Ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi
Ministeri y’uburezi yatangije ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi, ubukangurambaga buzakorerwa mu turere twose tw’Igihugu. Mu Karere ka Bugesera, kimwe no mu tundi turere twose, igikorwa cyo gusura amashuri cyabimburiwe n’inama yabereye ku karere ihuza abafatanyabikorwa batandukanye barimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abayobozi b’amadini n’amatorero, komite z’ ababyeyi ku mashuri
 
Groupe Scolaire Nyamata, abanyeshuri barenze imbibe z’ikigo bajya ku muhanda wa Kaburimbo
 
Mu karere ka Bugesera hasuwe amashuri 2 ariyo Groupe Scolaire Nyamata Catholique na Groupe Scolaire Mayange A. Muri rusange ibibazo twasanze muri ayo mashuri yombi byasaga kuko hari ibibazo by’ubwiherero budahagije ugereranije n’umubare w’abana bahiga kuko nka Mayange hari abana 3 051 bajya mu bwiherero 42 gusa guhari. Aha kandi I Mayange hari imisarani yaridutse 12 ikaba ikeneye gusimbuzwa kuko yose hamwe yari 54.
 
Ikindi kibazo cyagaragaye ni ikibazo cy’isuku igaragarira mu bana batiyogoshesha ngo batunge imisatsi y’abanyeshuri, abateretse ubwanwa cyangwa bafite isuku nkeya ku mubiri nkuko byagaragaye muri Nyamata Catholique. Mu byumba by’amashuri nta bikoresho nkenerwa Mwarimu ashyiraho ibitabo nk’intebe n’ameza ndetse muri Nyamata twasanze nta gatara bafite ko kupangaho amasahane.
 
Abayobozi b’ibyo bigo bagiriwe inama yo gusiga amarangi ku mireko n’amabati bitangiye kuribwa n’ingese, kugerageza kwita ku myambarire y’abana cyane cyane kwambara uniformes zujuje ibyangombwa kuko hose abana b’abahungu amapantalo bayaciye bakayagira amacupa. Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Mayange batubwiye ko nta bana bafite babinywa kugeza ubu ,usibye abanywa urwagwa. Ndetse n’inda z’indaro bagize iy’umwana umwe nawe bakurikiranye uwayimuteye aza gucika ariko umwana amaze kubyara bamukangurira kugaruka gukomeza. Undi ni umukobwa wari mu wa gatandatu arangiza nawe wayitewe na fiancé we ariko nawe yakoze ibizamini bya leta arataha. Aho i Mayange kandi ngo bafite abana 29 muri primaire na 8 muri secondaire bataye ishuri.
 

Nyamata Catholique

 
Nyamata Catholique ho batubwiye ko bashobora kuba bafite nk’umwana 1 cyangwa babiri basoma ku gatabi ariko inda zitateganijwe rwose si cyane n’ubwo abana usanga bazerera mu mugi mu gihe cy’ikiruhuko.
 
Inama n’abayobozi ndetse n’abarimu ba Groupe Scolaire Mayange ku bufatanye bwateza imbere ireme ry’uburezi.
 
Mu gikoni basabwe kurushaho kugira isuku, ariy’abakozi bo mu gikoni ndetse n’iyibikoresho kuko nka Nyamata Catholique batagira agatara ko kupangaho amasahane y’abana.
Ikibazo cya nyuma n’icyubucucike bw’abana mu mashuri cyane cyane mu wa gatandatu batangiye shift imwe. Hakenewe ibindi byumba by’amashuri kuko bageza kubana 80 mw’ishuri rimwe ndetse hamwe na hamwe ugasanga intebe zidahagije.
Abayobozi b’ibi bigo by’amashuri biyemeje kurushaho kwita kuri discipline y’abana ndetse no ku nyubako z’ibigo bayobora. Isuku biyemeje kuyigira intego bafatanya n’ababyeyi b’abana mu kurushaho kuzamura uburere n’uburezi bw’abo bashinzwe.
Basabye Ministeri gukemura ikibazo cya “connection” kuko batagira “internet” yo gukoresha muri “Smart classes”, SDMS itararangiye bikaba bibaya akazi karenze ndetse na “server” zidafite ubushobozi bikabasaba kurara bakora mu gicuku.
Mu mpera za buri gihembwe,harateganywa kujya hakorwa igenzura ry’amashuri ngo harebwe ko ibyo biyemeje byose byagezwe.
 

