Ubumenyi bukenewe ni ubuhindura imibereho y’abaturage
Umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi 2019 (World Science Day) wizihijwe kuri uyu wa gatandatu taliki 15 Ugushyingo mw’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya IPRC Gishari mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango waranzwe n’imurika bikorwa ry’imishinga yahanzwe n’urubyiruko rutandukanye rwiga mu mashuri makuru y’imyuga (IPRCs) aherereye mu duce dutandukanye tw’igihugu. Imishinga yose yamuritswe ihuriye gushaka koroshya no guhindura imibereho myiza y’abanyarwanda. Iyo mishanga ikaba iri mu nzego zitandukanye z’ubuzima: ubuhinzi n’ubworozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga hagamijwe guhindura imibereho y’abanyarwanda, umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse no kubungabunga ibidukikije, ubuvuzi…
 
Musabyimana arasobanurira Ministiri ISAAC Munyakazi ko korora amafi bitagomba ibiyaga, bishoboka I musozi
 
Mu mishanga yamuritswe harimo prorogaramu yo kurinda imodoka kwibwa yakozwe na Hirwa Aime Patrick wigisha muri IPRC Gishari. Uyu yakoze software izajya yifashishwa muri telephone igafunga moteri y’imodoka kuburyo idashobora kwaka ngo igende nyirayo atabitangiye uburenganzira.
Tuyizere Emmanuel wiga muri IPRC Karongi we yakoze ikoranabuhanga rigenzura imyuka ihumanya ikirere isohorwa n’ ikinyabiziga kuburyo igihe iyo myuka irenze igipimo cyagenwe ribwira umushoferi kujya kuyikoresha, atabikora vuba rigahagarika ya modoka ntiyongere kkugenda. Ibi akaba ari bumwe mu buryo bwo kurinda ikirere cyacu guhumana no kurinda imodoka kuba yakwangirika.
 
Tuyizere avugako afite ikibazo cy’ibikoresho bihenze ugereranije n’ubushobozi bwe ariko iri koranabuhanga rikora
 
Mu yindi mishanga yamuritswe harimo umushinga wa Safari Ben wavumbuye, we na bagenzi be, uburyo bwo gusudira ukoresheje amazi n’umunyu hagamijwe gufasha abifuza gukora uyu mwuga badafite amashanyarazi ndetse no kugabanya ingano y’umuriro w’amashanyarazi akoreshwa muri uyu mwuga.
Hamuritswe kandi inkoni yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Iyi nkoni ifite itara rituma niyo yaba agenda mw’ijoro cyangwa mu kabwibwi uwo bahuye amubona akamubererekera.uwakoze iyi nkoni yasobanuye ko azajya ayitanga ku kiguzi cy’amafaranga y’Urwanda ibihumbi 40 mu gihe iziva mu mahanga zigura ibihumbi 140.
Jambo Christian yavumbuye porogaramu izajya ifasha abanyarwanda gutanga amakuru y’ahabereye icyaha ku nzego zibishinzwe (Polisi na RIB) mu buryo buboroheye nta yindi nkurikizi.
 
Jambo Christian,umunyeshuri muri IPRC Gishari arasobanura uko iyi software izafasha Polisi na RIB gutabara vuba
 
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, amaze gusura imishinga y’abo banyeshuri yagize ati:“Dufite inshingano yo gufasha abantu gusobanukirwa uruhare rw’ubumenyi mw’iterambere, gukangurira abantu mu nzego zitandukanye guhuza ibitekerezo n’ubumenyi. Hari byinshi abana bagenda bavumbura bitewe n’amasomo tubigisha, ibyinshi bavumbura ni ibigenda bikemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda, icyo rero tubafasha ni ugukomeza kwagura ibikorwa byabo kugira ngo bisakare mu gihugu cyose, tubone ibyo bakoze byagirira igihugu akamaro tubafashe kubigeza ku isoko dushishikariza n’abanyarwanda kubyitabira.”
 
Umunyamabanga wa Leta Dr Isaac Munyakazi yavuze ko u Rwanda rutazahwema gushyigikira abahanga udushya
 
Dr Munyakazi yongeyeho ati “Uburezi turiho dutanga uyu munsi, ni ubufasha abana tubuha kutajya ku isoko ngo batangire gushaka akazi ahubwo turifuza ko abenshi bazajya bajya ku isoko barateguye neza icyo bagiye kwikorera.”
Uyu munsi w’ubumenyi watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2010 uhabwa insanganyamatsiko y’imyaka 10 igira iti“Ubumenyi umusemburo w’amahoro n’iterambere rirambye. Muri uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti:’’ubumenyi bufunguriye bose nta numwe usigaye inyuma.”
Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro baba bageze kuri 60% nyuma yo kubona ko ubumenyi-ngiro ari ishingiro ry’iterambere rirambye ndetse bukaba n’igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri bugaragara mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Uyu munsi wateguwe na Ministeri y’Uburezi ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU), Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga(National Council of Science and Technology) n’Ishuri Rikuru Nyafrika ry’Ubumenyi mu by’Imibare (AIMS).
 
Philomene MUKANKUSI
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru/CNRU

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.