URUMURI LEARNING COMMUNITY CENTER YATASHWE KU MUGARAGARO
Kuwa kabiri taliki 23 Ukwakira 2018, ministere y’uburezi, ihagarariwe na Profeseri Gashumba Kanyankore James, yashyikirije ku mugaragaro Akarere ka Bugesera n’abaturage b’Umurenge wa Mayange by’umwihariko isomero ryubatswe ku bufatanye bwa Komisiyo ya Koreya Ikorana na UNESCO na Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO n’Akarere ka Bugesera.
 
 
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango bafungura ku mugaragaro Urumuri Community Learning Center
 
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO Mutesa Albert yasobanuye ko iryo somero ryubatswe mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo guteza imbere uburezi kuri bose, akaba ari muri urwo rwego harimo hubatswe amashuri y’incuke ku bana bato, aho kwigira imyuga ku rubyiruko,ubudozi akaba aribwo ishuri rizatangirana, ndetse n’aho kwigira gusoma no kwandika hashobora gukoreshwa n’ibyiciro bitandukanye. Iyo nyubako ikaba ivuye mu musaruro w’ubufatanye hagati ya Komisiyo y’U Rwanda n’iy igihugu cya Koreya.
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO Mutesa Albert ageza ijambo kubitabiriye uwo muhango.
 
Bwana Mutesa Albert yakomeje avuga ko igihugu kidafite abaturage bajijutse kidashobora gutera imbere kuko uburezi ariwo musingi w’iterambere.
 
Pr Gashumba Kanyanyore James wari uhagarariye Ministeri y’Uburezi muri uwo muhango yagize ati:” iri somero ntimuzarifate nk’ahantu abantu baza kwiga gusa gusoma no kwandika, ahubwo mwumve ko ari ahantu muvoma ubumenyi n’ubumenyingirobizabafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bikabafasha kwiteza imbere muhanga udushya muri made in Rwanda”. Yashoje abasaba kuzafata neza icyo kigo kugirango kizabagirire akamaro ubwabo n’abazabakomokaho.
 
 
Uhagarariye Koreya mu Rwanda (ubanza) n’Umunyamabanga Mukuru wa KNCU batanga ubutumwa ku bitabiriye uwo muhango.
 
Yaba Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, yaba umunyamabanga mukuru wa Komisiyo ya Koreya Ikorana na UNESCO ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, bose bagarutse ku ruhare rw’ubumenyi by’umwihariko ubumenyingiro mw’iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange
 
Uyu Muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abanab’incuke baziga kuri iri shuri
 
Uwo muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi bo m’Umurenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba aho ishuri riherereye. Iri shuri rije gusubiza ikibazo cy’ishuri ry’incuke ababyeyi bari biyubakiye ariko ritujuje ibyangombwa. Ryari rifite abana 30 n’umwarimu umwe. Ubu bafite abana 120 n’abarimu 6. Abo babyeyi bakaba bashimwa igitekerezo cyo kwishakamo ibisubizo bari bagize.
 
 
Philomene Mukankusi
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.