Groupe Scolaire Nyakayaga

 
Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakayaga ruherereye mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera. Ubukangurambaga muri iri shuri bwayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Emmanuel NSANZUMUHIRE. Mu byumba by’amashuri atandukanye y’iri shuri, umuyobozi w’akarere yakanguriye abana kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateguwe ndetse no kwirinda guta ishuri kuko ibi byose bituma inzozi zabo zirangira aribwo zari zitangiye. Yabibukije kandi ko ababyeyi n’igihugu baba babashoyemo byinshi kugirango bazabafashe bageze muri cya gihe cya “ndinda mwana” ndetse ko n’igihugu kibahanze amaso kuko aribo bazavamo abayobozi n’ababyeyi b’ejo hazaza.
 
Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi muri REB asobanurira umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel ibibazo basanze mu mashuri.
 
Emmanuel Nsanzumuhire yahaye n’abana ijambo, bavuga nabo ibyo babona bibatera kureka ishuri birimo ubukene, imyumvire y’ababyeyi, uburara bw’abana, gukunda amafaranga, gukururwa n’umugi n’ibindi. Mu ngaruka zo kunywa urumogi naho bagaragaje kurwana no gukomeretsanya, ikinyabupfura gike kuko abana banywa ibiyobyabwenge bakubita ababyeyi babo, biba, barwana, basambana, bata ishuri n’ibindi. Abo bana bakanguriwe kandi kurangwa n’isuku kugirango bitandukanye na bagenzi babo batagannye cyangwa bataye ishuri. Basabwe kandi gukangurira abataye ishuri kugaruka kwiga, abatwaye inda nabo kwonsa ariko bakagaruka no mw’ishuri, kuko ubuzima bw’iki gihe ntahandi wabushakira kuko umusingi w’ubuzima bwiza ubonerwa mw’ishuri.
 
Mu bibazo byagaragaye mw’ishuri harimo ikirahure cy’idirishya cyamenetse nticyasanwa, umureko wacitse, ikibazo cy’amatara mw’ishuri n’urugi rwacitse rusigaje ipata.
Ibyo byose ubuyobozi bw’ishuri bwiyemeje kubikemura mu maguru mashya kugirango bitaguma kwangirika ndetse n’abarimu kurushaho kwegera abana no kubagira inama mu bibazo bitandukanye bahura nabyo.
 

Groupe Scolaire Rutonde

 
Urwunge rw’Amashuri rwa Rutonde ruherereye mu Murenge wa Ngeruka ho mu Karere ka Bugesera. Abanyeshuri bakanguriwe kugira isuku, kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateganijwe hataretswe no guta ishuri bakajya gushakisha amafaranga.
 
Bwana Kayijukam M.Benjamin aganira n’abana basibijwe kuko hari abana 123 basibiye ku kigo cyose ku bana 1200.
 
Muri icyo kigo cy’abana hafi 1200 mu mashuri abanza n’ayisumbuye biteranije, hagaragaye umwanda mw’isomero ndetse n’ivumbi mu mashuri, umwanda ku myambaro n’imibiri y’abana, “étagères" nkeya zo gushyiraho ibitabo; abana baracyererwa cyane mu mashuri kuburyo bagejeje saa cyenda bakiza mw’ishuri mu gihe amasomo yari yatangiye saa sita na mirongo ine (12h40). Byagaragaye kandi ko ibibaho bya “Bouyoung” bibitse nabi ndetse bimwe bitangiye kwangirika; intebe zavunitse zibitswe nabi kandi zidasanywa ngo zikoreshwe cyangwa zihabwe amashuri azikeneye. Iri shuri kandi ntamashanyarazi rifite.
 
