Uburezi mu kinyejana cya 21
Uburezi bufite ireme ni ishingiro ry’iterambere
 
Kuva ryashingwa mu 1945, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi, umuco n’itumanaho (UNESCO) rifite intego yo gufasha mu kubaka amahoro, kugabanya ubukene mu batuye isi, iterambere rirambye no guteza imbere ibiganiro bishingiye ku mico itandukanye y’abatuye isi.
Uburezi bukaba bufatwa nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi byafasha kugera kuri iyo ntego. Iri shami rifata uburezi nk’imwe mu nshingiro z’ubumenyi bwa muntu, ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa buri wese ku burezi, n’icyizere ko uburezi bugira uruhare rufatika mw’iterambere rya muntu, mu buryo bw’imibanire n’ubukungu.
Intego z’iri shami ry’umuryango w’abibumbye mu rwego rw’uburezi ni ugufasha no gushyigikira gahunda z’uburezi kuri bose, kuba kw’isonga mu bijyanye n’uburezi ku rwego rw’isi no ku rwego rw’uturere, gushyigikira urwego rw’uburezi kw’isi uhereye ku nshuke kugeza ku bantu bakuru, no guhangana n’ibibazo byugarije isi ushingiye ku burezi.
 
UNESCO ni ryo shami ryonyine ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe inzego zose z’uburezi, rikagira ibikorwa bigamije iterambere ry’uburezi uhereye ku cyiciro cy’inshuke, ukagera kuri kaminuza, udasize inyuma amashuri yigisha ubumenyi ngiro n’ayigisha gusoma no kwandika ku batabizi.
 
Iri shami kandi ryita ku buryo bw’umwihariko kureba uko uburezi bufite ireme bugera kuri bose kandi ntawe uhejwe, kandi rikareba niba uburezi buteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu birebana n’iterambere rirambye, ubumenyi kuri SIDA, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire bw’abagore n’abagabo. UNESCO ikorana na za guverinoma z’ibihugu ndetse n’abandi bafatanya bikorwa mu guteza imbere inzego na politike z’uburezi.
 
 
UNESCO kandi niyo ihuza ibikorwa by’uburezi kuri bose, igakurikirana ibyerekezo by’uburezi kandi ikareba ko ibikenewe mu burezi bishyirwa ibintu mu byibanze bibonerwa umuti muri gahunda z’iterambere rw’isi.
 
Byavuye kuri site ya unesco bishyirwa mu kinyarwanda n’umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri komisiyo y’igihugu ikorana na unesco

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click

LANGUAGE SELECTION

English  Francais


CNRU on Twitter
OUR PARTNERS
UNESCO HEADQUATERS
MINEDUC
MINISPOC
MYICT
REB
REMA
RDB
HEC
Higher Learning Institutions
Other National Commissions

UNESCO & RWANDA
Education  |   Science % Technologies  |   Culture Social % Human Sciences  |   communication, Information % Documentation

©BY CNRU All rights reserved.