Nyarugenge Blind Sport Club yatewe inkunga na UNESCO
Nyarugenge Blind Sports Club, ibitewemo inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi, Uburezi n’Itumanaho (UNESCO) yateguye amahugurwa agenewe abanyamuryango bayo ku buryo bwo gukoresha mudasobwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu muryango ugizwe n’abafite ubumuga bwo kutabona wasanze nk’abandi banyarwanda batagomba gusigara inyuma mw’iterambere rishingiye kw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ni muri urwo rwego bakoze umushinga basaba inkunga y’uyu muryango binyujijwe muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO. Muri uyu mushinga bateganyaga guhugura ababana n’ubumuga bwo kutabona 28. Ayo mahugurwa yateguwe mu byiciro bibiri, ayambere akaba yarahuje abafite ubumuga bwo kutabona 11 n’abafasha babo 6. Ayo mahugurwa azamara iminsi ine, akaba azafasha abafite ubumuga bwo kutabona gukoresha mudasobwa yaba mu kumenya ibibera ahandi cyangwa mu bushakashatsi ubwo aribwo bwose.
Mu muhango wo gutangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Bwana SAFARI William uyobora Nyarugenge Blind Sports Club yasobanuye ko bajya guhitamo abazahugurwa, bahereye ku banyeshuri bakeneye gukoresha ubwo bumenyi mu myigire yabo ya buri munsi kugira ngo bajye ku rugero rumwe na bagenzi babo bigana. Yavuzeko ubwo bumenyi bukenewe na benshi muri bagenzi babo ariko bagombaga kwita mbere na mbere kubabukeneye kurusha abandi. Usibye rero abo bwafasha mu myigire yabo, bongeyeho abagiye kujya muri za stage n’ahandi bashakisha imirimo babukeneye gutegura ibizamini.
 
William SAFARI


















Bwana SAFARI William mu muhango wo gufungura amahugurwa ku mugaragaro
 
Bwana Safari Williams yongeyeho ko bafite n’ibindi bikorwa bakora mu rwego rwo kwikura mu bwigunge birimo sport zitandukanye zijyanye n’ubumuga bafite ndetse bakaba bafite na bande ya musika yitwa Heroes’band.
Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itumanaho n’ Itangazamakuru muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, mw’izina ry’Umunyamabanga mukuru w’iyo Komisiyo, yasobanuyeko leta y’uRwanda yiyemeje kutagira Umunyarwanda numwe wasigara inyuma adatanze inkunga ye mw’iterambere ry’igihugu. Nkuko Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ahora abivuga, umutungo ukomeye u Rwanda rufite ni abanyarwanda. Niyo mpamvu bagomba kubona ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwiyubaka, kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Ubumenyi mw’ikoranabuhanga bukaba buri mu byibanze bakeneye. Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego ayo mahugurwa yateguwe. Mme MUKANKUSI Philomene yabasobanuriye ko ayo mahugurwa azabafasha kuva mu bwigunge mu kumenya ibibera ahandi, aho iterambere rigeze ndetse no mu kumenyakanisha nabo ibyo bakora. Yakomeje avugako ari n’uburyo bwo kubaha amahirwe amwe na bagenzi babo bazaba bigana mu mashuri.
 






















Umuyobozi w’ishami ry’Itumanaho muri CNRU atangiza ayo mahugurwa kumugaragaro
 
Umuyobozi w’ishami ry’itumanaho muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yabasobanuriye icyo UNESCO aricyo (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Itumanaho), abamenyeshako iri shami rishyira imbere gahunda yo kubaka amahoro rishinga inkingi z’amahoro mu mitima y’abatuye isi cyane cyane urubyiruko. Yabasabye rero guharanira amahoro aho bazaba bari hose ndetse abizeza ubufatanye bwa Komisisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO.
 





















Abanyamuryango ba Nyarugenge Blind Club bitabiriye amahugurwa
 
Muri aya mahugurwa, aba bafite ubumuga bwo kutabona biga mudasobwa bakoresheje cyane KEY BOARD. Nkuko bisanzwe no kubandi bose, ifasha kwandika no gutanga command. Babanza kwiga Clavier, bakiga inyuguti ya F na J kuko arizo ziriho utuntu dufasha kumenya umwanya(position) w’intoki kuri clavier. Nkuko abandi bakoresha amaso bareba ibyo banditse, bo bakoresha amatwi. Muri Computer zabo harimo programme zituma bumva ikintu cyose cyanditse kuri computer zabo bityo bakamenya ibyo banditse kuri mudasobwa zabo.
Nyarugenge Blind Club yashinzwe mu Kuboza 2007, ubu ifite abanyamulyango 50 biganjemo abafite ubumuga bwo kutabona ariko bakifatanya na bagenzi babo bafite ubumuga bw’ingingo.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
N’Itangazamakuru muri CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.