UBUKERARUGENDO MU NZOGA ZA RUBINGO MU MPINGA YA JALI BURASHOBOKA CYANE

Igitekerezo cyo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ni igitekerezo Komisiyo y’igihugu Ikorana na UNESCO yagize cyo kumenyekanisha no gukundisha abanyarwanda amateka yabo binyuze muri siporo rusange y’imisozi miremire


Mutesa Albert, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO

Avuga kuri icyo gikorwa cy’ubukerarugendo ku musozi wa Jali,ahazwi nko mu nzoga za Rubingo, Mutesa Albert yagize ati: igihe kirageze ko abanyarwanda twubaka,tukarata tugasigasira, kandi tukarinda umuco wacu mwiza twarazwe na ba Sogokuru kugirango natwe tuzawushyikirize abazadukomokaho utagira icyasha.”
Ibi yabitangaje kucyumweru taliki 14 Ukwakira ubwo hatangizwaga sporo ku musozi wa Jali, mu karere ka Gasabo, uyu musozi wa Jali ukaba witegeye Jabana, Shyorongi na Remera y’Abaforongo. Aha Jali hari hatuye umuhinza wa mbere Ruganzu Ndoli yarwanye nawe akubutse I Karagwe k’Abahinda aho yari yaragiye kubunda kwa nyirasenge Nyabunyana. Ndoli akaba ariho yatangiriye urugamba rwo guhindura URwanda rwari rwarigaruriwe n’abanyabungo


Aha ni mu nzoga za Rubingo, ahari urutare rufite imyenge nk’iyintango umuhinza Rubingo yari yateretse abamuhingiraga.

Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO ikaba yarihaye gahunda yo guteza imbere site imwe mu karere buri mwaka kugirango umucowacu urusheho kumenyekana ariko n’uturere tubonereho tube twateganya guteza imbere nibura site imwe mu ngengo y’imari ya buri mwaka.

Munzoga za Rubingo kandi hatangijwe camping site, ahantu abantu bajya kuruhukira, bakaharara, igikorwa cyatekerejwe na Groupe Ruganzu, igizwe n’urubyiruko rwishyize hamwe ngo ruteze imbere amateka ya Ruganzu. Ibikoresho nkenerwa by’ibanze bikaba byaratanzwe na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO.

Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’Itumanaho n’Itangazamakuru/ CNRU


Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.