Kwakira imishinga muri gahunda ya PP/UNESCO/2017-2018 (Deadline: 25/01/2018)
KOMISIYO Y’IGUHUGU IKORANA NA UNESCO (CNRU) inejejwe no kumenyesha ababyifuza bose ( ibigo, amashuri, Minisiteri, abantu ku giti cyabo, NGOs nyarwanda, amashyirahamwe) bafite imishinga icirirtse irebana n’inshingano za UNESCO ( Uburezi, Umuco, Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru, ko bayizana kuri CNRU kuva ku wa 05/12/2017 kugeza ku wa 25/01/2018 mu masaha n’iminsi y’akazi.
 
Ibindi bisabwa ngo umushinga wakirwe:
 
1. Ibaruwa yo gusaba yohererezwa umuyobozi mukuru wa UNESCO inyujijwe kuri
CNRU;
 
2. Ibaruwa yo kubishyigikira ishobora gusinywa n’inzego zibikuriye nka:
- Minisitiri kuri serivisi za Leta cyangwa umuntu ku giti cye;
- Umukuru w’ikigo cy’amashuri makuru cyangwa icy’ubushakashatsi ku mishinga y’ubushakashatsi;
- Umukuru w’Akarere ku yandi mashuri cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Karere;
 
3. Gihamya y’uko ishyirahamwe risaba inkunga ryemewe n’inzego zibishinzwe;
 
4. Kuba umushinga utarengeje amadolari 26,000. (26,000 USD).
 
IKITONDERWA:
 
1. Kugura imodoka, kubaka cyangwa kugura inzu ndetse n’ imishahara y’abakozi ntibyemewe;
 
2. Umushinga ugomba kuba ukoze mu cyongereza cyangwa mu gifaransa.
 
2. Imishinga 7 ya mbere izaba yarushije iyindi ubwiza niyo izohererezwa UNESCO.
 
Bikorewe i Kigali, ku wa 11 Ukuboza 2017.
 

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.