Komisiyo ya UNESCO yatanze ibikoreshwa nkenerwa bya camping site yo kuri Mont Jali
Ibi bikoresho byashyikirijwe Group Ruganzu kuwa mbere taliki 9 Nyakanga 2018 mu muhango wabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, I Remera mu karere ka Gasabo. Uwo muhango wari uyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyo Komisiyo witabiriwe n’umuyobozi wa Groupe Ruganzu Kamugisha Robine nabo bafatanya kuyobora iryo shyirahamwe. Ku rundi ruhandi hari abakozi ba Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO.
 
Umunyamabanga Mukuru n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO bakurikira ibikorwa bya Ruganzu group
 
Group Ruganzu ifite intego yo kubungabunga ibisigisigi bya Ruganzu, gushishikariza urubyiruko kumenya amateka no gukora sport izamuka imisozi maze muri urwo rugendo bakabaganiriza ku mateka ya Ruganzu II Ndoli.
Mu bikorwa bamaze gukora harimo filme ya Ruganzu cyambarantama, udukino bwagiye bakina zerekeranye n’ubutwari mu kwizihiza umunsi w’intwari. Bafatanije n’inama y’igihugu y’urubyiruko ya Nyamabuye, imbyino n’indirimbo.
Kuri iyi site ya Jali barashaka kumenyekanisha cyanze ahitwa “mu nzoga za Rubingo: zibira ntizisese zikanyobwa n’abatabazi” aho umwami Ruganzu yatsinze Rubingo, umwe mu bahinza bari barigabaganganije u Rwanda. Aha hakaba hari amazi apfupfunuka mu binogo by’urutare, aho afininuka ifuro rimeze nk’impinza.
 
Bimwe mu bikoresho Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yashyikirije Ruganzu group
 
Ibi bikoresho Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO yatanze ni ibikoresho bizakoreshwa ku musozi wa Jali aho group Ruganzu yifuza kugira umusozi wo kuraraho ku gasozi(camping site. Ibikoresho bahawe bikaba bitandukanye harimo tentszo na sleeping bag( igisaho) abantu bazararamo, imuri zo kumurika, n’ibikoresho bijyanye n’imibereho birimo masafuriya, gaz, iziko(cuisiniere), amavuta, umuceri, isukari, Icupa ry’amazi, ibiyiko,ibikombe,termos,ibyuma, imidaho,cure dent, thermosn’ibindi. Ibyo byose akaba aribyo bazaheraho batangiza uwo mushinga.
Mu muhango wo kubashyikiriza ibyo bikoresho, umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO Mutesa Albert yabashimiye igitekerezo bagize cyo gukura uwo mushinga cyane ko urubyiruko rudakunze kwita cyane ku mateka yo hambere. Yabasobanuriye ko inkunga batewe idahagije ariko Komisiyo ayoboye aribwo bushobozi yari ifite. Yanabasezeranije ko umushinga wabo utangiye kandi ugakora neza Komisiyo yazagenda ibafasha uko ubushobozi buzagenda buboneka.
 
Mu bikoresho bashyikirijwe harimo na teintes ndetse n’imifuka yo kuryamamo
 
Groupe Ruganzu ni ishyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango 30 barimo abakobwa 14. Ryatangiye muw’2015 natangira ari 15. Bafite intego nini yo kuzateza imbere ahantu nyaburanga hose habumbye amateka ya Ruganzu II Ndoli, intego bahuriyeho n’indi groupe y’ibisumizi.
Groupe Ruganzu kugeza ubu ntabuzima gatozi yari yabona ariko izwi n’umurenge wa Gatsata ikoreramo.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.