Nyarugenge Blind Sports Club yahawe impano ya mudasobwa
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya Nyarugenge Blind sports club kuri uyu wa gatanu taliki 26 Nzeri 2014, ryashyikirijwe inkunga ya computer zigendanwa (laptop) cumi n’imwe, ecouteur na speaker ryagejejweho na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ku nkunga ya program ya PP (Participative Program) ikorera mw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Itumanaho, UNESCO. Ibyo bikoresho bikaba bifite agaciro ka miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabaye mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abanyamulyango 22 ba Nyarugenge Blind Sports Club, amahugurwa yaramaze ibyumweru bibiri doreko yakozwe mu byiciro 2, buri kimwe cyose kikaba cyaramaze iminsi 5
Nkuko prezida w’iryo shyirahamwe yatangiye abivuga, isi yabaye umudugudu. Akaba ari muri urwo rwego ishyirahamwe ryabo ryatekereje gutanga ayo mahugurwa kubanyamulyango baryo ngo nabo bashobore kugendana n’igihe bityo be gusigara inyuma mu majyambere.
Bwana William SAFARI yagize ati: “Natwe turi abantu nk’abandi.”Yasabye inzego zirebana n’ikorana buhanga ko nabo bajya babibuka muri gahunda zabo. Yakomeje asaba abakora telephone ko bajya bazirikana abatabona bagakora n’izirimo program ya screan reader ibafasha gukoresha icyo cyuma cy’itumanaho ndetse na program ya “job access with speak” ikoreshwa muri mudasobwa.
 





















Mme Musabyimana Alphonsine ashyikiriza umwe mubatabona computer n’ibijyana nayo.
 
Mw’izina ry’umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO, Mme MUSABYIMANA Alphonsine, assistante wa S.G, yabasabye kuzakoresha iyo nkunga n’ubumenyi bahawe mu kwiteza imbere bo ubwabo no guteza igihugu imbere.Yabijeje kandi ubufatanye na komisiyo yari ahagarariye.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho
N’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.