NI IKI CYAKORWA NGO IREME RY’UBUREZI RIGERWEHO MU RWANDA?

NI IKI CYAKORWA NGO IREME RY’UBUREZI RIGERWEHO MU RWANDA?

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2019, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi, Urubyiruko, Urunana rw’Amashuri Yimakaza Amahame ya UNESCO (ASPnet) Kalisa Callixte n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO basuye amashuri agize Urunana rw’Amashuri Yimakaza Amahame ya UNESCO mu Majyaruguru Uburengerazuba, Uburasirazuba, Amajyepfo n’ayo mu Mugi wa Kigali. Muri uru rugendo amwe mu mashuri yasuwe ni Urwunge rw’Amashuri Marie Reine Rwaza, G S Kampanga, E S Regina Pacis, TTC Muhanga, TTC Rubengera, TTC Mururu, G S Saint Pierre Nkombo, G S Notre Dame de Lourdes Byimana, Christ Roi, Sainte Bernadette Save, G S Rasaniro, Lycée de Kigali, Lycée Notre Dame de Citeaux, APED Ngenda, Lycée Zaza,E S Rusumo, G S Nyakarambi, Lycée, de Rusumo,…. Muri aya mashuri yose twaganiriye n’abayobozi b’amashuri ndetse hamwe na hamwe n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya Clubs UNESCO, tuganira ku bibazo biri mu burezi muri rusange ndetse n’imikorere ya clubs mu bigo bayobora.

Umuyobozi w’Uburezi, Urubyiruko, Clubs Unesco n’Urunana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO aganira na Padiri Tuyisenge Jean de Dieu uyobora ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis I Musanze kucyateza imbere ireme ry’uburezi.

IBIBAZO BIGARAGARA MU BUREZI

Ibibazo mu burezi bigaragara mu nkingi zose, mu barezi, mu babyeyi, mu bana no mu byiciro byose by’ubuyobozi bushinzwe uburezi, ariko buri wese abigizemo uruhare rufatika byakemuka, u Rwanda rukagera ku ireme ry’uburezi rwifuza.
Ku ruhande rw’ababyeyi hagaragara ikibazo gikomeye cy’isenyuka ry’umuryango nyarwanda. Ingo nyinshi muri iki gihe zirasenyuka, ugasanga umwana arabana n’umubyeyi umwe kandi undi atarapfuye. Abari kumwe nabo, bamwe usanga babanye nabi, bahora mu ntonganya n’intambara z’urudaca, ibi bikagira ingaruka ku bana yaba mu mikurire no mu myigire yabo.
Ikibazo cya gatatu ni uko ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo: Umwana ntakiri umutima w’umuryango (l’enfant n’est plus au centre, au coeur de la famille), ahubwo yasimbujwe inyungu. Ababyeyi ntibacyita ku burere bw’abana babo, ahubwo bahugiye mu gushaka ibintu, urukundo bagahaye abana bakarusimbuza amafaranga kuburyo batumva impamvu abana batsindwa kandi “ntacyo babuze!” Muri ibyo, ikiba cyabuze ni ababyeyi ubwabo, kugirango bakurikirane uburezi n’uburere bw’abana babo.

Umuyobozi w’Itumanaho n’Itangazamakuru atanga ikiganiro mw’Ishuri ryisumbuye Saint Pierre/ Nkombo

Ku ruhande rw’abana ni ikibazo gikomeye. Uburyo bushya bw’imyigishirize abarimu basimburana mu mashuri(professorat) ntibujyanye n’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza(P1-P3), kuko abana baba bakeneye uwo bafataho urugero( s’identifier), uwo bisanzuraho, akamenya buri mwana mu buryo bwihariye nabo bakamwiyumvamo, agafata umwanya wa wamubyeyi baba basize mu rugo.
Abana basa nabatagifite bwa burere n’uburezi bavomaga mu muryango mugari wa kera. Umwana kera yabaga uw’umuryango, buri wese umubonye mw’ikosa akamuhanura ndetse akanamuhana. Ubu ntawe ukimenya nyirasenge, se wabo, amasanira asa n’atakibaho. Abantu bose babaye « tonton, tantine » kuburyo abana badatandukanya abo bahuje isano n’inshuti z’umuryango. Ababyeyi ubwabo ntibabareba, umuryango mugari ntawo, baraho mu cyeragati. Abanyeshuri kandi banze ubuzima (dégout de la vie). Barareba abize bagasanga nta mirimo bafite, nta buzima ! Kandi kurundi ruhande, bakabona abatize bafite amafaranga. Ibi bikabatera kudakunda kwiga, abana bava mu miryango imwe n’imwe y’abacuruzi, iwabo aho kubashishikariza kwiga, babajyana kubafasha gucuruza. Abo bana bagakura bumva ko bakira batavunitse biga. Ikindi kibazo gikomeye cyateye abana kutivuna, ni «promotion automatique », biga cyane cyangwa batiga, uko byagenda kose baba bazi ko bazimuka. Ntibafite umutima n’umwete wo kwigira kumenya.
Ikindi kibazo ni uko abana batakigira uburere : «nta mubyeyi ugihana umwana kandi nta n’umurezi ugihana cyangwa ngo akangare umwana kuko abantu batabivugaho rumwe ». Ikibazo cy’ingorabahizi ni ibyo abana bareba kuri za « youtube » n’izindi mbuga nkoranyambaga bakoresha nabi, usanga bibatwara umwanya munini, bagata umwanya bafata cyangwa bashakisha filime zasohotse, bagafata mu mutwe indirimbo zigezweho aho kwita kubyo biga.

