NI IBIHE BIBAZO BYAGARAGAYE MU MASHURI YO MU KARERE KA RULINDO MU KICIRO CYA KANE CY’UBUKANGURAMBAGA KU BUREZI BUFITE IREME?

Intego y’ikiciro cya kane cy’ubukangurambaga ku burezi bufite ireme yari ugushimangira no guteza imbere imyigishirize n’imyigire mu mashuri hagamijwe ko mwarimu ndetse n’umunyeshuri, buri wese mu kiciro cye, batanga umusaruro w’ubumenyi batezweho n’igihugu. Ubu bukangurambaga bwibanze kureba ko mwarimu ategura amasomo ye neza, akuzuza ibidanago byose nkuko biteganijwe ndetse agatanga n’isomo rye kuburyo ryumvikana neza ndetse nawe akikorera igenzura mw’ikaye ya bugenewe, igenzura rigaragaza ko isomo ryumvikanye kuburyo ryageze ku ntego yari yihaye. Ubu buryo bw’imyigishirize bushingiye ku gufasha umwana kugaragaza ibyo azi(CBC: Competence Based Curruculum) buteganya ko umwana adasibira rimwe mu mwaka igihe atimutse mw’ishuri ryisumbuyeho, ariko asibizwa buri munsi kuri buri somo atumvise, bityo bigasaba mwarimu kurisubiramo, umunyeshuri waryumvise akimuka, agahabwa isomo rikurikiyeho.

Itsinda ry’abashinzwe ubukangurambaga mu karere ka Rulindo bagenzura imitegurire y’amasomo n’imyigire y’abanyeshuri muri EP Gahabwa

Nyuma yo gusura amashuri 32 yo mu karere ka Rulindo, hagaragaye ibibazo bitandukanye bifite ingaruka ku myigire myiza y’abanyeshuri. Kudategura amasomo buri gihe, bitera abarimu kwigisha nta ntego nokubikora nk’umuhango. Abarimu barategura amasomo mu buryo bwa CBC ariko bakigisha muri bwa buryo busanzwe bushingiye ku mwarimu. Ayo masomo kandi ategurwa mu cyongereza ariko akigishwa mu Kinyarwanda kubera ubushobozi buke bw’abarezi muri urwo rurimi. Mu mashuri menshi ubona abarimu baratezutse ntamfashanyigisho zikirangwa mu mashuri. Ibi byose bigira ingaruka ku bumenyi bw’abanyeshuri. Ikindi kibazo gikomeye cyagaragaye n’icy’imikoreshereze y’ibikorwa remezo by’amashuri, ibibaho na piyano byatanzwe n’umunyakoreya Boyoung abihayeho impano Prezida wa Repubulika n’ibindi.

Kuri buri kigo hagiye hakorwa inama ihuje itsinda rya mineduc, ubuyobozi bw’ishuri, abarezi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bitabiriye ubukangurambaga

Abarimu basabwe kurushaho gutegura amasomo yabo no kuzuza ibidanago uko bikwiye kuko kimwe cyose gifite umurimo wacyo mu myigire y’abanyeshuri kandi bakarushaho kwisuzuma mu buryo busobanukiye buri wese batanditse ngo “Ok, done, seen”, ibintu ubona bidatanga amakuru kuburyo isomo ryumviswe n’abanyeshuri. Basabwe kandi gukora no kumanika imfashanyigisho mu mashuri aho abana bahora bazirebaho cyane ko abarangiza muri TTC bo biga n’uburyo bwo kuzikora.
Muri ubu bukangurambaga ntabahagarariye komite z’ababyeyi bakunze kuboneka mu mashuri kuko nta mashuri 5 twabasanze. Aho babonetse basabwe gukurikirana imyigire y’abana babo, basabwa kurinda abana gukererwa kuko twasanze ari umuco mu mashuri hafi ya yose. Abana barakererwa yaba mu gitondo ndetse no ku gicamunsi. Basabwe kandi kurinda abana babo gusiba ishuri babohereje mw’isoko cyangwa gucukura gasegereti ndetse basabwa no gukangurira abandi kwirinda iyo migenzereze. Banakanguriwe kujya baha abana ibikoresho bikwiye by’ishuri kugirango babashe kwiga neza. Ababyeyi kandi kimwe n’abarimu basabwe kurushaho kwita kw’isuku yabo barera kuko bifasha kubarinda indwara.

Ikibazo cy’isuku ni rusange hafi mu mashuri yose yasuwe mu karere ka Rulindo: ari ababyeyi, ari abarezi bose ubona batabireba

Kugirango ibi byose bigerweho, hakenewe ko abashinzwe uburezi ku mirenge no ku karere buzuza inshingano zabo nk’inzego zegereye ayo mashuri kandi zishobora gufasha ibyo byiciro byose birebwa n’uburezi. Izi nzego zibishyizemo imbaraga ibintu byahinduka. Urugero ni muri EP Gasama, aho umuyobozi w’iki kigo yaduhaye ubuhamya ko bahoze batsindisha, nyuma abarimu baradohoka, bakajya babura n’umwana n’umwe ubona ibaruwa imujyana muri boading school. Yagize ai:”Umuyobozi ushinzwe uburezi ku murenge yambajije impamvu tutagitsindisha, ambwirako mbere y’uko bamwirukana mu kazi nanjye azabanza akanyirukana. Nasubiye ku kigo nkoresha inama abarimu, mbasaba gushyiramo imbaraga mu myigishirize yabo cyane cyane abo mu wa mbere, mu wa kabiri no mu wa gatatu, dusaba buri mwarimu kuba ijisho rya mugenzi we. Ubu ngubu tumaze imyaka itatu nibura tubona amabaruwa 4 kandi turacyakomeje.”
Izi ngamba zikoreshejwe hose, abashinzwe uburezi ku nzego z’ibanze (akarere n’umurenge) bakuzuza inshingano zabo, nta shiti ko byatanga umusaruro. Gusa haracyagaragaramo intege nke kuko hamwe na hamwe usanga batayageraho. Urugero ni G S Gitanda bamaze imyaka 5 nta muyobozi n’umwe ushinzwe uburezi ku karere(DEO,DDE) uhagera, E P Kabonanyoni basuwe n’ushinzwe uburezi ku karere inshuro imwe muri 2017, n’inshuro imwe muri 2018. Bigaragara ko amashuri ari kure batayageraho ndetse n’ari hafi bikaba byaba ari uko. Ikindi cyakabaye kiza ni uko bahabwa ubushobozi kuko amafaranga yo gukora ubugenzuzi bw’amashuri (school inspection fees) bagenerwa na ministere y’uburezi batayahabwa.

Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
N’Itangazamakuru/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.