U Rwanda rwifatanije n’amahanga kwizihiza umunsi w’ubusizi
Umunsi mpuzamahanga w’ubusizi mu Rwanda wizihirijwe ku nshuro ya mbere mu karere ka Huye, ibirori byo kuwizihiza bikaba byarabaye ku cyumweru taliki 29 Werurwe 2015. Uwo munsi usanzwe wizihizwa taliki 21 Werurwe wizihirijwe I Huye kuko ariho hahoze intebe y’abasizi. Ibirori by’uwo munsi nyirizina byabimburiwe n’ibiganiro bitandukanye ndetse n’ibitaramo byakorewe kuri Radiyo Rwanda no kuri Radiyo Salus.
Igitaramo cy’uwo munsi cyabaye igitaramo kidasanzwe cyaranzwe n’imbyino, inanga, amoko atandukanye y’ibisigo ndetse n’amazina y’inka. Ibyo bisigo byose byagiye biririmbwa cyangwa bivugwa n’abasizi bakomoka muri Nyaruguru ari naho hakomoka ibihangange mu busizi bwo hambere.
 
Izi ni inanga n’ibisigo bitandukanyebyaranze icyo gitaramo kidasanzwe cy’umunsi w’ubusizi mu Rwanda
 
Jérôme Kajuga, umuyobozi w’umuco muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yatangaje ko uyu umunsi w’umusizi wizihirijwe i Huye hasubizwa n’icyifuzo cy’abanyehuye cyo kugarura Intebe y’Abasizi I Huye i Kiruri mu murenge wa Karama ku muzi wayo. Intego ya mbere Umugabekazi n’umusizi Nyirarumaga yarafite ajya gutangiza ubusizi yar’iyo kubumbatira amateka y’abami no kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda.
 
Kajuga Jerome, umuyobozi ushinzwe umuco muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO asobanura impamvu uyu munsi wizihirijwe I Huye
 
Bamwe mu basizi bizihije uyu munsi barimo Jean Pierre Kanyandekwe na Innocent Rugemintwaza bagaragaje ko abasizi bababanjirije bagiye batabaruka batwaye ubumenyi bwinshi bari bafite, ubwo bumenyi bukagenda buducika kandi bufite byinshi bwatwigisha ku mateka yaranze u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu cyane ko aribwo buryo bwonyine bwariho bwo guhanahana amateka muri icyo gihe u Rwanda rwari rutaramenya kwandika.
 
Major Nyirimanzi Gerard ushinzwe amateka mu ngabo z’u Rwanda nawe akaba akomoka mu muryango w’abasizi yasobanuriye abari aho ko Nyirarumaga watangije ubusizi mu Rwanda ariwe watangije ibisigo by’impakanizi byavugaga ku mateka y’abami, ibyo akaba yarabikoze kuko hari amateka y’abami bita ab’umushumi yari yaraheze atazwi. Uwo mugabekazi Nyiraruganzu II Nyirarumaga yari umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu II Ndoli. Yahimbye ibisigo 3 noneho asaba abo abyigishije kujya nabo babyigisha abazabakomokaho bityo bikaba uruhererekane rutuma amateka y’abami atazongera kuzimira ukundi.
 
Majoro Nyirimanzi Gerard asobanura amoko y’ibisigo n’inkomoko y’intebe y’abasizi yashyizweho na Nyiraruganzu II Nyirarumaga
 
Nkuko yakomeje abivuga, umugabekazi Nyiraruganzu II Nyirarumaga yasabye abo basizi nabo kujya bongeraho iby’abami baganje mu gihe cyabo. Ibyo bisigo babyise ibisigo by’urunigi noneho icyo buri musizi yongeyeho ku mateka y’umwami uganje mu gihe cye bakacyita isaro. Ibyo bisigo babihererekanyaga ntacyo bakuyemo nta n’icyo bongeyeho; buri wese yacyigishaga umwana we uko nawe yakigishijwe, bigatuma bigumana umwimerere wabyo.
Abafashe ijambo bose cyane abakambwe bari bahari batangaje ko ibyo bibakumbuza igihe cyabo cyane ubwo bari bageze mu mazina y’inka batangiye gusa n’abadahira. Ibyo byose byari bishya ku bakiri bato , biryoheye ijisho ariko na none birimo inyigisho ku mateka y’u Rwanda rwo hambere.
Hifujwe rero ko uwo munsi wakomeza kwizihizwa cyane ubutaha ukazizihirizwa I Kiruri mu murenge wa Karama ahahoze intebe y’abasizi.
Icyo gitarama kandi cyizihijwe n’itorero Inyamibwa rya Kaminuza y’u Rwanda kirangwa n’imbyino nziza z’abakobwa ndetse n’intore zitagira uko zisa z’abasore bo muri kaminuza y’u Rwanda.
 
Ngabo abakobwa beza bo mw’itorero rya Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje imbyino zishimangira umuco wacu mwiza.
 
Umunsi mpuzamahanga w’ubusizi ni ubwa mbere wizihijwe ku mugaragaro mu Rwanda. Umwaka ushize wizihirijwe mu kigo cy’ishuri Wellspring Academy Nyarutarama mu mugi wa Kigali.
 
Philomene Mukankusi
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru /CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.