Ibiganiro n’abanyeshuri bo muri Regina Pacis kuri Ndi umunyarwanda nk’isoko ihuza abanyarwanda

Ku ruhande rw’abarimu haravugwa inzira zitanoze mw’ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo ndetse no muri za ’’transfert’’ bakorerwa. Ikindi kibazo n’icy’abarimu baba muri njyanama z’imirenge, bo baba bafite imbaraga zirenze iz’umuyobozi w’ikigo kuburyo aribo, ari abo bambere navuze, bose nta jambo abagiraho. Hari rero n’ikibazo cy’ubuyobozi mu mashuri (leadership), aho ubuyobozi bukora neza, abana biga neza. Ikindi kibazo ni uko umwuga w’uburezi utakiri umuhamagaro nkuko byari bimeze kera, hari ababujyamo ari ugushaka akazi kuko niho kugeza ubu akazi kaboneka ugereranije n’ahandi. Iyo bageze mu mirimo, usanga binubira umushahara, ngo Leta ibabeshya ko ibahemba, bakayibeshya ko bayikorera !!
Ku ruhande rw’inzego zishinzwe uburezi naho ubwaho hari ibibazo bikomeye kuko uburezi budahabwa umwanya mu mihigo y’akarere, bityo n’umuntu ubushinzwe ku rwego rw’akarere n’umurenge bamuha izindi nshingano zitagira aho zihuriye n’uburezi kuburyo ajya gusura amashuri ari uko amenye ko Ministeri y’Uburezi igiye kuza gusura amashuri yo mu karere abarizwamo. Ireme ry’uburezi ryashegeshwe n’ihindagurika rya hato na hato rya ‘’système’’ y’uburezi hatarabanje gutegurwa abazayikoresha, integanyanyigisho zivugururwa, zigashyirwa mu bikorwa imfashanyigisho zitaraboneka.

Ibiganiro na bamwe mu banyeshuri bagize Clubs Unesco n’abahuza izo clubs ku mikorere yazo muri GS Kampanga.

Urugero :ni uko mu gihe haba hagiye guhindurwa politike y’uburezi, byajya bihera mu mashuri abanza, bikagenda bikurikirana kuko ubumenyi ari uruhererekane, kuko integanyanyigisho z’amashuri abanza zitegura iz’amashuri yisumbuye, izi nazo zigategurira iz’amashuri makuru na kaminuza. Mu myigire y’indimi, hagaragaye ikibazo cyo kwiga ururimi ntihagire isomo na rimwe urwigamo ndetse ntihateganywe no kuba rwabazwa mu bizimini bya leta, ibi bituma abana batarwitaho, ugasanga ntarwo bazi.
Mu mashuri ya technique batugaragarije ikibazo cy’uko abana batiga imibare mu mwaka wa 4 n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga, hanyuma bakayiga mu wa 6 ; ibyo bidindiza ireme ry’uburezi.

IBISUBIZO

1 Hakwiye gukorwa ubukangurambaga, yaba mu mugoroba w’ababyeyi, yaba mu zindi nama zihuza abaturage, hagafatwa ingamba kuburyo ababyeyi bagaruka ku nshingano zabo zo kurera abana kuko iyo umubyeyi avunika ashaka ibintu, ni abana aba abishakira. Uburere ni ishingiro ry’ubuzima rikomeye, Kugirango ibyo washatse bizagire icyo bimarira abana, bisaba gufata umwanya wo kubaganiriza no kubategura kuzaba abantu bifitiye akamaro bakakagirira n’igihugu.
2 Ababyeyi, umuryango nyarwanda, bakwiye kwigisha abana kunyurwa n’ibyo bafite, bakagira w’ubupfura bakareka kwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge.
3 Abanyeshuri bakwiye kuganirizwa ku kamaro ko kwiga bagamije kumenya, kuko ubumenyi ari inzira yo kwiteza imbere no gushaka ibisubizo by’inzitizi umuntu ahura nazo mu buzima bwa buri munsi.
4 Ku kibazo cyo gushyira abarimu mu myanya mu buryo bunoze kandi bikorewe ku gihe, abayobozi b’ibigo by’amashuri twaganiriye bifuje ko Ministeri y’Uburezi yasubirana izo nshingano.
5 Ku bijyanye no kwimura abana, abayobozi b’ibigo by’amashuri bifuje ko Ministeri y’Uburezi yarekera izo inshingano ibigo by’amashuri kubera ko aribo baba bakurikiranye abana, bazi ushoboye n’udashoboye hatagendewe kw’ijanisha ry’abagomba gusibira.
6 Birakwiye ko integanyanyigisho yajya ihabwa igihe gikwiye, igasuzumwa, ikanozwa kugirango igere ku ntego yahawe mbere y’uko isimbuzwa indi.

Urugerero : Imyigishirize ishingiye kuri telephone yabwiraga mwarimu ibyo agomba gukora mw’isomo, yakuweho hatagenzuwe umusaruro yatanze n’inzitizi yahuye nazo kandi ibikoresho byifashishwaga byaragiyeho amafaranga atabarika.
7 Abarimu nabo bakwiye kwigishwa amahame agenga umwuga wabo(deontologie professionnelle) bakamenya imyifatire y’umurezi nuko uburezi ari umurimo ukorwa n’uwukunze, ibi byatumaumwarimu adata abanyeshuri hagati mu mwaka .
8 Buri shuri ryo mu kiciro cyambere cy’amashuri abanza rikwiye kugira umwarimu urishinzwe umenya ibibazo by’abana muri rusange.
9 Mu mashuri y’imyuga, umwaka wa kane n’uwa gatanu bakwiye gushyiramo isomo ry’imibare.
10. Kugirango amasomo yose yigishwa ahabwe agaciro(abana bayiteho kimwe), akwiye kubazwa mu kizamini cya Leta.

Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
n’Itangazamakuru/CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.