Hashyizwemo imbaraga, ingaruka z’ibiza zakwirindwa.
“Hashyizwemo imbaraga, ingaruka z’ibiza zakwirindwa.” Ibi ni ibyatangajwe na Ministiri Germaine KAMAYIRESE mu nama nyungurana bitekerezo y’umunsi umwe yateraniye muri Hotel Hilltop hano I Kigali.
Iyi nama yateguwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, ifatanije na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ndetse na Kaminuza y’abalayiki ya Kigali (UNILAK) mu rwego rwo gushakira hamwe ingamba zo kwirinda no kurwanya Ibiza. Iyi nama yahuje abashakashatsi, abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, bashakirahamwe uburyo bwo guhangana n’ibibazo biterwa n’ibiza byibasiye igihugu cyacu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
 
Ifotony’urwibutso. Imbere uhereye I bumoso bwana MUTESA Albert, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo, y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU), Ministre KAMAYIRESE Germaine ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabaz i(MINEMA), Dr NGAMIJE Jean uyobora UNILAK na DR Wenjiang LIU, Umuyobozi wa RCEECA yo mu Bushinwa.
 
Ministre w’ibikorwa by’ubutabazi Kamayirese Germaine yatangaje ko ingaruka z’ibiza zigaragara mu gihugu ahanini usanga zituruka ku bwirinzi buke. Yagize ati:”Mu Rwanda iyo urebye Ibiza byinshi duhura nabyo n’ingaruka bitera usanga bituruka ku bwirinzi budahagije. Harabura ubwirinzi yaba mu bikorwa by’abantu ku giti cyabo, inzu bubaka, ariko no mu bindi bikorwa binini by’igihugu, ibikorwaremezo binini nabyo, bikeneye kubakwa ku buryo bibasha guhangana n’ibiza bigenda bitera isi.”
 
Abayobozi batandukanye, abashakashatsi n’abandi bafatanya bikorwa mu rwego rw’ibidukikije no gukumira Ibiza bari bitabiriye iyi nama.
 
Mu kiganiro n’abanyamakuru bwana MUTESA Albert, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yagarutse ku nshingano za UNESCO zo guhuza inzego zitandukanye z’igihugu na UNESCO, gushyigikira ubushakashatsi nk’ubwakozwe mu gishanga cya Nyabugogo bugaragaza uburyo amazi yacyo ahumanye hatangazwa n’icyakorwa kugirango ubuzima bw’abantu burengerwe. Yagaragaje kandi ko CNRU iba ishobora gushaka impuguke n’inzobere zafasha guteza imbere ubumenyi. Yasabye abaturage, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza, gukurikiza inama bagirwa:”Kwirinda mu buryo bushoboka, gukurikiza ingamba n’inama abayobozi babagira zo kudatura ahantu hahanamye. Ibyo byabafasha kwirinda impanuka, ariko kandi n’abubaka bagomba gukurikiza igenamigambi ryerekana aho kubaka n’ahatari aho kubaka Muri uru rugamba rwo kurwanya Ibiza hagomba ubufatanye bw’abantu bose, yaba ari leta ishyiraho politike, yaba ari abashyira ya politike mu bikorwa ndetse n’abagenerwa bikorwa ubwabo baba bagomba kubigiramo uruhare. Ntekereza ko twese tugomba gufatanya kugirango tubashe gukumira ibiza n’ingaruka bigira ku banyarwanda.”
 
Abaturage mu duce dutandukanye tw’igihugu bari mu bikorwa byo gusibura imigezi, imiferege mu rwego rwo kwirinda ko amazi yabura inzira akayishakira mu mirima yabo.
 
Iyi nama ibaye mu gihe twinjiye mu gihe cy’imvura y’umuhindo, igihe kivugwamo imbura nyinshi irimo inkuba n’imiyaga kuburyo abashinzwe itegaganyagihe bakangurira abantu kurushaho kwitegura guhangana no kwirinda bagabanya ibyo yakwangiza bahambira ibisenge by’inzu, basibura za ruhurura ari nako birinda ikintu cyose cyabateza impanuka. Kuva uyu mwaka watangira Ibiza bimaze kwangiza inzu 4095 zasenyutse,imyaka ihinze kuri ha 6.708, ibyumba by’amashuri 163, imihanda 6, insengero 49 n’ibitaro 11.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru/ CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.