Kwakira imishinga muri gahunda ya PP/UNESCO/2016-2017 (Deadline: 15/01/2016)
KOMISIYO Y’IGUHUGU IKORANA NA UNESCO (CNRU) inejejwe no kumenyesha ababyifuza bose ( ibigo, amashuri, Minisiteri, abantu ku giti cyabo, NGOs nyarwanda, amashyirahamwe) bafite imishinga icirirtse irebana n’uburezi, umuco, ubumenyi/ikoranabuhanga n’itangazamakuru, ko bayizana kuri CNRU kuva ku wa 02/12/2015 kugeza ku wa 15/01/2016 mu masaha n’iminsi y’akazi.
 
Ibindi bisabwa ngo umushinga wakirwe:
 
1. Ibaruwa yo gusaba yohererezwa umuyobozi mukuru wa UNESCO inyujijwe kuri
CNRU;
 
2. Ibaruwa yo kubishyigikira isinywa na Minisitiri kuri serivisi za Leta cyangwa umuntu
ku giti cye;
 
3. Ibaruwa yo kubishyigikira isinywa n’umukuru w’ikigo cy’amashuri makuru cyangwa
icy’ubushakashatsi;
 
4. Ibaruwa yo kubishyigikira isinywa n’umukuru w’Akarere ku yandi mashuri cyangwa
imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Karere;
 
5. Gihamya y’uko ishyirahamwe risaba inkunga ryemewe n’inzego zibishinzwe;
 
6. Kuba umushinga utarengeje 26.000US Dollars.
 
IKITONDERWA:
 
1. Kugura imodoka cyangwa imishahara y’abakozi ntibyemewe;
 
2. Buri gihugu cyemerewe kugeza kuri UNESCO imishinga 7 gusa, bityo mu mishinga
yose izaza hazatoranywamo 7 gusa.
 
3. Umushinga ugomba kuba ukoze mu cyongereza cyangwa mu gifaransa.
 
CNRU 1/12/2015

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.