Nyuma yo gusura iri shuri habaye ibiganiro n’abarimu bakangurirwa kurushaho gutegura amasomo yabo bakayaha intego ndetse no kureba ko ya ntego yagezweho isomo rikaba ryumvikanye. Mu gihe naho ritumvikanye basabwe kurisubiramo hakiri kare kugirango birinde gusibiza abana benshi kuko hari byinshi bibagendaho birimo amafaranga y’ababyeyi, umwanya w’abana, amafaranga y’igihugu yaba aya school feeding y’aba n’andi. Gusibiza abana kenshi kandi bibaca intege bigatuma bava mw’ishuri batarangije. Basabwe kandi gukangurira abana kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko bibatesha umutwe bikabakoresha ibintu batakora bafite ubwenge bwabo bwose nko guta amashuri, kwishora mu bikorwa by’urugomo, mu busambanyi ndetse no gufata kungufu, kwiba n’ibindi bibi.
 
Nubwo bafite za mudasobwa mu mashuri ariko nta connection kuri Internet bafite
 
Abo barezi kandi basabwe gukangurira abana kwirinda kwishora mu busambanyi, gutwara inda z’indaro kuko byangiza ubuzima bwabo ndetse zigahagarika inzozi zabo kandi bigatesha agaciro ingufu n’ibyo ababyeyi n’igihugu babatanzeho.
Ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu bose biyemeje gukemura ibyo bibazo byose kandi ko nabo bagiye kwiminjiramo agafu kugirango ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka.
 

Groupe Scolaire Twimpala

 
Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, Ministeri y’Uburezi yateguye ubukangurambaga bw’iminsi 13 buzakorerwa mu turere twose tw’igihugu. Mu cyumweru cya kabiri cy’ubwo bukangurambaga, ikipe ya Minisiteri yasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Twimpala ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka. Iri shuri ry’uburezi bw’imyaka 12 rifite abanyeshuri 1966 mu mashuri abanza barimo abakobwa 1010 n’abahungu 956; mu gihe mu mashuri yisumbuye ho harimo abanyeshuri 561 barimo abakobwa 267 n’abahungu 294.
 
Nyuma yo gusura iri shuri, basanze ari rimwe mu mashuri akora neza kandi afite ibyumba by’amashuri bihagije n’ubushobozi bwo kuba hari ibyo bahindura. Muri rusange ibyo twasanze kuri iri shuri ni ibi:
- Hari ibyuma byo kubakisha (fer à beton) zasigaye hubakwa amashuri zimaze hafi imyaka hafi umunani zirunze hanze kandi zitakoreshejwe.
- Ubucucike mu mashuri ntibukabije kuko mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza harimo abana 46 biga ingunga imwe; mu yandi mashuri abanza ubucucike ni ubwa 55; tronc commun ni 40 naho muri A level ugereranije ni 20.
- Nta mashini za mudasobwa zo kwandikisha (computer) abana bafite yaba iza POSITIVO cyangwa izatanzwe mu rwego rwa OLPC.
- Abarimu basiba kwigisha nta mpamvu (S1C, S1A)
- Ibikoresho bipanze nabi muri labo nayo bigaragara ko idakoreshwa…
 
Ibikoresho bya laboratwari bipanze mu kajagari kuburyo ubonako mu busanzwe idakoreshwa.
- Imisarane idasukuye, inuka cyane,
- Imifuka 123 ya sima yasagutse nyuma y’ubwubatsi ntikoreshwe. Nyuma yo gusura icyo kigo, intumwa za Minisitere y’Uburezi zagiranye ikiganiro n’abarimu b’abana, babakangurira kwirinda ibiyobyabwenge, inda z’indaro, kwita kw’isuku, gutegura amasomo bagiye kwigisha abanyeshuri, kuko byagaragaye ko badategura buri somo.
 
Baraganiriza abarimu kuburyo bwo kuzamura ireme ry’uburezi no kurushaho kwita ku bana barera.
 
Umuyobozi Ushinzwe Ireme ry’Uburezi, Kageruka Muhizi Benjamin yabasabye kandi gukoresha ibikoresho byose byasigaye, mu kubaka igikoni cyiza cyangwa icyumba cy’umwana w’umukobwa cyangwa kongera ubwiherero. Basabwe kandi kwirinda gusibiza abana kuko byagaragaye ko muri uyu mwaka hari abana 560 basibiye ku bana 2527.
Umuyobozi w’iri shuri n’abo bafatanije biyemeje gukosora ibyo bibazo byose byagaragaye ndetse no kubyaza umusaruro ibikoresho bafite mu kurushaho guteza imbere imyigire y’abana b’abanyarwanda.
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi w’itumanaho n’itumanaho/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.