamabanga Mukuru wa CNRU uburyo bimenyereza gukora amakuru uhereye muri “salle de rédaction” ahari mudasobwa zitandukaye bakoreraho amakuru, bashakiraho ayo mu mahanga. Ubuyobozi bw’ishuri bwamuritse naho batunganiriza amajwi n’amashusho mbere yo kubitangariza abanyarwanda.
 
Aha abanyeshuri barasobanura uburyo imyimenyerezo bahabwa ibarinda ubwoba n’amakosa atandukanye.
 
Muri urwo ruzinduko kandi hasuwe na studio ya televiziyo yatewe inkunga na Union Europeene, studio ubona ifite ibikoresho bigezweho kandi nayo ifasha abanyeshuri bazakora mu ma televiziyo atandukanye akomeje kuvuka mu gihugu kwimenyereza imikorere ya televiziyo.
Nkuko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’iri shuri, ngo iyo urebye aho ishuri ryavuye naho rigeze hari byinshi byo kwishimirwa kuko iby’ingenzi bisabwa ku bumenyi ngiro bw’abiga uyu mwuga w’itangazamakuru bihari. Gusa na none ngo haracyari ibibura umuntu atakwirengagiza kandi byarushaho gutuma abasohoka muri iryo shuri barushaho kuba abanyamwuga. Urugero batanze ni ibibura muri cabine technique, aho dukunze kumva bita ku buhanga bw’ibyuma. Aha ngaha, by’umwihariko muri studio ya Radiyo, haracyabura ibyangombwa bituma amajwi yo yanze atagera muri studio, harabura camera yatuma yafata ibikorerwa byose muri studio kugira ngo baze kubireba binenga uko imyitozo yagenze.
 
Bwana Eliphaz Bahizi, Umunyamabanga Mukuru wa CNRU na Joseph Njuguna uyoboye Ishuri ry’Itangazamakuru muri studio ya TV y’iryo shuri
 
Si ibyo gusa kandi kuko hakibura n’uburyo bw’itumanaho rigezweho (professionnel) hagati y’uri muri cabine technique n’uri muri studio. Kuvugana kwabo bisaba ko uri muri cabine technique abasanga muri studio kandi mu buryo bwa kinyamwuga siko bigenda.
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yishimiye aho ishuri ryavuye n’aho rigeze kuko hatewe intambwe ishimishije mu bumenyi ngiro bw’abanyeshuri biga umwuga w’itangazamakuru. Ibyo bikagaragazwa n’intambwe imaze guterwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ku bibazo bitandukanye yagejejweho, Bwana Eliphaz Bahizi yasabye ubuyobozi bw’ishuri kwitabira gukora imishinga isaba inkunga ya UNESCO, yaba iyo mu rwego rwa PP (Participation Programme) cyangwa iyo mu rwego rwa IPDC (International Programme for the Development of Communication). Ku rwego rwa Komisiyo akaba yabijeje ubuvugizi kugira ngo bazabashe kubona inkunga yafasha gukemura ibyo bibazo byose.
Ishuri ry’itangazamakuru mu Rwanda ryagiyeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi rifungura imiryango yaryo bwa mbere mu 1997. Abarirangijemo kw’ikubitiro bakaba bari mu nzego zitandukanye z’igihugu.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.